Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese kwishushanya ku mubiri birakwiriye?

Ese kwishushanya ku mubiri birakwiriye?

 Kuki abantu bishushanya ku mubiri?

 Umusore witwa Ryan yaravuze ati “mbona bimwe mu byo abantu bishushanya ku mubiri binogeye ijisho.”

 Zimwe mu mpamvu zituma abantu bishushanya ku mubiri ni zo zishobora gutuma ubikora cyangwa ntubikore. Urugero, Jillian yaravuze ati “umukobwa twiganaga yapfushije nyina akiri muto. Amaze kuba inkumi, yiyanditseho izina rya mama we ku gikanu. Jye numva kwishushanyaho ikintu nk’icyo ari byiza.”

 Uko impamvu yaba ituma ushaka kwishushanyaho yaba iri kose, ugomba kubitekerezaho witonze mbere yo kwishushanya ku mubiri ikintu kitazigera gisibangana. Ni ibihe bibazo wakwibaza niba uteganya kwishushanya ku mubiri? Ni ayahe mahame ya Bibiliya yagufasha gufata umwanzuro mwiza?

 Ni ibihe bibazo wagombye kwibaza?

 Ni izihe ngaruka byagira ku buzima bwanjye? Hari urubuga rw’ibitaro bya Mayo Clinic rwavuze ko “kwishushanya ku mubiri bikomeretsa uruhu, ku buryo rushobora gufatwa n’indwara cyangwa umuntu akagira ibindi bibazo. Hari igihe aho wishushanyije haza ibintu bimeze nk’ibiheri. Hari n’igihe inkovu ibyimba.” Urwo rubuga rukomeza rugira ruti “iyo ibikoresho byakoreshejwe mu kugushushanyaho byagiyeho amaraso yanduye, ushobora kwandura indwara zandurira mu maraso.”

 Ese bizatuma abantu bambona bate? Wabyemera utabyemera, uko ugaragara bifite ubutumwa bitanga. Bishobora kugaragaza ko ukuze mu bwenge cyangwa ko utarakura, ko ukwiriye kugirirwa icyizere cyangwa ko uri umuntu utagira icyo yitaho. Umukobwa ukiri muto witwa Samantha yaravuze ati “iyo mbonye umuntu wishushanyijeho mpita mushyira mu rwego rw’abanywi bahora mu kirori.”

 Melanie ufite imyaka 18 na we avuga uko abibona. Yaravuze ati “jye mbona kwishushanyaho bituma ubwiza bwawe butagaragara. Ni nk’aho abishushanyaho baba batifuza ko ubona abo bari bo by’ukuri, maze ibyo bishushanyijeho akaba ari byo ubona gusa.”

 Ese ibyo wifuza kwishushanyaho, uzi neza ko uzakomeza kubyishimira? Uko igihe kigenda gihita ushobora kubyibuha cyangwa ugasaza maze icyo wishushanyijeho kikangirika. Hari umusore witwa Joseph wavuze ati “nabonye ko iyo hashize imyaka myinshi umuntu yarishushanyijeho, usanga ibyo yishushanyijeho bitakiri byiza.”

 Allen ufite imyaka 21 yaravuze ati “akenshi ibyo umuntu yishushanyijeho bigeraho ntibibe bikigezweho. Ikintu yabonaga ko ari cyiza, iyo hashize imyaka runaka ashobora gusanga nta cyo kikivuze.”

 Ibyo Allen yavuze ni ukuri. Uko umuntu agenda akura, uko abona ibintu birahinduka, ibyo akunda n’ibyo yabonaga ko ari byiza bigahinduka, ariko ibyo yishushanyijeho byo nta ho bijya. Teresa yaravuze ati “sinifuza kwishushanyaho ikintu cyahora kinyibutsa ibihe by’ubupfapfa nanyuzemo, kuko nyuma y’imyaka runaka nshobora kuzabyicuza.”

 Ni ayahe mahame ya Bibiliya wagombye gutekerezaho?

 Umuntu uciye akenge abanza gutekereza mbere yo gufata umwanzuro (Imigani 21:5; Abaheburayo 5:14). Reka dusuzume amahame ya Bibiliya yagufasha gufata umwanzuro mu gihe wifuza kwishushanyaho.

  •  Abakolosayi 3:20: “Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu muri byose, kuko ari byo bishimisha Umwami.”

      Ni ibihe bibazo ushobora guhura na byo niba ubana n’ababyeyi bawe ariko ntukurikize amabwiriza baguha?

  •  1 Petero 3:​3, 4: “Umurimbo wanyu ntukabe uw’inyuma, wo kuboha umusatsi no kwirimbisha zahabu no kwambara imyenda, ahubwo ube umuntu uhishwe mu mutima wambaye umwambaro utangirika, ni ukuvuga umwuka wo gutuza no kugwa neza.”

      Kuki Bibiliya yibanda ku ‘muntu uhishwe mu mutima’?

  •  1 Timoteyo 2:9: ‘Ndifuza nanone ko abagore birimbisha biyubaha kandi bashyira mu gaciro.’

      ‘Kwiyubaha’ bisobanura iki? Kuki amaherezo kwiyubaha ari byo bituma umuntu akundwa n’abandi kuruta ibyo yishushanyijeho?

  •  Abaroma 12:1: “Mutange imibiri yanyu ibe igitambo kizima cyera cyemerwa n’Imana, ari wo murimo wera muyikorera mubigiranye ubushobozi bwanyu bwo gutekereza.”

      Kuki Imana ihangayikishwa n’uko ufata umubiri wawe?

 Hari abantu benshi babanje gusuzuma ibi bintu byose, maze bafata umwanzuro wo kutishushanyaho. Babonye hari ikindi kintu cyiza kiruta kwishushanyaho. Teresa twigeze kuvuga, yaravuze ati “niba hari amagambo ukunda cyane, ujye ubaho mu buryo buhuje na yo. Niba hari umuntu ukunda cyane, ujye ubimubwira. Aho kwishushanyaho ikintu ukunda, ujye ubaho mu buryo buhuje na cyo.”