Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese mve mu ishuri?

Ese mve mu ishuri?

 Ese nawe kwiga ntubikunda? Niba ari uko bimeze, ushobora kumva ushaka kureka ishuri. Ariko iyi ngingo irimo inama zakugirira akamaro.

 Impamvu hari abareka ishuri

 Dore impamvu abashakashatsi bagaragaje zituma bamwe bava mu ishuri:

  •   Gutsindwa. ‘Igihe cyose ni ge ugira amanota make.’

  •   Kudakunda ishuri. ‘Numva ibyo niga nta cyo bizamarira.’

  •   Ubukene. ‘Ngomba gushaka akazi kuko iwacu turi abakene.’

 Tekereza ingaruka zo kureka ishuri

 Bibiliya igira iti: “Umunyamakenga yitondera intambwe ze” (Imigani 14:15). Bishatse kuvuga iki? Niba wumva ushaka kuva mu ishuri, tekereza ingaruka bishobora kukugiraho.

 Ibaze uti:

  •   “Ese nindeka ishuri kubona akazi bizanyorohera?”

     “Tekereza uko bizagenda numara gushinga umuryango. Uzakenera gushaka akazi. Wari uzi ko abakoresha benshi baha akazi umuntu ufite nibura diporome y’amashuri yisumbuye?”—Julia.

  •   “Ese nindeka ishuri gukemura ibibazo ntibizajya bingora?”

     “Mu ishuri ni ho ubonera imyitozo y’ubuzima. Abantu uzahura na bo mu gihe kiri imbere, ibigeragezo n’akazi uzakora bizaba bimeze nk’ibyakubagaho ku ishuri.”—Daniel.

  •   “Ese ubu ndetse ishuri, nazaba mfite ubuhanga bwangirira akamaro maze gukura?”

     “Ubu ushobora kuba wumva ko ibyo wiga mu ishuri nta cyo bizakumarira. Ariko iyo umaze kugira imyaka nka 23, ukaba ugomba gucunga amafaranga yawe, ni bwo ubona ko ya mibare wize ifite akamaro.”—Anna.

 Icyo wakora

  •   Gisha inama. Bibiliya igira iti: “Aho abajyanama benshi bari haboneka agakiza” (Imigani 11:14). Niba ukunze gutsindwa mu ishuri, gisha inama umubyeyi wawe, mwarimu cyangwa undi muntu ukuze wagufasha kumenya icyo wakora ngo ubashe gutsinda.

     “Niba gutsinda mu ishuri bikugora, bivuganeho na mwarimu. Ushobora kuba utekereza ko ari we utuma utsindwa, ariko mubiganiriyeho bishobora kugira akamaro.”—Edward.

  •   Reba akamaro ibyo wiga bizakugirira. Bibiliya igira iti: “Iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo” (Umubwiriza 7:8). Niwihangana ukarangiza ishuri, uzaba usobanukiwe ibyo wize, ufite n’imico n’ubuhanga byagufasha kwibeshaho.

     “Numara gukura, hari igihe wenda utazasabwa kwandika ibitabo cyangwa gukora ibizamini. Ariko uko ukemura ibibazo uhura na byo ku ishuri, bigutoza kumenya uko uzajya wikemurira ibibazo umaze kurangiza amashuri.”—Vera.

    Kuva mu ishuri ni nko kuva mu bwato butaragera aho bugiye; ushobora gusanga ibyiza ari uko wabugumamo!

  •   Banza utekereze neza. Bibiliya igira iti: “Umuntu uhubuka ntazabura gukena” (Imigani 21:5). Ntukumve ko ikintu cya mbere wakora ari ukuva mu ishuri. Si ngombwa ko ujya ku ishuri, ushobora no gutekereza ubundi buryo wakwigamo, urugero nko kwigira kuri interineti.

     “Kwiga bigutoza gukoresha imbaraga, gushaka umuti w’ibibazo no kubana n’abandi. Bigira akamaro kandi amaherezo usanga utararuhiye ubusa.”—Benjamin.

 Umwanzuro: Niwihangana ukarangiza ishuri, uzaba ushobora gukora n’ibindi uzasabwa umaze gukura.