Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nategeka nte ibyiyumvo byange?

Nategeka nte ibyiyumvo byange?

“Umunsi umwe mba numva nishimye cyane ariko bwacya nkumva ndababaye cyane. Ibintu ejo hashize nabonaga nta cyo bitwaye, uyu munsi numva bindemereye cyane.”—Carissa.

Ese ujya ugira ibyiyumvo bihindagurika? a Niba ari uko bimeze iyi ngingo iragufasha.

 Ni iki kibitera?

 Abakiri bato bageze mu gihe cy’amabyiruka bakunze kugira ibyiyumvo bihindagurika. Nubwo hari igihe wumva umeze neza, ushobora gutungurwa n’ukuntu ibintu bihinduka mu kanya gato.

 Niba wibaza impamvu ibyiyumvo byawe bihindagurika, uge uzirikana ko akenshi ibyo biterwa n’imisemburo y’umubiri igenda ihinduka kandi bigaterwa no kuba abakiri bato bageze muri icyo kigero batigirira ikizere. Icyakora ibyo ni ibintu bisanzwe, biba ku muntu uko agenda akura. Ariko igishimishije ni uko ushobora kumenya uko wategeka ibyiyumvo byawe.

 Ukuri: Kumenya uko wategeka ibyiyumvo byawe bigufitiye akamaro, kuko uba uzabikenera igihe uzaba ugeze mu mimerere itandukanye, umaze kuba mukuru.

Ibitekerezo bibi ni nk’ibinogo biri mu muhanda. Ariko ushobora kwirinda kubigwamo, ukagenda neza

 Ibintu bitatu wakora

 Jya ushaka uwo mwaganira. Bibiliya igira iti: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba”.—Imigani 17:17.

 “Hari umuntu w’inshuti y’umuryango wacu mfata nka masenge. Antega amatwi kandi nange numva mwisanzuyeho, ku buryo mubwira ibindi ku mutima. Iyo mbona ibintu mu buryo bukwiriye aranshimira, naba mbona ibintu mu buryo budakwiriye akankosora mu bugwaneza”.—Yolanda.

 Inama: Aho kugira ngo uge uvugana gusa n’abo mungana, na bo bashobora kuba bahanganye n’ikibazo k’ibyiyumvo bihindagurika, uge uganira n’ababyeyi bawe cyangwa undi muntu ukuze wizeye.

 Jya wandika. Igihe Yobu yari yihebye cyane yaravuze ati: “Sinzabura kugaragaza ibimpangayikishije, kandi nzavuga mfite ishavu mu mutima” (Yobu 10:1). Uretse kugira uwo muganira, hari ubundi buryo bwo ‘kuvuga.’ Ushobora kwandika uko wiyumva.

 “Aho ngiye hose njyana agakaye kange. Iyo hagize ikintu kindakaza, ndacyandika. Kwandika ni umuti mwiza cyane”.—Iliana.

 Inama: Jya ugira agakaye wandikamo uko wiyumva, icyabiteye n’uko wahangana na byo. Umwitozo uri kumwe n’iyi ngingo wabigufashamo.

 Jya usenga. Bibiliya igira iti: “Ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira. Ntazigera yemera ko umukiranutsi anyeganyezwa”.—Zaburi 55:22.

 “Iyo mpangayitse nsenga Yehova buri kanya. Buri gihe iyo maze kubwira Yehova ibindi ku mutima, numva nduhutse”.—Jasmine.

 Inama: Nubwo waba wumva uhangayitse, uge utekereza ibintu bitatu byakubayeho mu buzima ushimira Imana. Uge usenga Yehova umusaba ko yagufasha, ariko nanone uge umushimira imigisha yaguhaye.

a Iyi ngingo iravuga ibyiyumvo bihindagurika abakiri bato benshi bakunze guhura na byo. Niba urwaye indwara ituma ibyiyumvo bihindagurika cyangwa indwara yo kwiheba, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Nahangana nte no kwiheba?”