Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ni iki wakora ngo kwigira mu rugo bikugirire akamaro?

Ni iki wakora ngo kwigira mu rugo bikugirire akamaro?

 Muri iki gihe hari abanyeshuri benshi bigira iwabo. None se niba nawe ari uko wiga, wakora iki ngo bikugirire akamaro? Iyi ngingo irimo inama zagufasha. a

 Inama eshanu zagufasha

  •   Ishyirireho gahunda uzajya ukurikiza. Gerageza kubahiriza gahunda wihaye, mbese nk’uko wabigenzaga ukijya ku ishuri. Gena igihe uzamara wiga, ukora imirimo yo mu rugo n’icyo gukora ibindi bintu by’ingenzi. Ushobora kugira icyo uhindura kuri gahunda yawe bibaye ngombwa.

     Inama yo muri Bibiliya: “Byose bikorwe . . . kuri gahunda.”—1 Abakorinto 14:40.

     “Jya ukora nk’ibyo wakora uramutse uri ku ishuri kandi ikintu cyose ugikore mu mwanya wacyo.”—Katie.

     Tekereza kuri ibi: Kuki ari byiza ko ukora ingengabihe kandi ukayishyira hafi ku buryo uzajya uyirebaho bitakugoye?

  •   Ugomba kwiyemeza. Kimwe mu bintu bigaragaza ko urimo gukura, ni ugukora ibyo usabwa nubwo byaba bitagushishikaje. Jya uhita ukora ibyo usabwa, aho kumva ko uzabikora ikindi gihe.

     Inama yo muri Bibiliya: “Ntimukabe abanebwe mu byo mukora.”—Abaroma 12:11.

     “Ikibazo gikunze kubaho, ni ukutamenya kwiyemeza. Hari igihe umuntu ashaka impamvu z’urwitwazo, akavuga ati: ‘Uyu mukoro nzawukora ikindi gihe.’ Ushobora kugira akazi kenshi, ugasanga ubuze umwanya wo kuwukora nk’uko wabitekerezaga.”—Alexandra.

     Tekereza kuri ibi: Kuki kugena igihe cyo kwiga kidahindagurika buri munsi, bishobora kugufasha kwiyemeza?

  •   Shaka aho uzajya wigira. Reba ko ufite ibyo uzakenera byose. Aho wigira hagomba kuba ari ahantu wumva wicaye neza, ariko nanone hatatuma usinzira. Icyo ni igihe cyo kwiga si igihe cyo gusinzira! Niba iwanyu nta hantu mwateganyije ho kwigira, ushobora kwigira nko mu gikoni cyangwa mu cyumba uraramo.

     Inama yo muri Bibiliya: “Imigambi y’umunyamwete izana inyungu.”—Imigani 21:5.

     “Jya ushyira kure imipira ukina, terefoni uyivanemo ijwi kandi gitari ube uyibitse. Biba byiza iyo wigiye ahantu hatari ibintu bishobora kukurangaza.”—Elizabeth.

     Tekereza kuri ibi: Ese nta cyo wahindura ku hantu wigira kugira ngo ubashe kwiga nta kikurangaza?

  •   Erekeza ubwenge hamwe. Ibande ku byo urimo gukora aho gushaka kubifatanya n’ibindi. Iyo ugerageje gukora ibintu byinshi icya rimwe, uba ushobora gukora amakosa, kandi bishobora kugufata igihe kirekire.

     Inama yo muri Bibiliya: ‘Mwicungurire igihe gikwiriye.’—Abefeso 5:16.

     “Iyo terefoni iri iruhande rwange, ubwenge bwange ntibuba buri hamwe. Usanga namaze igihe kirekire, ariko najya kureba ngasanga nta cyo nagezeho.”—Olivia.

     Tekereza kuri ibi: Ese ushobora kongera igihe umara werekeje ubwenge ku kintu urimo ukora?

  •   Jya ucishamo uruhuke. Fata umwanya utembere, utware igare cyangwa ukore siporo. Ibyo bishobora gutuma ugarukana imbaraga. Hari igitabo cyavuze kiti: “Umuntu abanza gukora akabona kuruhuka. Ikiruhuko kirushaho gushimisha umuntu, ari uko yarangije ibyo yagombaga gukora.”—School Power.

     Inama yo muri Bibiliya: “Urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga.”—Umubwiriza 4:6.

     “Iyo wiga amasomo asanzwe, uba ushobora no kwiga gucuranga cyangwa undi mwuga. Ikibazo ni uko ibyo nabimenye ntakibibonye. Burya iyo wiga, uba ushobora no gukora utundi tuntu two kuruhura ubwonko.”—Taylor.

     Tekereza kuri ibi: Ni ibihe bintu uzajya ukora mu gihe cyo kuruhuka kugira ngo ugaruke mu masomo umeze neza?

a Hari uburyo butandukanye bwo kwigira mu rugo. Ushobora kureba ibitekerezo biri muri iyi ngingo bihuje n’uko ubayeho.