Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakwirinda nte umunaniro ukabije?

Nakwirinda nte umunaniro ukabije?

 Ese uhorana umunaniro ukabije? Niba ari uko bimeze, iyi ngingo ishobora kugufasha

 Igitera umunaniro

  •   Gusabwa ibintu byinshi. Umukobwa ukiri muto witwa Julie yaravuze ati: “Buri gihe batubwira ko tugomba gukora ibintu neza, kwishyiriraho intego zikomeye no kubona amanota meza. Guhora kuri urwo rutoto ntibyoroshye!”

  •   Ikoranabuhanga. Ibikoresho bya eregitoroniki urugero nka terefoni zigezweho, tabureti n’ibindi, bituma dushobora gushyikirana n’abantu amasaha 24 kuri 24. Ibyo bituma duhorana umunaniro ukabije.

  •   Kudasinzira bihagije. Hari umukobwa ukiri muto witwa Miranda wavuze ati: “Abakiri bato benshi bahorana umunaniro kubera ko babyuka kare bajya ku ishuri, ku kazi cyangwa mu myidagaduro kandi bakaryama batinze.”

 Impamvu ari ngombwa kubimenya

 Bibiliya ishima umuntu w’umunyamwete (Imigani 6:6-8; Abaroma 12:11). Icyakora ntidusaba gukora cyane ku buryo ubuzima bwacu bwahazaharira.

 “Hari igihe namaze umunsi wose ntariye kubera ko nari mfite ibintu byinshi byo gukora. Niyemeje kutazongera kwemera gukora akazi kose ngo ngeze ubwo niyibagirwa.”​—Ashley.

 Bibiliya igira iti: “Imbwa nzima iruta intare yapfuye” (Umubwiriza 9:4). Iyo ukora cyane ushobora kwibwira ko ufite imbaraga nyinshi ariko ibyo bimara akanya gato. Ibyo bishobora gutuma ugira umunaniro ukabije kandi byagira ingaruka ku buzima bwawe.

 Icyo wakora

  •   Itoze guhakana. Bibiliya igira iti: “Ubwenge bufitwe n’abiyoroshya” (Imigani 11:2). Abantu biyoroshya bamenya aho ubushobozi bwabo bugarukira, kandi ntibakora ibirenze ibyo bashoboye.

     “Impamvu ya mbere ituma umuntu agira umunaniro ukabije ni ukwemera gukora akazi kose ahawe. Ibyo bigaragaza ko atiyoroshya, kandi amaherezo bimutera umunaniro ukabije.”​—Jordan.

  •   Jya uruhuka bihagije. Bibiliya igira iti: “Urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga” (Umubwiriza 4:6). Abantu bavuga ko gusinzira bifasha ubwonko kuruhuka, ariko abakiri bato benshi ntibamara amasaha ari hagati y’umunani n’icumi basinziriye, nk’uko bisabwa.

     “Iyo mfite ibintu byinshi byo gukora, sinsinzira neza. Nyamara iyo nasinziriye bihagije nkora akazi neza kandi nkumva nishimye.”—Brooklyn.

  •   Jya ushyira ibintu kuri gahunda. Bibiliya igira iti: “Imigambi y’umunyamwete izana inyungu” (Imigani 21:5). Iyo umuntu azi gukoresha neza igihe cye, biramufasha mu buzima bwe bwose.

     “Niba ushaka kwirinda imihangayiko itari ngombwa, jya wandika ibyo uri bukore. Iyo ufite gahunda y’ibyo uri bukore, birakorohera kugira ibyo uhinduraho mu gihe wumva unaniwe.”—Vanessa.