Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Kuki utagombye kwigana abantu ubona mu itangazamakuru?—Igice cya 2: Ibireba abahungu

Kuki utagombye kwigana abantu ubona mu itangazamakuru?—Igice cya 2: Ibireba abahungu

 Abo itangazamakuru ridushishikariza kwigana ni bantu ki?

 Soma aya magambo, maze usubize ibibazo bikurikira:

Inkingi ya 1

Inkingi ya 2

Icyigomeke

Umuntu wubaha

Umuntu wikunda

Indahemuka

Ugira amahane

Uwishyira mu mwanya w’abandi

Umunebwe

Umunyamwete

Utagira icyo yitaho

Uciye akenge

Indyarya

Inyangamugayo

  1.   Ni ayahe magambo agaragaza neza uko abahungu ukunze kubona muri za filimi, kuri televiziyo cyangwa mu binyamakuru baba bameze?

  2.   Ni ayahe magambo agaragaza umuntu wifuza kuba we?

 Uko bigaragara, washubije ikibazo cya mbere wifashishije amagambo yo mu nkingi ya 1, naho ikibazo cya kabiri ugisubiza wifashishije ayo mu nkingi ya 2. Niba ari uko washubije ni byiza. Ariko se kubera iki? Impamvu ni uko uko itangazamakuru rigaragaza abahungu bitagaragaza neza uwo uri we, cyangwa uwo ukwiriye kuba uri we. Dore impamvu.

  •   Akenshi itangazamakuru rigaragaza ko abahungu baba ari abanyarugomo n’ibyigomeke. Hari igitabo cyavuze ko abahungu b’ibyamamare bagaragara kuri televiziyo, muri filimi no muri siporo ari ba bandi “bafite ibigango kandi b’abanyarugomo. . . . Intego iba ari iyo kugaragaza ko kugira ngo umuhungu yemerwe n’abandi agomba kugira amahane no kuba icyigomeke.”—Why Boys Don’t Talk​—and Why It Matters.

     Tekereza: Ese kuba umunyarugomo ni byo bizagufasha gukorana neza n’abandi, kuba umugabo mwiza no kubera abandi incuti nziza? Ese mu gihe hagize ugushotora, ni iki wakora kugira ngo ugaragaze ko uri umugabo nyamugabo? Ese ni ukwihorera cyangwa ni ukwifata?

     Bibiliya igira iti “utinda kurakara aruta umunyambaraga, kandi umenya kwifata aruta uwigarurira umugi.”—Imigani 16:32.

    Niba ushobora gutegeka uburakari bwawe, ufite imbaraga kurusha umurwanyi kabuhariwe

  •   Itangazamakuru rigaragaza ko abahungu baba baratwawe n’ibitsina. Chris ufite imyaka 17 yagize ati “muri filimi no kuri televiziyo, usanga abahungu bahinduranya abakobwa kurusha uko bahinduranya imyenda.” Gary ufite imyaka 18, na we yagize icyo abivugaho. Yagize ati “umusore abandi babona ko ari umusore nyawe ni uba yaratwawe n’ibitsina.” Urugero, hari filimi zimwe na zimwe zerekana ko mu buzima bw’abasore nta yindi ntego baba bafite uretse kujya mu birori, kunywa inzoga no gusambana.

     Tekereza: Ese abo bantu ubona mu itangazamakuru bagaragaza uwo wifuza kuba we? Ese umugabo nyawe abona ko umugore abereyeho gukoreshwa imibonano mpuzabitsina gusa, cyangwa abona ko ari uwo kubahwa?

     Icyo Bibiliya ibivugaho: ‘Buri wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we, ufite ukwera n’icyubahiro, adatwarwa n’irari ry’ibitsina.’—1 Abatesalonike 4:4, 5.

  •   Itangazamakuru rigaragaza ko abahungu nta cyo bitaho. Muri filimi nyinshi zikunzwe, no mu biganiro byo kuri televiziyo, usanga abahungu bagaragaramo ari abanebwe cyangwa nta cyo bashoboye. Birashoboka ko ari yo mpamvu usanga hari abantu bakuru bashidikanya ku bushobozi bw’abana b’abahungu. Gary, twavuze haruguru yagize ati “igihe nari mfite imyaka 16, kubona akazi byarangoye bitewe n’uko abakoresha bo mu gace k’iwacu bahaga akazi ab’igitsina gore gusa. Bumvaga ko abahungu bose batagira icyo bitaho cyangwa ko atari abo kwiringirwa.”

     Tekereza: Ese birakwiriye kwigana abahungu bagaragara mu itangazamakuru batagira icyo bitaho kandi batari abo kwiringirwa? Wagaragaza ute ko utandukanye na bo?

     Bibiliya igira iti “ntihakagire umuntu uhinyura ubusore bwawe. Ahubwo ubere icyitegererezo abizerwa mu byo uvuga, mu myifatire yawe, mu rukundo, mu kwizera no mu kuba indakemwa.”—1 Timoteyo 4:12.

 Icyo ugomba kumenya

  •   Itangazamakuru rishobora kukugiraho ingaruka. Urugero, itangazamakuru rishobora gutuma ushaka kujyana n’ibigezweho kugira ngo umenyekane. Colin ufite imyaka 17 yagize ati “amatangazo yamamaza agaragaza uko abahungu bagombye kwambara hanyuma agahita yerekana abakobwa babuzuyeho. Ibyo bituma umuntu yifuza kugura iyo myenda. Byigeze kumbaho.”

     Tekereza: Ese uko wambara bigaragaza uwo uri we koko cyangwa bigaragaza ko hari abandi wigana? Ese iyo uguze ikintu cyose kigezweho ni nde wunguka?

     Bibiliya igira iti “mureke kwishushanya n’iyi si.”​—Abaroma 12:2.

  •   Kwigana abantu ubona mu itangazamakuru bishobora gutuma udakundwa n’abakobwa. Dore icyo abakobwa bamwe babivuzeho:

    •  “Nahitamo umuhungu ukomeza kuba uwo ari we kuruta wa wundi utiyizera kandi uba ushaka ko abandi bamurangarira. Rwose umuhungu uba ushaka ko abandi bamwemera agera aho agahinduka urw’amenyo.”​—Anna.

    •  “Abashinzwe kwamamaza ibicuruzwa batuma abahungu bumva ko bakeneye ibikoresho runaka cyangwa ko hari uko bagomba kuba bagaragara kugira ngo abakobwa babakunde. Icyakora, uko abakobwa bagenda bakura, ibyo ntibaba bakibyitaho. Ahubwo, bita ku mico iranga umusore n’uko yita ku bandi. Urugero, abakobwa bakunda abasore b’inyangamugayo kandi b’indahemuka.”​—Danielle.

    •  “Akenshi umuhungu abandi babona ko ari mwiza aba yiyemera, ariko jye sinkunda umuntu nk’uwo. Ushobora kuba uri umuhungu w’igitangaza mu isi yose ariko iyo udafite imico myiza, ubwo bwiza nta cyo buba bumaze.”​—Diana.

     Tekereza: Bibiliya yavuze ko Samweli “yagendaga akura ari na ko arushaho gukundwa na Yehova n’abantu” (1 Samweli 2:26). Ni iyihe mico wakwitoza kugira ngo nawe uvugwe neza nka Samweli?

     Bibiliya igira iti “mube abagabo nyabagabo.”​—1 Abakorinto 16:13.

 Icyo wakora

  •   Irinde kwigana abantu ubona mu itangazamakuru. Jya utekereza ku magambo yo muri Bibiliya agira ati ‘ibintu byose biri mu isi, ari irari ry’umubiri, ari irari ry’amaso no kurata ibyo umuntu atunze, ntibituruka kuri Data ahubwo bituruka mu isi.’​—1 Yohana 2:16.

     Itangazamakuru rihera ku byifuzo tuba dufite rikagaragaza ko nta cyo bitwaye. Bityo rero, ntugapfe kwemera ibyo ubona byose. Nta kindi biba bigamije uretse guhesha inyungu abashinzwe kwamamaza ibicuruzwa.

  •   Ntukemere ko itangazamakuru riyobora ibitekerezo byawe. Bibiliya igira iti “mwambare kamere nshya, igenda ihindurwa nshya binyuze ku bumenyi nyakuri mu buryo buhuje n’ishusho y’uwayiremye”; ntabwo ari mu buryo buhuje n’uko itangazamakuru rishaka.​—Abakolosayi 3:​10.

     Dore ikizagufasha gukurikiza iyo nama: ongera utekereze ku mico wahisemo mu ntangiriro y’iyi ngingo; ya mico igaragaza umuntu wifuza kuba we. Kuki utatangira kwitoza iyo mico cyangwa kuyinonosora?

  •   Hitamo abantu beza ushobora kwigana. Bibiliya igira iti “ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge” (Imigani 13:20). Ni abahe bagabo uzi mu buzima bwawe bagaragaje ko ari abanyabwenge? Bamwe bashobora kuba ari abo mu muryango wawe, wenda nka papa wawe cyangwa nyokorome. Abandi bashobora kuba abasore b’incuti zawe baciye akenge cyangwa abo muziranye. Mu itorero ry’Abahamya ba Yehova harimo abagabo benshi b’intangarugero. Muri Bibiliya harimo abantu basigiye urugero rwiza abakiri bato, urugero nko Tito.​—Tito 2:6-8.

     Inama: ifashishe igitabo Twigane ukwizera kwabo maze umenye ingero z’abagabo bavugwa muri Bibiliya badusigiye urugero rwiza, urugero nka Abeli, Nowa, Aburahamu, Samweli, Eliya, Yona, Yozefu na Petero.