Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese ubupfumu nta cyo butwaye?

Ese ubupfumu nta cyo butwaye?

 Ubitekerezaho iki?

  •   Ese kuragurisha inyenyeri (horoscope), cyangwa ubundi buryo bwo kumenya ibizaba mu gihe kizaza ni bibi?

  •   Ese inkuru zivuga iby’ubupfumu zaba ari inkuru nyakuri cyangwa ni inkuru zitabayeho kandi zishobora kuduteza akaga?

     Iyi ngingo iragaragaza impamvu abantu bamwe bashishikazwa n’ubupfumu n’impamvu tugomba kwitondera ibintu bifitanye isano na bwo.

 Kuki abantu bashishikazwa n’ubupfumu?

 Abakora imyidagaduro bakunze gushishikariza abantu ibintu birimo ubupfumu, bakabishyira muri za firimi, mu biganiro binyura kuri tereviziyo, mu mikino yo kuri mudasobwa no mu bitabo. Iyo ni yo mpamvu usanga urubyiruko rushishikazwa n’ibintu byo kuragurisha inyenyeri, iby’abadayimoni, iby’amavampaya n’ubupfumu. Kubera iki? Dore impamvu zibitera:

  •   Amatsiko: Hari abashishikazwa n’ubuzima bw’ibiremwa by’umwuka urugero nk’abamarayika n’abadayimoni, bashaka kumenya niba babaho koko.

  •   Imihangayiko: Hari abahangayikishwa no kumenya ibizaba mu gihe kizaza.

  •   Kuvugana n’abapfuye: Hari ababa bashaka kuvugana n’ababo bapfuye.

 Urebye impamvu zibibatera zishobora kumvikana. Urugero, ni ibisanzwe ko twibaza uko tuzabaho mu gihe kizaza, cyangwa tugakumbura abantu bacu bapfuye. Ariko hari ibintu tugomba kwitondera.

 Kuki tugomba kwitonda?

 Bibiliya itubuza gukora ikintu icyo ari cyo cyose gifitanye isano n’ubupfumu. Urugero, iravuga ngo:

 Muri mwe ntihazaboneke . . . umupfumu cyangwa ukora iby’ubumaji cyangwa uragura cyangwa umurozi, cyangwa utongera abandi, cyangwa uraguza, cyangwa ukora umwuga wo guhanura ibizaba, cyangwa umushitsi, kuko umuntu wese ukora ibyo ari ikizira kuri Yehova.”—Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12.

 Kuki Bibiliya itubuza gukora ibintu byose bifitanye isano n’ubupfumu?

  •   Iyo dukoze ibikorwa by’ubupfumu tuba dushyikirana n’abadayimoni. Bibiliya ivuga ko hari abamarayika bigometse ku Mana maze bakaba abanzi bayo (Intangiriro 6:2; Yuda 6). Abo bamarayika babi ni bo bitwa abadayimoni. Bayobya abantu bakoresheje ubupfumu, kuraguza kugira bamenye ibizababaho no kuragurisha inyenyeri. Iyo umuntu akoze ibyo byose, aba arimo ashyikirana n’abanzi b’Imana.

  •   Ubupfumu butuma twumva ko hari abantu bafite ubushobozi bwo kumenya ibizabaho mu gihe kizaza. Icyakora, Imana ni yo yonyine ishobora kubimenya kuko yavuze iti: “Ni jye uhera mu ntangiriro nkavuga iherezo, ngahera mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa.”—Yesaya 46:10; Yakobo 4:13, 14.

  •   Ubupfumu bushyigikira inyigisho y’ikinyoma ivuga ko dushobora kuvugana n’abapfuye. Icyakora, Bibiliya ivuga ko ‘abapfuye nta cyo bakizi, . . . kuko mu mva nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi cyangwa ubwenge bihaba.’—Umubwiriza 9:5, 10.

 Izo mpamvu zose ni zo zituma Abahamya ba Yehova birinda ibintu bifitanye isano n’ubupfumu aho biva bikagera. Nanone birinda firimi n’imikino irimo amavampaya (abantu bapfuye batungwa n’amaraso y’abazima), abantu baba bafite imbaraga ndengakamere hamwe n’abapfuye bihindura abazimu (zombie). Hari umukobwa witwa Maria wavuze ati: “Mbona firimi irimo ubupfumu, ntakwiriye kuyireba rwose.” a

Nk’uko umugizi wa nabi agerageza kwiyoberanya ngo utamenya uwo ari we, ni ko n’abadayimoni bagerageza kutubeshya bakigira nk’abacu twakundaga bapfuye

 Icyo wakora

  •   Iyemeze kugira ‘umutimanama utakurega ikibi icyo ari cyo cyose’ imbere ya Yehova, wirinda imyidagaduro irimo ibintu bifitanye isano n’ubupfumu cyangwa ibindi bisa na byo.—Ibyakozwe 24:16.

  •   Ikureho ikintu cyose gifitanye isano n’ubupfumu. Soma mu Byakozwe 19:19, 20 maze urebe urugero rwiza twasigiwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere.

 Icyo ugomba kuzirikana: Iyo wirinze imyidagaduro n’ibintu byose bifitanye isano n’ubupfumu uba ugaragaje ko uri mu ruhande rwa Yehova, kandi ibyo bishimisha umutima we.—Imigani 27:11.

a Ibyo ntibishatse kuvuga ko firimi zose zigaragaza ibintu bitabayeho, ziba zirimo ubupfumu. Icyakora, Abakristo bakoresha umutimanama watojwe na Bibiliya bakirinda imyidagaduro cyangwa ibindi bintu bifitanye isano n’ubupfumu.—2 Abakorinto 6:17; Abaheburayo 5:14.