Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nitwara nte iyo ngiriwe inama?

Nitwara nte iyo ngiriwe inama?

 Isuzume utibereye

 Buri gihe, twese dukenera kugirwa inama. Iyo tugiriwe inama bidufasha kugira ibyo tunonosora mu byo dukora cyangwa uko twitwara. Mu gihe ukizirikana ibyo, tekereza ku mimerere ikurikira.

  1.  Reka tuvuge ko mwarimu wawe akubwiye ati: “Mu cyumweru gishize, wararangaye. Ugomba kwikosora kandi ukongera igihe umara usubiramo amasomo.”

     Wabyitwaramo ute?

    1.   Byandakaza. (“N’ubundi mwarimu ntankunda.”)

    2.   Nakwemera iyo nama. (“Nabyemera maze nkagira icyo mpindura.”)

  2.  Mama wawe akubwiye ko icyumba cyawe gisa nabi kandi uzi ko wagikozemo isuku.

     Wabyitwaramo ute?

    1.   Byandakaza. (“Ntajya yemera ibyo nakoze.”)

    2.   Nabyemera. (“Nakurikiza inama angiriye maze nkarushaho kuhakora neza.”)

  3.  Murumuna wawe akubwiye ko adakunda ukuntu uhora umutegeka

     Wabyitwaramo ute?

    1.   Byandakaza. (“Ndamuruta, ubwo rero akwiriye kwemera ibyo mubwiye byose.”)

    2.   Nabyemera. (“Namusaba imbabazi kuko nshobora kuba nshaka kumutwaza igitugu.”)

 Abakiri bato benshi usanga bigize indakoreka, usanga barakazwa n’ubusa n’iyo bagiriwe inama ku tuntu tworoheje. Ese nawe ni uko umeze? Niba nawe ari uko uteye hari ikintu gikomeye ubura mu buzima. Iyo wemera inama ugirwa, bikugirira akamaro muri iki gihe ndetse n’igihe uzaba umaze kuba mukuru.

Burya umuntu ukugira inama aba abona ko hari ibyo ukwiriye gukosora, ubwo rero ntukabyange ngo ni uko gusa udashaka kubyumva

 Kuki nkeneye kugirwa inama?

  •   Ntidutunganye. Bibiliya igira iti: “Twese ducumura kenshi” (Yakobo 3:2). Ku bw’ibyo rero, twese dukenera kugirwa inama.

     “Ngerageza kwiyumvisha ko twese tudatunganye kandi ko gukora amakosa ari ibintu bishoboka mu buzima. Ubwo rero, iyo hari ungiriye inama nihatira kugira ibyo nkosora, kandi nkirinda kuyasubira.”—David.

  •   Ushobora kugira ibyo uhindura. Bibiliya igira iti: “Ungura umukiranutsi ubumenyi na we azarushaho kumenya” (Imigani 9:9). Kwemera inama no kuzikurikiza bikugirira akamaro.

     “Nangaga umuntu ungira inama. Rwose byarandakazaga. Ariko ubu biranshimisha ku buryo ahubwo nzisabira. Nzi neza ko hari ibyo nkeneye gukosora.”—Selena.

 Ubusanzwe twese dusaba inama. Ariko iyo ugiriwe inama utari uyiteze, byo biba ibindi bindi. Umukobwa witwa Natalie yavuze uko yumvise ameze igihe yahabwaga inama yatekerezaga ko adakeneye, agira ati: “Byarambabaje kandi binca intege. Nakoraga uko nshoboye ko se ariko bikanga bikaba iby’ubusa.”

 Ese nawe byaba byarakubayeho? Niba byarakubayeho se, ni iki wakora?

 Nakora iki ngo nemere inama ngiriwe?

  •   Jya utega amatwi.

     Bibiliya igira iti: “Uwifata mu byo avuga aba ari umunyabwenge, kandi umuntu ufite ubushishozi aratuza” (Imigani 17:27). Ntugace mu ijambo ukugira inama. Jya wirinda guhita wisobanura, hato utazavuga ikintu uzicuza!

     “Iyo nagirwaga inama nakundaga kugwa mu mutego wo guhita nisobanura. Ariko ubu ngerageza kuyemera, ngahita ngira icyo mpindura kandi bingirira akamaro.”—Sara.

  •   Jya wibanda ku nama ugiriwe aho kwibanda ku muntu uyikugiriye.

     Incuro nyinshi iyo tugiriwe inama, tubangukirwa no guhita twisobanura. Ariko aho kubigenza dutyo, byaba byiza dukurikije inama Bibiliya itanga igira iti: “Umuntu wese ajye yihutira kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara” (Yakobo 1:19). Burya umuntu ukugira inama aba abona ko hari ibyo ukwiriye gukosora, ubwo rero ntukabyange ngo ni uko gusa udashaka kubyumva.

     “Iyo ababyeyi bange bangiraga inama nahitaga mbabwira nti: ‘Murekere aho ibyo mushaka kumbwira ndabizi.’ Ariko iyo mbateze amatwi nitonze kandi ngakora ibyo bansabye, bingirira akamaro.”—Edward.

  •   Jya ushyira mu gaciro.

     Kuba ugirwa inama kenshi ntibisobanura ko udashobotse. Ahubwo n’uko udatunganye. Ndetse n’ukugira inama na we, hari igihe aba akeneye umugira inama. Bihuje n’inama Bibiliya itanga igira iti: “Nta muntu uri mu isi w’umukiranutsi ukora ibyiza gusa ntakore icyaha.”—Umubwiriza 7:20.

     “Hari igihe inshuti yange yangiriye inama, numvaga ntakeneye. Naramushimiye ariko byarambabaje. Hashize igihe nabonye ko ibyo yambwiye byarimo ukuri. Nishimira ko inama yangiriye yatumye mbona ibintu nari nkeneye gukosora, ntari kuzamenya iyo yicecekera.”—Sophia.

  •   Ishyirireho intego yo kugira ibyo ukosora.

     Bibiliya ivuga ko “uwemera gucyahwa aba ari umunyamakenga” (Imigani 15:5). Kwemera inama bikurinda kubabazwa n’uko uyigiriwe, ahubwo ukihatira kugira icyo ukosora. Kora urutonde rw’ibyo wifuza gukosora maze nyuma y’amezi make, uzisuzume.

     “Kwemera kugirwa inama bifite aho bihuriye no kwicisha bugufi, kubera ko bigusaba ko wemera amakosa, ugasaba imbabazi, ukavana amasomo ku makosa wakoze, kandi ugakora uko ushoboye ngo utayasubira.”—Emma.

 Inama: Bibiliya igira iti: “Nk’uko icyuma gityaza ikindi, ni ko n’umuntu atyaza mugenzi we” (Imigani 27:17). Kwemera inama ugiriwe bizagutoza, kandi bikugirire akamaro muri iki gihe ndetse n’igihe uzaba umaze kuba mukuru.