Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ni iki ukwiriye kumenya ku birebana no kunywa itabi risanzwe n’itabi basharija?

Ni iki ukwiriye kumenya ku birebana no kunywa itabi risanzwe n’itabi basharija?

 “Mu gace dutuyemo, ni gake cyane wabona umuntu uri munsi y’imyaka 25 utaranywa itabi risanzwe cyangwa itabi basharija.”—Julia.

Muri iyi ngingo turasuzuma

 Icyo ukwiriye kumenya

  •   Itabi ririca. Kimwe mu bintu by’ingenzi bigize itabi, ni Nikotine ikaba ari uburozi kandi irabata cyane. Nk’uko Ibigo Bishinzwe Kurwanya no Gukumira Indwara byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibivuga, “kunywa itabi ni kimwe mu bintu bishobora kwirindwa, ariko bikaba bituma abakiri bato benshi barwara kandi bagapfa imburagihe.”

     “Ndi umuganga nkaba nkora mu birebana no kunyuza abantu mu cyuma cya sikaneri. Nagiye nibonera amafoto agaragaza ukuntu itabi rigira ingaruka mbi cyane ku barwayi. Nababajwe cyane n’ukuntu usanga imitsi y’abantu banywa itabi iba yarazibye. Nubaha ubuzima bwanjye cyane ku buryo numva ntatinyuka kunywa itabi.”—Theresa

     Ese wari ubizi? Itabi rigira ibintu byo mu bwoko bwa shimi bigera ku 7.000, kandi ibyinshi muri byo ni uburozi. Buri mwaka, abantu babarirwa muri za miliyoni bapfa bazize indwara ziturutse ku itabi.

  •   Itabi basharija rishyira uburozi mu muntu urinywa. Abahanga bavuga ko kunywa itabi basharija byangiza ibihaha kandi bigahitana benshi. Nanone kimwe n’itabi risanzwe, itabi basharija na ryo riba ririmo uburozi bwa nicotine. Ubushakashatsi bwakozwe ku itabi basharija, bwagaragaje ko bitewe n’uburyo uburozi bwa nicotine bubata cyane, bushobora gutuma “abakiri bato babatwa n’ibindi biyobyabwenge.”

     “Itabi basharija ryitwa cotton candy na cherry bomb rigira impumuro nziza ibyo bigatuma rikurura cyane abana n’urubyiruko. Uburyohe bwaryo butuma birengagiza ingaruka iryo tabi rishobora kubagiraho.”—Miranda.

     Ese wari ubizi? Umwuka uva mu itabi basharija si amazi gusa. Ahubwo uba urimo ibindi bintu byangiza, akenshi akaba ari ibintu byo mu bwoko bwa shimi bijya mu bihaha.

 Ibibazo biterwa no kunywa itabi risanzwe cyangwa iryo basharija

  1.  (1) Gutakaza ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu no gutekereza neza, kugira ibibazo byo mu byiyumvo by’umwihariko ku bakiri bato.

  2.  (2) Kwangirika ishinya n’amenyo agashirira

  3.  (3) Guhorana ikibazo cy’ibihaha n’indwara y’umutima

     Kurwara asima

     Kurwara igifu no guhorana iseseme

 Icyo wakora

  •   Jya ubanza usobanukirwe. Ntukemere ibintu byose wumvise. Urugero, hari abavuga ko kunywa itaba basharija nta cyo bitwaye ahubwo ko bigabanya imihangayiko. Jya ubanza ukore ubushakashatsi maze ufate imyanzuro ushingiye ku byo wamenye.

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Umuntu wese utaraba inararibonye yizera ijambo ryose rivuzwe, ariko umunyamakenga yitondera intambwe ze.”—Imigani 14:15.

     “Iyo utekereje ku ngaruka zo kunywa itabi risanzwe cyangwa iryo basharija, usobanukirwa ko ibyo bagenzi bawe cyangwa ibyamamare bakora banywa itabi, bigira ingaruka zirenze ibyo bita kwishimisha.”—Evan.

     Tekereza kuri ibi: Ese mu by’ukuri urubyiruko runywa itabi risanzwe cyangwa iryo basharija ni rwo rwishimye? Ese rwiteguye guhangana n’ibibazo ruhura na byo muri iki gihe n’ibyo ruzahura na byo mu gihe kizaza? Cyangwa se ibyo bakora bibateza ibibazo byinshi?

  •    Jya ushaka uburyo bwiza bwo guhangana n’imihangayiko. Uburyo bwiza bwo kugabanya imihangayiko harimo gukora ibikorwa byiza, urugero nko gukora siporo, gusoma cyangwa kumarana igihe n’incuti zigutera inkunga yo gukora ibyiza. Nuramuka ufite ibintu byinshi byiza wahugiramo, ntuzakenera kunywa itabi kugira ngo ugabanye imihangayiko.

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Umutima usobetse amaganya uriheba, ariko ijambo ryiza rirawunezeza.”—Imigani 12:25.

     “Abantu benshi batekereza ko kunywa itabi risanzwe cyangwa iryo basharija bigabanya imihangayiko. Ariko mu by’ukuri kunywa itabi bishobora gusa n’ibikugabanyirije imihangayiko mu gihe gito ariko bikagusigira ingaruka ubuzima bwa we bwose. Hari uburyo bwiza bwagufasha guhangana n’imihangayiko.”—Angela.

     Tekereza kuri ibi: Ni ibiki bishobora kugufasha guhangana n’imihangayiko mu buryo bwiza? Niba ushaka ubufasha, soma ingingo iri mu “Ibibazo urubyiruko rwibaza” ivuga ngo: “Nakora iki ngo nirinde imihangayiko?

Gukoresha ibiyobyabwenge ushaka kugabanya imihangayiko ni nko guhungira ubwayi mu kigunda, bikongerera ibibazo aho kubigabanya

  •    Jya uhora witeguye kurwanya ibishuko bya bagenzi bawe. Ibishuko bishobora guturuka ku bo mwigana cyangwa abo mukinana. Filimi, ibiganiro bica kuri televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga, inshuro nyinshi bigaragaza ko kunywa itabi risanzwe cyangwa iryo basharija ari ubusirimu kandi bishimisha.

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Abakuze mu buryo bw’umwuka, bafite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi.”—Abaheburayo 5:14.

     “Nkiri ku ishuri abenshi mu bo twiganaga baranyubahaga cyane kuko ntanywaga itabi, ryaba irisanzwe cyangwa iryo basharija. Igihe nabasobanuriraga impamvu ntarinywa abenshi baranshyigikiye. Ubwo rero nubwo hari igihe biba bitoroshye, gusobanurira abandi uko ubona ibintu bishobora kukurinda.”—Anna.

     Tekereza kuri ibi: Ni iki cyagufasha kurwanya amoshya y’abo mungana? Ese ushobora gutekereza igihe uherukira kurwanya ibishuko? Niba wifuza izindi nama zagufasha, reba urupapuro rw’umwitozo ruri mu gice cya 15 cy’igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2, rugira ruti: “Uko wahangana n’amoshya y’urungano.”

  •   Jya uhitamo incuti witonze. Nuhitamo incuti mubona kimwe ibirebana no kunywa itabi, ryaba irisanzwe cyangwa iryo basharija, bizatuma udahura n’ibishuko byinshi.

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Kugendana n’abanyabwenge byigisha ubwenge, kubana n’abapfapfa bigira ingaruka mbi.”—Imigani 13:20, Bibiliya Ijambo ry’Imana.

     “Kugirana ubucuti n’abantu bafite imico myiza urugero ko kumenya kwifata n’ubudahemuka bigira akamaro. Iyo ubona bagera ku bintu byiza bitewe n’imyifatire yabo, wifuza kubigana.”—Calvin.

     Tekereza kuri ibi: Ese incuti zawe magara zishyigikira icyemezo wafashe cyo kubaho wirinda ibibi cyangwa zigerageza kuguca intege?

 Icyo twavuga ku rumogi

 Abantu benshi bavuga ko urumogi ntacyo rutwaye. Icyakora icyo ni ikinyoma.

  •   Abakiri bato bakoresha urumogi rugeraho rukababata. Ubushakashatsi bugaragaza ko gukoresha urumogi bishobora kwangiza ubwonko burundu bigatuma ubwenge bw’umuntu bugabanuka.

  •   Dukurikije ibyavuzwe n’ikigo gishinzwe ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no gutanga inama ku ndwara zo mu mutwe cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, “ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bakoresha urumogi bakunda kugirana ibibazo n’incuti, bagatsindwa mu ishuri, akazi kakabananira cyangwa bakumva nta cyo bagezeho mu buzima.”

     “Hari igihe nabaga numva nanywa urumogi, bitewe nuko akenshi nabaga nshaka icyamara imihangayiko. Ariko natekereje ukuntu byari kumbata, bikantwara amafaranga n’ingaruka byari kugira ku buzima bwanjye, nsanga urumogi rwari kunyongerera imihangayiko.”—Judah.