Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakwitwara nte ngeze mu gihe cy’amabyiruka?

Nakwitwara nte ngeze mu gihe cy’amabyiruka?

 “Kuba umwangavu si ibintu byoroshye. . . . Uba wumva utazi ibyo ari byo; mbese ibintu byose wumva ari bibi.”​—Oksana.

 “Hari igihe nabaga nishimye, mu kanya gato nkaba ndababaye. Sinzi niba n’abandi bibabaho, ariko jye byambayeho.”​—Brian.

 Igihe cy’amabyiruka gishobora gushimisha kandi kigatera ubwoba. Wakora iki kugira ngo uhangane n’iryo hindagurika?

 Igihe cy’amabyiruka ni iki?

 Mu gihe cy’amabyiruka umuntu ahinduka mu buryo bwihuse, haba ku mubiri no mu byiyumvo, ava mu bwana agenda aba mukuru. Icyo gihe umubiri urahinduka mu buryo bwihuse ukagira n’imisemburo ituma ugira ubushobozi bwo kubyara.

 Icyakora, ibyo ntibishatse kuvuga ko ugeze igihe cyo kuba umubyeyi. Ahubwo ni ikimenyetso kigaragaza ko utakiri umwana. Iyo ugeze muri icyo kigero, hari igihe wumva wishimye cyangwa uhangayitse.

 Umwitozo: Igihe cy’amabyiruka gitangira ryari? Hitamo muri iyi myaka ikurikira:

  • 8

  • 9

  • 10

  • 11

  • 12

  • 13

  • 14

  • 15

  • 16

 Igisubizo: Igihe cy’amabyiruka gishobora gutangira muri iyo myaka yose.

 Ubwo rero ntuzahangayike nubona ugeze mu kigero cy’imyaka 15 nta hinduka urabona, cyangwa ngo uhangayikishwe n’uko iryo hinduka ritangiye kukubaho uri munsi y’imyaka 10. Umubiri wawe ni wo ugena igihe uzatangirira igihe cy’amabyiruka; wowe nta cyo wabikoraho.

Nk’uko wumva umeze iyo uri mu cyuma cyumvisha abantu umunyenga kibazamura kikanabamanura, ni na ko igihe cy’amabyiruka gishimisha ubundi kigahangayikisha, ariko ushobora guhangana n’iryo hinduka

 Ihinduka riba ku mubiri

 Ihinduka rikomeye riba ku muntu mu gihe cy’amabyiruka ni uko umubiri we ukura vuba vuba. Ikibazo ni uko ibice bigize umubiri wawe byose bidakurira rimwe. Ntugatangazwe n’uko hari igihe ukora ibintu mu buryo bugoramye. Humura, bizagera aho bishire.

 Ibindi bintu bihinduka ku mubiri mu gihe cy’amabyiruka.

 Ku bahungu:

  •   Imyanya ndangagitsina irakura

  •   Bamera ubucakwaha, insya n’ubwanwa

  •   Bahindura ijwi

  •   Igitsina gifata umurego batabishaka kandi bakiroteraho

 Ku bakobwa:

  •   Bapfundura amabere

  •   Bamera ubucakwaha n’insya

  •   Bajya mu mihango

 Ku bahungu no ku bakobwa:

  •   Umubiri ugira impumuro yihariye iterwa n’icyuya cyivanga na mikorobe

     Icyo wakora: Kugira ngo urwanye iyo mpumuro, jya ukaraba kenshi kandi witere parufe.

  •   Ibiheri byo mu maso biterwa na mikorobe zifatirwa mu mvubura.

     Icyo wakora: Nubwo ibyo biheri bidapfa gukira, gukaraba mu maso kenshi no gukoresha ibintu bisukura uruhu byabugenewe bishobora kugufasha.

 Ihinduka riba mu byiyumvo

 Imisemburo yiyongera cyane ituma umubiri uhinduka mu gihe cy’amabyiruka, ishobora kugira ingaruka ku byiyumvo byawe. Ushobora no kugira ibyiyumvo bihindagurika.

 “Umunsi umwe uba urira, undi ukaba umeze neza. Umunota umwe uba urakaye, undi ukaba wigunze mu cyumba cyawe wihebye.”​—Oksana.

 Abakiri bato benshi bageze mu gihe cy’amabyiruka bahangayikishwa cyane n’uko abandi bababona, bakumva ko ari nk’aho buri wese abareba. Iyo hakubitiyeho ko n’umubiri wabo uba urimo uhinduka cyane, birushaho kuzamba.

 “Maze gukura, nagendaga nubitse umutwe kandi nkambara amashati manini. Nubwo nari nzi ko umubiri wanjye urimo uhinduka, numvaga ntatuje kandi binteye isoni. Numvaga bidasanzwe.”​—Janice.

 Ikintu gikomeye uhindukaho mu byiyumvo, ni uko uhindura uko wari usanzwe ubona abo mudahuje igitsina.

 “Kera numvaga ko abahungu bose batesha umutwe, ariko noneho natangiye kubona ko bamwe muri bo ari beza. Ndetse numva ko ngize uwo nkunda nta cyo byaba bitwaye. Inkuru z’abantu bakundana ni zo zatangiye kunshishikaza.”​—Alexis.

 Iyo bamwe mu bakiri bato bageze mu gihe cy’amabyiruka, bumva bakunze abo bahuje igitsina. Ibyo nibikubaho ntuzumve ko uri mu rwego rw’abantu baryamana n’abo bahuje igitsina. Akenshi ibyo byiyumvo bigenda bishira.

 “Kubera ko nakabyaga kwigereranya n’abandi bahungu, natangiye kumva mbakunze. Maze kwigira hejuru ho gato ni bwo natangiye gukunda abakobwa. Kumva ko nakunda uwo duhuje igitsina byanshizemo rwose.”​—Alan.

 Icyo wakora

  •    Jya ushyira mu gaciro. Mu by’ukuri ihinduka rikubaho mu gihe cy’amabyiruka uba urikeneye. Amagambo Dawidi yavuze ashobora kuguhumuriza. Yaravuze ati “naremwe mu buryo butangaje buteye ubwoba.”​—Zaburi 139:14.

  •   Jya wirinda kwigereranya n’abandi kandi ntugahore uhangayikishije n’uko usa. Bibiliya iravuga iti “abantu bareba ibigaragarira amaso, ariko Yehova we akareba umutima.”​—1 Samweli 16:7.

  •   Jya ukora imyitozo ngororamubiri kandi uruhuke bihagije. Gusinzira bihagije bizakurinda kurakazwa n’ubusa, guhangayika n’umunaniro.

  •   Ntukajye wemera ibitekerezo bibi byose witekerezaho. Ese koko abantu bose barakwitegereza? Nubwo abantu bagira icyo banenga ku mubiri wawe, ntukabitindeho cyane. Bibiliya iravuga iti “ntukerekeze umutima wawe ku magambo yose abantu bavuga.”​—Umubwiriza 7:21.

  •   Itoze gutegeka irari ry’ibitsina hato ritazagutegeka. Bibiliya iravuga iti “muhunge ubusambanyi. . . . Usambana aba akoreye icyaha umubiri we bwite.”​—1 Abakorinto 6:18.

  •   Jya ushaka umuntu muganira, yaba umubyeyi wawe cyangwa undi muntu mukuru wizeye. Ni byo koko mu mizo ya mbere ushobora kumva biguteye ipfunwe. Ariko inama bazakugira zizakugirira akamaro.​—Imigani 17:17.

 Umwanzuro: Igihe cy’amabyiruka ntikiba cyoroshye. Ariko nanone umuntu aba atangiye gukura mu buryo bw’umubiri, mu byiyumvo no mu buryo bw’umwuka.​—1 Samweli 2:26.