Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Kuki nagombye gusenga?

Kuki nagombye gusenga?

 Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko 80 ku ijana by’abana bageze mu gihe cy’ubugimbi muri Amerika ari bo bonyine basenga, kandi ko kimwe cya kabiri cyabo ari bo basenga buri munsi. Nta gushidikanya ko bamwe muri bo bibaza bati: “Ese isengesho ni uburyo butuma umuntu yumva atuje gusa, cyangwa rifite akandi kamaro?”

 Isengesho ni iki?

 Isengesho ni uburyo bwo kuganira n’Umuremyi w’ibintu byose. Gerageza kwiyumvisha icyo ibyo bisobanura. Yehova ari mu rwego rwo hejuru cyane umugereranyije n’abantu, ariko ‘ntari kure y’umuntu wese muri twe’ (Ibyakozwe 17:27). N’ikimenyimenyi Bibiliya irimo amagambo yo kudutumira agira ati: “mwegere Imana na yo izabegera.”​—Yakobo 4:8.

 Twakwegera Imana dute?

  •   Uburyo bumwe twabikoramo ni ugusenga, kuko bidufasha kuvugana n’Imana.

  •   Ubundi buryo twabikoramo ni ugusoma Bibiliya, kuko ari bwo buryo Imana ikoresha ivugana natwe.

 Ubwo buryo bwombi bwo gushyikirana, bugufasha kurushaho kugirana ubucuti n’Imana.

 “Kuvugana na Yehova, Imana Ishobora byose, ni cyo kintu cy’agaciro kurusha ibindi byose umuntu yakora”.​—Jeremy

 “Kubwira Yehova uko niyumva binyuze mu isengesho, bituma numva ndushijeho kumwegera.”​—Miranda

 Ese Imana yumva amasengesho?

 Nubwo waba wizera Imana, kandi ukaba uyisenga, bishobora kukugora kwemera ko Imana yumva amasengesho. Icyakora Bibiliya ivuga ko Yehova ‘yumva amasengesho’ (Zaburi 65:2). Nanone igutumirira ‘kuyikoreza imihangayiko yawe yose.’ Kubera iki? ‘Kuko ikwitaho.’​—1 Petero 5:7.

 Tekereza: Ese ujya ufata igihe cyo kuganira n’inshuti zawe magara buri gihe? Uko ni ko ukwiriye kuganira n’Imana. Jya uyivugisha buri gihe mu isengesho, kandi ukoreshe izina ryayo ari ryo “Yehova” (Zaburi 86:5-7; 88:9). N’ubundi kandi Bibiliya igusaba ‘gusenga ubudacogora.’​—1 Abatesalonike 5:17.

 “Isengesho ni ikiganiro ngirana na Data wo mu ijuru, nkamubwira ibindi ku mutima byose.”​—Moises

 “Mbwira Yehova amabanga yange yose, mbese nk’uko nayabwira mama cyangwa inshuti yange magara.”​—Karen

 Ni iki navuga mu isengesho?

 Bibiliya igira iti: “muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana.”​—Abafilipi 4:6.

 Ese ubwo kuvuga ibibazo bwawe mu isengesho nta cyo bitwaye? Yego. Ni yo mpamvu Bibiliya itubwira iti: “ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira.”​—Zaburi 55:22.

 Birumvikana ko igihe dusenga tutagombye kuvuga ibibazo byacu gusa. Umukobwa witwa Chantelle yagize ati: “ntabwo byaba ari ubucuti nyakuri ugiye uvugisha Yehova ari uko ugiye kugira icyo umusaba gusa. Nge numva kumushimira ari byo byagombye kubanza, kandi ibyo mushimira byagombye kuba byinshi na byo.”

 Ibyo twashimira: Ni ibihe bintu ushobora gushimira Imana? Jya utekereza ibintu Yehova yagukoreye uwo munsi, maze ubimushimire.

 “Dushobora gushimira Yehova n’ibintu byoroheje, urugero nk’ururabo rwiza tubonye.”​—Anita

 “Jya utekereza ku bintu byaremwe ubona bitangaje cyangwa utekereze ku murongo wo muri Bibiliya ugukora ku mutima, maze ubishimire Yehova.”​—Brian