Soma ibirimo

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kwirimbisha?

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kwirimbisha?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Nubwo Bibiliya nta cyo ibivugaho mu buryo burambuye, ntibuza abantu kwambara ibintu by’umurimbo, kwisiga cyangwa ubundi buryo bwo kwirimbisha. Icyakora, Bibiliya ntidutera inkunga yo kwibanda ku murimbo w’inyuma ahubwo idushishikariza kwambara “umwambaro utangirika, ni ukuvuga umwuka wo gutuza no kugwa neza.”—1 Petero 3:3, 4.

Kwirimbisha ntibibujijwe

  •   Abagore b’indahemuka bavugwa muri Bibiliya bambaraga ibintu by’umurimbo. Rebeka washakanye n’umuhungu wa Aburahamu witwaga Isaka yambaraga impeta ya zahabu ku zuru, imikufi ya zahabu n’indi mirimbo ihenze yari yarahawe na sebukwe Aburahamu (Intangiriro 24:22, 30, 53). Nanone Esiteri yemeye ko ‘bamusiga’ kugira ngo bamutegurire kuzaba umwamikazi mu Bwami bw’Abaperesi (Esiteri 2:7, 9, 12). Hari igitabo cyavuze ko mu byo bamusigaga habaga harimo “amavuta” cyangwa “ibindi birungo by’ubwiza bitandukanye.”—New International Version; Easy-to-Read Version.

  •   Hari ingero zo muri Bibiliya zivuga neza ibyo kwirimbisha. Urugero, umuntu ugira abandi inama nziza agereranywa n’“iherena rya zahabu” riri ku ‘gutwi kumva’ (Imigani 25:12). Nanone Bibiliya igereranya imishyikirano Imana yari ifitanye n’ishyanga rya Isirayeli n’umugabo wambika ibintu by’umurimbo umugeni we, akamushyira imikufi ku maboko no mu ijosi akanamwambika amaherena. Iyo mirimbo yatumaga iryo shyanga riba ‘ryiza cyane.’—Ezekiyeli 16:11-13.

Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana no kwirimbisha

 Ikinyoma: Muri 1 Petero 3:3, Bibiliya iciraho iteka “kuboha umusatsi no kwirimbisha zahabu.”

 Ukuri: Imirongo ikikije uwo igaragaza ko Bibiliya iba itsindangiriza ko ubwiza bw’imbere ari bwo bufite agaciro kurusha ubwiza bw’inyuma (1 Petero 3:3-6). Hari n’ahandi Bibiliya ivuga ibintu nk’ibyo.—1 Samweli 16:7; Imigani 11:22; 31:30; 1 Timoteyo 2:9, 10.

 Ikinyoma: Kuba umwamikazi mubi witwaga Yezebeli yarisigaga irangi ku maso bigaragaza ko kwisiga ibirungo by’ubwiza ari bibi.—2 Abami 9:30.

 Ukuri: Yezebeli yahanwe azira kuraguza no kwica; ntiyazize uko yasaga.—2 Abami 9:7, 22, 36, 37.