Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki ngo nsinzire bihagije?

Nakora iki ngo nsinzire bihagije?

 Birashoboka ko ujya utsindwa imibare ku ishuri maze ukiyemeza kwiga ushyizeho umwete. Nanone ushobora kuba unanirwa gukora siporo maze ukiyemeza kujya witoza cyane. Icyakora muri iyo mimerere yose, hari igihe icyo waba ukeneye cyane ari ukuruhuka bihagije. Reka turebe impamvu.

 Kuki ukeneye gusinzira?

 Abashakashatsi bavuga ko ingimbi n’abangavu baba bagomba gusinzira amasaha ari hagati y’umunani n’icumi buri joro. Kuki ari ngombwa gusinzira bihagije?

  •   Gusinzira bituma utekereza neza. Bamwe babona ko ibitotsi ari “ibyokurya by’ubwonko.” Gusinzira bishobora gutuma ugira amanota meza ku ishuri, muri siporo kandi bigatuma umenya uko ukemura ibibazo.

  •   Gusinzira bituma umererwa neza. Burya abantu badasinzira bihagije baba bashobora kugira ibyiyumvo bihindagurika, rimwe bakaba bishimye, ubundi bakumva bababaye, kandi ntibakorane neza n’abandi.

  •   Gusinzira bituma utwara ikinyabiziga neza. Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko impanuka zikorwa n’abashoferi bari hagati y’imyaka 16 na 24 akenshi “ziba zatewe n’uko basinziriye batwaye.” Mu gihe abashoferi bafite imyaka iri hagati ya 40 na 59, bo badahura n’icyo kibazo.

  •   Gusinzira bituma ugira ubuzima bwiza. Gusinzira bituma umubiri wawe ukora ingirabuzimafatizo ukeneye, ugasana izangiritse kandi bigatuma n’imitsi ikora neza. Iyo uryamye igihe gihagije kandi ugasinzira neza, bishobora gutuma utagira umubyibuho ukabije, nturware diyabete cyangwa ngo uturike udutsi two mu bwonko.

Kimwe n’uko uba ugomba gushyira umuriro muri terefoni kugira ngo ikomeze gukora, ni na ko uba ukeneye gusinzira bihagije kugira ngo umererwe neza

 Ni iki kikubuza gusinzira?

 Nubwo gusinzira bihagije bigira akamaro nk’uko twabivuze haruguru, abenshi mu ngimbi n’abangavu ntibasinzira bihagije. Urugero, Elaine ufite imyaka 16 yagize ati:

 “Hari igihe mwarimu yabajije abanyeshuri twigana igihe baryamira. Bamwe bavuze ko baryama saa munani z’ijoro, abandi bo bavuga ko baryama saa kumi n’imwe z’igitondo. Umunyeshuri umwe gusa ni we wavuze ko aryama saa tatu n’igice z’ijoro.”

 Ni iki gituma uryama utinze?

 Gusabana n’inshuti. “Iyo wasohokanye n’inshuti zawe, akenshi bituma uryama utinze.”—Pamela.

 Inshingano. “Ubusanzwe nkunda kuryama kare, gusa iyo mfite ibintu byinshi byo gukora, ntibinyorohera.”—Ana.

 Ikoranabuhanga. “Akenshi terefoni ni yo ituma ntasinzira bihagije. Iyo ndi ku buriri, kuyirekura ntibinyorohera.”—Anisa.

 Ni iki cyagufasha gusinzira bihagije?

  •   Jya uzirikana akamaro ko gusinzira. Bibiliya igira iti: “Urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga” (Umubwiriza 4:6). Impamvu y’ingenzi ituma dusinzira ni uko bitugirira akamaro, si uko bishimisha. Iyo utasinziriye bihagije, ntushobora gukora akazi neza kandi no kwidagadura na byo ntibigushimisha.

  •   Jya umenya igituma utaryama kare. Urugero, ese iyo usohokanye n’inshuti zawe utinda gutaha? Ese ni imikoro yo ku ishuri n’akazi ko mu rugo bikubana byinshi? Ese terefoni yaba ituma urenza igihe wishyiriyeho cyo kuryama cyangwa ikagukangura wasinziriye?

 Icyo watekerezaho: Kunesha inzitizi ufite zituma utaryama kare, bishobora kugusaba imihati kandi bigatwara igihe; icyakora bizakugirira akamaro. Mu Migani 21:5 hagira hati: “Imigambi y’umunyamwete izana inyungu, ariko umuntu uhubuka ntazabura gukena.”

 Birumvikana ko ibifasha umuntu umwe atari byo bifasha undi. Urugero, hari bamwe bavuga ko kuryama ho gato saa sita bibafasha gusinzira neza nijoro; abandi bo iyo baryamye ku manywa bituma nijoro badasinzira. Wowe uzarebe ibituma usinzira neza. Dore inama zagufasha:

  •   Jya ufata akanya ko kuruhuka mbere yo kuryama. Burya iyo ukoze ibintu bikuruhura mbere yo kuryama, bituma usinzira vuba.

     “Ni byiza gukora ibyo ugomba gukora hakiri kare, kugira ngo uryame utuje, udahangayikishijwe n’uko hari ibyo utarangije gukora.”—Maria.

  •   Jya utekereza mbere y’igihe. Jya uteganya ibyo uri bukore mbere y’igihe, aho kubikora bigutunguye. Ibyo bizatuma ubona igihe gihagije cyo kuruhuka.

     “Nishyiriyeho intego yo kuryama nibura amasaha umunani buri joro. Ubwo iyo nzi ko ndi bubyuke kare, ndyama kare.”—Vincent.

  •   Jya wubahiriza gahunda wishyiriyeho. Niwubahiriza gahunda wishyiriyeho, umubiri wawe uzageraho umenyere igihe ugomba kuryamira. Abahanga bavuga ko ari byiza kugira isaha idahindagurika uryamiraho n’iyo ubyukiraho. Uzabigerageze nibura ukwezi kumwe, urebe akamaro bizakugirira.

     “Nugira isaha idahindagurika uryamiraho, uzajya ubyuka wumva waruhutse neza. Ibyo bizatuma gahunda wateganyije uwo munsi uzikora neza.”—Jared.

  •   Jya ushyira mu gaciro mu gihe usabana n’inshuti zawe. Bibiliya itugira inama yo ‘kudakabya mu byo dukora’ hakubiyemo n’imyidagaduro.—1 Timoteyo 3:2, 11.

     “Nitoje kudakabya mu gihe nsabana n’inshuti zange. Iyo ntishyiriyeho igihe ntarengwa mara mu myidagaduro, nshiduka naryamye ntinze kandi rwose mba mpombye.”—Rebecca.

  •   Ntugakoreshe terefoni uryamye. Jya ureka gukoresha terefoni nibura isaha imwe mbere yo kuryama; haba kujya kuri interineti cyangwa koherereza mesaje inshuti zawe. Abashakashatsi bavuga ko urumuri ruva kuri terefoni, tereviziyo cyangwa tabureti rushobora gutuma utabona ibitotsi.

     “Abantu baba bumva bakubonera igihe bagushakiye, mbese amasaha 24 kuri 24. Icyakora niba ushaka kuruhuka neza, jya ureka gukoresha terefoni.”—Julissa.