Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nahangana nte n’agahinda ko gupfusha?

Nahangana nte n’agahinda ko gupfusha?

 Ese uherutse gupfusha incuti yawe cyangwa mwene wanyu? Niba byarakubayeho iyi ngingo iragufasha kwihanganira agahinda gaterwa no kubura uwawe.

Muri iyi ngingo

 Ese nkabya kugaragaza agahinda?

 Abantu benshi bagira agahinda kenshi iyo bapfushije kandi bakakamarana igihe.

 “Nta munsi ushira ntatekereje kuri sogokuru. Nubwo hashize imyaka ibiri apfuye, buri gihe iyo muvuze kwihangana birananira nkarira.”—Olivia.

 “Buri gihe nyogokuru yanteraga inkunga yo kugera ku ntego nifuzaga kugeraho, mbabazwa nuko yapfuye ntarazigeraho. Iyo ngize icyo ngeraho, ngira agahinda kuko adahari ngo abibone.”—Alison.

 Agahinda gashobora gutuma ibyiyumvo byawe bihindagurika. Urugero:

 “Igihe umugabo wa mushiki wa papa yapfaga, sinabyiyumvishaga kandi namaze igihe byarampungabanyije. Ubwo bwari ubwa mbere mpfushije umuntu wa hafi mu muryango. Numvaga meze nk’aho nagonzwe n’imodoka.”—Nadine.

 “Igihe sogokuru yapfaga numvaga namurakariye, kuko atitaga ku buzima bwe nubwo twahoraga tubimwibutsa.”—Carlos.

 “Njye na mukuru wanjye, ni twe twenyine tutari duhari igihe sogokuru yapfaga. Nyuma yaho natangiye kwicira urubanza kubera ko numvaga ntaramusezeyeho uko bikwiriye.”—Adriana.

 “Hari umugabo n’umugore bari incuti zacu baguye mu mpanuka y’imodoka. Nyuma yaho, iyo umuntu wo mu rugo yabaga agiye, nabaga mfite ubwoba ko nawe ari bupfe.”—Jared.

 “Igihe nyogokuru yapfaga mu myaka itatu ishize, nahoraga nicuza kuba igihe yari akiriho ntarigeze marana nawe igihe.”—Julianna.

 Iyo umuntu yapfushije ni ibisanzwe ko bimugora kwiyumvisha ibyabaye, agira uburakari, akicira urubanza, akagira ubwoba cyangwa akicuza ibyabaye. Niba ujya wiyumva utyo, izere ko buhoro buhoro bizagenda bishira. Ariko se, mu gihe bitarashira, ni iki cyagufasha kwihanganira agahinda?

 Uko wahangana n’intimba n’agahinda uterwa no gupfusha

 Jya ubwira incuti yawe uko wiyumva. Bibiliya ivuga ko incuti nyakuri “ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba” (Imigani 17:17). Kubwira abandi uko wiyumva bishobora gutuma ubona ubufasha ukeneye.

 “Kugaragaza intimba n’agahinda ni ibintu bisanzwe. Rimwe na rimwe ushobora kwihererana akababaro kawe, maze ugatangira gutekereza ko katazashira. Ni yo mpamvu ari byiza ko ugira uwo ubwira uko umerewe.”—Yvette.

 Jya wibuka uwo wakundaga. Bibiliya ivuga ko ‘umuntu mwiza abika ibyiza mu mutima we’ (Luka 6:45, Bibiliya Yera). Ushobora kwandika ibintu byiza wibukira kuri uwo muntu cyangwa ugakora alubumu y’amafoto uzajya umwibukiraho.

 “Nahisemo kwandika ibintu byose incuti yanjye yajyaga imbwira itarapfa kandi urugero yampaye na n’ubu ndacyarukurikiza. Kwandika ibintu yajyaga ambwira byamfashije kwihanganira agahinda natewe n’urupfu rwe.”—Jeffrey.

 Jya wita ku buzima bwawe. Bibiliya yemera ko imyitozo ngororamubiri ifite akamaro (1 Timoteyo 4:8). Jya urya indyo yuzuye, ukore siporo kandi uruhuke bihagije.

 “Mu gihe ufite agahinda, bishobora gutuma udatekereza neza, ubwo rero jya ukora uko ushoboye kugira ngo agahinda katazakuviramo uburwayi. Nanone ntukirengagize kurya no kuruhuka bihagije.”—Maria.

 Jya ufasha abandi. Bibiliya igira iti: “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.

 “Jya ugerageza gufasha abandi cyane cyane abapfushije. Ibyo bishobora kukwibutsa ko burya n’abandi bababaye.”—Carlos.

 Jya ubwira Yehova uko wiyumva. Bibiliya ivuga ko Yehova ari Imana “yumva amasengesho” (Zaburi 65:2). Nanone ivuga ko Yehova “akiza abafite imitima imenetse, agapfuka ibikomere byabo.”—Zaburi 147:3.

 “Jya usaba Yehova agufashe kandi aguhe imbaraga ukeneye. Rimwe na rimwe uzajya wumva uremerewe ubundi wumve umerewe neza, icyakora jya wibuka ko Yehova aduhora hafi.”—Jeanette.

 Jya witega ibintu bishyize mu gaciro. Jya wibuka ko abantu bagaragaza agahinda mu buryo butandukanye. Bibiliya ivuga ko Yakobo ‘yakomeje kwanga guhumurizwa’ igihe umuhungu we yapfaga (Intangiriro 37:35). Ubwo rero, ntugatangazwe n’uko ukomeje kugira agahinda.

 “Nubwo hashize imyaka cumi n’itanu mukuru wa nyogokuru apfuye, nabonye ko hari ibintu byinshi bituma mwibuka.”—Taylor.

 Tuvuge ko wavunitse igufwa. Birababaza cyane kandi kugira ngo ukire bitwara igihe. Mu gihe utegereje gukira, muganga ashobora kukugira inama zagufasha kandi ugakira neza.

 Kimwe n’uko bigenda ku muntu ufite “imvune,” gukira agahinda duterwa no gupfusha biza buhoro buhoro. Bisaba igihe kugira ngo agahinda kagabanuke. Ubwo rero, jya wihangana. Suzuma ibintu byavuzwe muri iyi ngingo, maze urebe icyagufasha kurusha ibindi.