Imigani 21:1-31

  • Yehova ayobora ibitekerezo by’umwami (1)

  • Imana yishimira ubutabera kuruta ibitambo (3)

  • Kugira umwete bizana inyungu (5)

  • Umuntu wanga kumva gutaka k’uworoheje, na we azataka abure umutabara (13)

  • Umuntu urwanya Yehova nta bwenge agira (30)

21  Ibitekerezo by’umwami ni nk’amazi atemba ari mu biganza bya Yehova. Abyerekeza aho ashaka hose.   Hari igihe umuntu yibwira ko ibyo akora byose ari byiza,Ariko Yehova ni we ugenzura imitima.   Gukora ibyiza kandi bikwiriye,Ni byo Yehova yishimira kuruta ibitambo.   Ubwibone no kwirata, bimeze nk’urumuri ruyobora ababi,Ariko byose ni ibyaha.   Imigambi y’umunyamwete izana inyungu,Ariko umuntu uhubuka ntazabura gukena.   Ubutunzi abantu babona babanje kubeshya, ni nk’igihu gitwarwa n’umuyaga.Bubabera nk’umutego wica.   Urugomo rw’ababi ruzatuma barimbuka,Kuko banze gukurikiza ubutabera.   Ibikorwa by’umunyabyaha biba ari bibi,Ariko umuntu w’inyangamugayo akiranuka mu byo akora.   Aho kubana mu nzu n’umugore w’umunyamahane,Wakwibera hanze.* 10  Umuntu mubi ararikira ibibi,Kandi ntagaragariza mugenzi we ineza. 11  Iyo umuntu useka abandi ahanwe bituma utaraba inararibonye aba umunyabwenge,Kandi iyo wigishije umunyabwenge kugira ubushishozi bituma yunguka ubumenyi. 12  Imana ikiranuka, iba izi ibikorerwa mu ngo z’ababi,Kandi irimbura umuntu mubi. 13  Umuntu wese ufunga amatwi kugira ngo atumva gutaka k’uworoheje,Na we azataka abure umutabara. 14  Impano itangiwe aho abantu batareba, igabanya uburakari,Kandi impano itanzwe mu ibanga, igabanya umujinya mwinshi. 15  Umukiranutsi ashimishwa no gukurikiza ubutabera,Ariko abakora ibibi, banga cyane ibikorwa byiza. 16  Umuntu uyoba ntagaragaze ubushishozi mu byo akora,Azapfa kimwe n’abandi bapfuye batagira icyo bimarira. 17  Umuntu ukunda ibinezeza azakena,Kandi ukunda divayi n’amavuta ntazigera aba umukire. 18  Umuntu mubi aba incungu y’umukiranutsi,Kandi umuntu uriganya ni we uzahanwa aho kugira ngo hahanwe umuntu mwiza. 19  Ibyiza ni ukwibera mu butayu,Kuruta kubana n’umugore ugira amahane kandi urakazwa n’ubusa. 20  Amavuta n’ubutunzi bw’agaciro kenshi biba mu nzu y’umunyabwenge,Ariko umuntu utagira ubwenge asesagura ibyo atunze. 21  Umuntu wese uhatanira gukora ibyiza kandi akagaragaza urukundo rudahemuka,Azabona ubuzima n’icyubahiro kandi ibyo akora bizagenda neza. 22  Umunyabwenge ashobora kurira umujyi w’abanyambaraga,Maze agasenya inkuta zikomeye bishingikirizaho. 23  Umuntu urinda ururimi rwe,Aba yirinze ibyago. 24  Abantu babona ko umuntu w’umwirasi kandi wiyemera agaragaza ubwibone,Kandi ntiyite ku ngaruka bizamugiraho. 25  Ibyo umuntu w’umunebwe ararikira ni byo bizamwicisha,Kuko yanga gukora. 26  Amara umunsi wose ararikiye cyane,Nyamara umukiranutsi aratanga ntagire icyo yimana. 27  Imana yanga cyane igitambo cy’umuntu mubi, Kandi irushaho kucyanga iyo akizanye afite intego mbi.* 28  Umutangabuhamya ubeshya azarimbuka,Ariko umuntu utega amatwi, azatanga ubuhamya bufite akamaro. 29  Umuntu mubi ntagira isoni,Ariko ibyo umukiranutsi akora byose bizagenda neza. 30  Nta bwenge, ubushishozi cyangwa inama by’umuntu urwanya Yehova. 31  Ifarashi itegurirwa umunsi w’urugamba,Ariko Yehova ni we ukiza.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “wakwibera hejuru y’inzu.”
Cyangwa “afite imyitwarire iteye isoni.”