Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese koko gutukana ni bibi?

Ese koko gutukana ni bibi?

“Menyereye kumva abantu batukana ku buryo bitakintangaza. Numva ari ibisanzwe.”​—Christopher ufite imyaka 17.

“Nkiri umwana nakundaga gutukana. Gutora iyo ngeso byari byoroshye ariko kuyicikaho byari ibindi bindi.”​—Rebecca ufite imyaka 19.

 Ibibazo wakwibaza

  •   Wumva umeze ute iyo wumvise abandi batukana?

    •  Simbyitaho, numva ari ibisanzwe.

    •  Numva bimbangamiye, ariko nta cyo bintwaye cyane.

    •  Ndabyanga cyane kandi sinshobora kubimenyera.

  •   Ese ujya utukana?

    •  Sinjya ntukana

    •  Rimwe na rimwe

    •  Buri gihe

  •   None se, kuvuga amagambo mabi ubibona ute?

    •  Nta cyo bitwaye

    •  Ni ikibazo gikomeye

 Impamvu ari ngombwa

 Ese ubona ko gutukana ari ikibazo gikomeye? Ushobora gusubiza uti “urebye nta kibazo kirimo. N’ubundi ku isi hari ibindi bibazo bikomeye biduhangayikishije. Uretse n’ibyo, nta muntu udatukana!” Ese koko ni byo?

 Wabyemera utabyemera, hari abantu benshi birinda kuvuga amagambo mabi. Hari impamvu zibibatera abandi batazi. Urugero:

  •  Gutukana bigaragaza uwo uri we. Amagambo uvuga agaragaza ibikuri ku mutima. Iyo uvuga amagambo mabi, uba ugaragaza ko utita ku byiyumvo by’abandi. None se ni uko umeze?

     Bibiliya igira iti “ibintu bituruka mu kanwa biba bivuye mu mutima.”​—Matayo 15:18.

    Amagambo mabi ni nk’umwuka uhumanya. None se kuki wakwihumanya, ugahumanya n’abandi?

  •  Gutukana bituma abandi bakubona nabi. Hari igitabo kivuga uko wakwirinda gutukana cyavuze ko “ibyo tuvuga ari byo bigena incuti zacu, icyubahiro duhabwa n’abagize umuryango wacu n’abo dukorana, imishyikirano tugirana n’abandi, ingaruka imyifatire yacu izagira ku bandi, niba tuzabona akazi cyangwa tuzazamurwa mu ntera n’uko abantu batatuzi bazatwitwaraho.” Nanone cyakomeje kigira kiti “jya utekereza ukuntu wabana neza n’abandi uramutse udatukana.”​—Cuss Control.

     Bibiliya igira iti “gutukana bive muri mwe.”​—Abefeso 4:31.

  •  Kuvuga amagambo mabi ntibituma abandi bakwemera nk’uko ubitekereza. Hari umugabo witwa Alex Packer wanditse ati “gutega amatwi abantu bavuga amagambo mabi birarambirana.” Yakomeje avuga ko iyo umuntu afite imvugo nyandagazi “adashobora kuvuga amagambo yiyubashye, arimo ubwenge kandi agaragaza ko yishyira mu mwanya w’abandi. Niba uvuga amagambo mabi, atumvikana kandi atagira epfo na ruguru, uzaba ugaragaje ko no mutwe ari ko hameze.”​—How Rude!

     Bibiliya igira iti “ijambo ryose riboze ntirigaturuke mu kanwa kanyu.”​—Abefeso 4:29.

 Icyo wakora

  •  Ishyirireho intego. Gerageza kumara ukwezi kumwe cyangwa ibyumweru bike utavuga amagambo mabi. Uzakore imbonerahamwe cyangwa wandike kuri kalendari aho ugeze ugera ku ntego yawe. Icyakora kugira ngo ugere ku ntego yawe, ugomba no gukora ibi bikurikira:

  •  Jya wirinda imyidagaduro ituma wuzuza mu bwenge bwawe amagambo mabi. Bibiliya igira iti “kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza” (1 Abakorinto 15:33). Abo wifatanya na bo si abantu gusa, ahubwo harimo n’imyidagaduro, urugero nka filimi ureba, imikino ukina yo kuri orudinateri n’umuzika wumva. Kenneth ufite imyaka 17 yaravuze ati “biroroshye ko waririmba indirimbo ukunda, ukibagirwa ko amagambo arimo ari mabi kubera ko gusa ifite injyana nziza.”

  •  Jya ugaragaza ko uri umuntu ukuze. Hari abantu bavuga amagambo mabi bibwira ko azatuma abandi babona ko bakuze. Ibyo si ko biri rwose. Bibiliya ivuga ko abantu bakuze baba “bafite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi” (Abaheburayo 5:14). Ntibakora ibintu bidakwiriye bashaka kwemerwa n’abandi.

 Mu by’ukuri, amagambo mabi nta kindi amara uretse kwanduza ibitekerezo by’abandi. Kubera ko ayo magambo yabaye menshi cyane muri iyi si, cya gitabo twigeze kuvuga cyaravuze kiti “ntukongeremo ayandi. Ahubwo ujye ukora uko ushoboye uvuge amagambo akwiriye. Uzumva umerewe neza kandi n’abandi bazabikubahira.”