Soma ibirimo

Ni iki Bibiliya ivuga ku byerekeye kwicisha imanzi?

Ni iki Bibiliya ivuga ku byerekeye kwicisha imanzi?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Mu Balewi 19:28, ni ho honyine Bibiliya ivuga ibyo kwicisha imanzi igira iti “ntimukicishe imanzi.” Imana yahaye Abisirayeli iryo tegeko, bityo ibatandukanya n’abantu bo mu mahanga yari abakikije bicishaga imanzi, bakandika amazina cyangwa ibimenyetso by’imana zabo ku mibiri yabo (Gutegeka kwa Kabiri 14:2). Nubwo Abakristo batagengwa n’Amategeko yahawe Abisirayeli, ihame rikubiye muri iryo tegeko ni iryo gutekerezwaho.

Ese Umukristo yagombye kwicisha imanzi cyangwa kwishushanyaho?

 Imirongo ya Bibiliya ikurikira ishobora kugufasha gutekereza kuri icyo kibazo:

  •   ‘Abagore bagomba kurimbana ubwiyoroshye’ (1 Timote 2:9, Bibiliya Ntagatifu). Iryo hame rireba abagabo n’abagore. Twagombye kubaha ibyiyumvo by’abandi, ntidutume abandi batwitaho atari ngombwa.

  •   Hari ababikora bashaka kugaragaza ko bigenga cyangwa ko batandukanye n’abandi, mu gihe abandi babikora kugira ngo berekane ko bafite uburenganzira bwo gukoresha umubiri wabo icyo bashaka. Icyakora, Bibiliya itera Abakristo inkunga igira iti “mutange imibiri yanyu ibe igitambo kizima cyera cyemerwa n’Imana, ari wo murimo wera muyikorera mubigiranye ubushobozi bwanyu bwo gutekereza” (Abaroma 12:1). Koresha “ubushobozi [bwawe] bwo gutekereza” umenye impamvu ushaka kwicisha imanzi. Niba ubiterwa n’uko ari byo bigezweho cyangwa ugamijwe kwitwa ko ubarizwa mu gatsiko runaka, ujye wibuka ko ushobora kuzisubiraho, kandi imanzi wicishije zitagishoboye gusibangana. Gusuzuma impamvu zituma wicisha imanzi, bizagufasha gufata umwanzuro mwiza.—Imigani 4:7.

  •   “Imigambi y’umunyamwete izana inyungu, ariko umuntu uhubuka ntazabura gukena” (Imigani 21:5). Abantu bakunze gufata umwanzuro wo kwicisha imanzi bahubutse, nyamara bishobora kugira ingaruka z’igihe kirekire ku kazi cyangwa ku mishyikirano bagirana n’abandi. Nanone kwicisha imanzi bishobora guhenda cyane, no kuzivanaho bikababaza. Ubushakashatsi bugaragaza ko umubare munini w’abantu bicisha imanzi bicuza impamvu babikoze. Ibyo kandi bishimangirwa n’uko umubare w’abantu bazikuraho ugenda wiyongera.