Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki ngo ndangize imikoro yo ku ishuri?

Nakora iki ngo ndangize imikoro yo ku ishuri?

 “Hari igihe bigera saa saba z’ijoro ngikora imikoro yo ku ishuri, nkumva naguye agacuho. Icyo mba ntekereza ni ukujya kwiryamira.”—David.

 “Hari igihe nigeze kuryama saa kumi n’igice z’ijoro ndimo nsubiramo amasomo, maze mpita mbyuka saa kumi n’ebyiri njya ku ishuri. Ibyo byarambabaje rwose!”—Theresa.

 Ese nawe wumva imikoro yo ku ishuri ikunaniza cyane? Niba ari uko bimeze, iyi ngingo ishobora kugufasha kumenya icyo wakora.

 Kuki abarimu batanga imikoro?

 Imikoro yo ku ishuri igufasha . . .

  •   kongera ubuhanga

  •   kwita ku nshingano zawe

  •   gukoresha igihe neza

  •   gusobanukirwa neza ibyo wiga a

 “Abarimu baha abanyeshuri imikoro, kugira ngo bamenye niba abanyeshuri bumvise ibyo bize, cyangwa se niba bagosorera mu rucaca.”—Marie

 By’umwihariko, imibare na siyansi byongera ubushobozi bwawe bwo gukemura ibibazo. Ikindi nanone ayo masomo atuma ubwonko bukora neza. Ubwo rero, twavuga ko imikoro ari imyitozo ifasha ubwonko.

 Waba ubona akamaro k’imikoro yo ku ishuri cyangwa utakabona, iyo mikoro igutoza guhangana n’ibibazo ushobora kuzahura na byo mu buzima. Uzakurikize iyi nama: “Nubwo waba ufite imikoro myinshi, uzage ugabanya igihe wamaraga uyikora, ariko ugerageze uyirangize. Reka turebe icyabigufashamo.”

 Inama zagufasha kwiga neza

 Niba uhangayikishijwe n’ubwinshi bw’imikoro ufite, byaba byiza utekereje witonze uko wakora uwo mukoro, kugira ngo udatakaza imbaraga nyinshi. Gerageza gukora ibi bikurikira.

  •   Inama ya 1: Jya ugira ingengabihe. Bibiliya iravuga ngo: “Imigambi y’umunyamwete izana inyungu” (Imigani 21:5). Banza urebe niba ufite ibyo uri bukenere byose ngo ukore umukoro wahawe, kugira ngo udahaguruka buri kanya.

     Nanone jya ushaka ahantu hatuje kugira ngo hatagira ibikurangaza. Abenshi bakunda gukorera imikoro yabo mu cyumba gituje kandi kirimo urumuri ruhagije. Abandi bo, babona ko gukorera imikoro ahantu hatari mu rugo iwabo, urugero nko mu isomero ari byo bibagwa neza.

     “Nabonye ko iyo umuntu afite ingengabihe, bimufasha gukora imikoro ye neza kandi akayirangiriza ku gihe. Iyo ukomeje gutekereza ku mikoro ufite, n’igihe uzayikorera, bikugabanyiriza imihangayiko.—Richard.

  •   Inama ya 2: Jya ugira gahunda. Bibiliya igira iti: “Byose bikorwe . . . kuri gahunda” (1 Abakorinto 14:40). Ayo magambo agaragaza ko dukwiriye kugena ibyo tugomba gukora mbere y’ibindi.

     Bamwe bahitamo guhera ku bibakomerera, abandi bagahitamo guhera ku biborohera, kuko bituma bagira imbaraga zo gukora n’ibindi. Ubwo rero, ni wowe ugomba guhitamo ibyo uzaheraho.

     “Gukora urutonde rw’ibyo uzajya ukora, bizatuma umenya ibyo wakora n’uko uzabikurikiranya. Nanone bituma ushobora gupanga imikoro yawe, kandi ntuhangayike.”—Heidi.

  •   Inama ya 3: Gira icyo ukora. Bibiliya igira iti: “Ntimukabe abanebwe mu byo mukora” (Abaroma 12:11). Nubwo waba ufite ibintu byinshi byo gukora, ntukabibangikanye n’imikoro yo ku ishuri.

     Abantu barazika ibintu, bakunze kutarangiriza imirimo yabo ku gihe, bakayikora nabi kandi bibagoye. Ubwo rero, nutangira imikoro yawe vuba uko bishoboka kose, uzirinda imihangayiko itari ngombwa.

     “Iyo mpise nkora imikoro nahawe nkigera mu rugo, cyangwa ngakora akazi bakimara kukampa, simpangayikishwa no gukerererwa cyangwa ibindi bintu byatuma ntayikora.”—Serina.

     ICYO WAKORA: Jya ukora umukoro baguhaye ku munsi bawuguhayeho. Ibyo bizagutoza gushyira ibintu kuri gahunda kandi binakurinde guhuzagurika.

  •   Inama ya 4: Ntukajarajare. Bibiliya igira iti: “Amaso yawe ajye areba imbere adakebakeba” (Imigani 4:25). Jya ushyira mu bikorwa iyo nama, wirinde ibyakurangaza mu gihe usubiramo amasomo, urugero nk’ibikoresho bya eregitoroniki.

     Kwandikirana no kujya ku mbuga zitandukanye za interineti, bishobora gutuma igihe wari kumara ukora umukoro kikuba kabiri. Niwibanda ku byo urimo ukora uzirinda imihangayiko, kandi rwose uzasagura igihe gihagije.

     “Iyo urimo wiga, terefone ikaba ifunguye, tereviziyo na mudasobwa bikaba bicanye, ushobora gukina imikino yo kuri mudasobwa, kwerekeza ubwenge bwawe ku byo urimo birushaho kukugora. Nasanze kuzimya ibyo byose, bimfasha.”—Joel.

  •   Inama ya 5: Jya ushyira mu gaciro. Bibiliya igira iti: “Gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose” (Abafilipi 4:5). Iyo ufashe akanya gato ukaruhuka, bishobora kukurinda umunaniro utari ngombwa. Jya ukora siporo, unyonge igare cyangwa wiruke.

     Niba wumva nta ko utagira, ariko ukabona imikoro yanga ikaba myinshi, uzagishe inama abarimu bawe. Nibabona koko ukora uko ushoboye kose, bashobora kuzagira ibyo bahindura.

     “Ntugahangayikishwe n’imikoro yo ku ishuri, kugeza aho ubura ibyishimo. Uge ukora ibyo ushoboye byose. Ibintu byoroheje, urugero nk’imikoro yo ku ishuri, ntibikwiriye kutubuza ibyishimo.”—Julia.

 Ushobora kwibaza uti:

  •   Ni iki nkeneye kugira ngo nkore imikoro yange?

  •   Ni ikihe gihe kiza cyo kuyikora?

  •   Ni he nayikorera nkumva ntuje?

  •   Nakwirinda nte kurazika ibintu?

  •   Ni ibiki bishobora kundangaza?

  •   Nakora iki ngo nirinde ibindangaza?

  •   Ni iki nakora ngo ntahangayikishwa n’imikoro?

 ICYO UKWIRIYE KUZIRIKANA: Banza usobanukirwe icyo usabwa gukora. Niba wumva hari ibyo udasobanukiwe neza, banza ubibaze mwarimu wawe mbere yo kuva ku ishuri.

a Byavuye mu gitabo School Power cyanditswe na Jeanne Schumm.