Soma ibirimo

Ese ko ndarikira abo duhuje igitsina, bivuga ko ndi mu mubare w’abaryamana n’abo bahuje igitsina?

Ese ko ndarikira abo duhuje igitsina, bivuga ko ndi mu mubare w’abaryamana n’abo bahuje igitsina?

 Oya.

 Icyo ugomba kumenya: Akenshi gukururwa n’abo muhuje igitsina bijyana n’ikigero ugezemo kandi bigashira vuba.

 Umukobwa witwa Lisette ufite imyaka 16, na we ni ko byamugendekeye. Yaravuze ati “igihe ku ishuri twigaga isomo ry’ibinyabuzima, namenye ko mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu hari ihinduka ridasanzwe riba mu misemburo yo mu mubiri. Mu by’ukuri ntekereza ko ingimbi n’abangavu bamenye neza uko imibiri yabo iteye, bashobora gusobanukirwa ko gukururwa n’abo bahuje igitsina ari ibintu bimara igihe gito, bityo bakaba batari bakwiriye kuryamana n’abo bahuje igitsina.”

Urubyiruko ruba rugomba guhitamo gukurikiza imitekerereze ikocamye y’uko ab’isi babona iby’ibitsina, cyangwa gukurikiza amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru yo mu Ijambo ry’Imana

 Byagenda bite se mu gihe gukururwa n’abo muhuje igitsina byanze kukuvamo? Ese kuba Imana ibuza abantu bararikira abo bahuje igitsina kuryamana na bo, si ubugome?

 Niba washubije ikibazo cya nyuma wemeza, wagombye kuzirikana ko iyo mitekerereze ishingiye ku gitekerezo gikocamye kivuga ko abantu bagombye guhaza irari ry’ibitsina uko ribajemo. Ariko kandi Bibiliya yo ivuga ko abantu bafite ubushobozi bwo kwifata, ntibategekwe n’irari ry’ibitsina mu buryo budakwiriye.​—Abakolosayi 3:5.

 Bibiliya ishyira mu gaciro, kandi ntishishikariza abantu kwishisha abandi. Ahubwo itera inkunga abumva bashaka kuryamana n’abo bahuje ibitsina yo ‘guhunga ubusambanyi,’ nk’uko ibisaba n’abumva bashaka kuryamana n’abo badahuje igitsina (1 Abakorinto 6:​18). Icyo ugomba kuzirikana cyo, ni uko hari abantu babarirwa muri za miriyoni baba bahanganye n’ibishuko bitandukanye byo kuryamana n’umuntu badahuje igitsina, ariko bagakomeza kwifata bitewe n’uko bashaka kubaho mu buryo buhuje n’amahame yo muri Bibiliya. Abagira irari ryo kuryamana n’abo bahuje igitsina na bo bashobora kwigana abantu nk’abo, niba mu by’ukuri bashaka gushimisha Imana.​—Gutegeka kwa Kabiri 30:​19.