Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Kuki nagombye gufasha abandi?

Kuki nagombye gufasha abandi?

 Amabanga abiri abantu benshi batazi

 Ibanga rya 1: Ineza yiturwa indi.

 Iyo utanze, abantu ntibatinda kubona ko ugira ubuntu. Uko byagenda kose na bo baba bazakwitura. Dore icyo Bibiliya ibivugaho:

  •  “Mugire akamenyero ko gutanga . . . kuko urugero mugeramo ari rwo namwe bazabagereramo.​—Luka 6:38.

  •  “Uko wita ku bandi ni ko na bo bazakwitaho.”​—Luka 6:38,Contemporary English Version.

 Ibanga rya 2: Iyo ufashije abandi nawe uba wifashije.

 Gutanga bituma wumva ufite agaciro, kandi ukagira ibyishimo biterwa no gutanga. Dore icyo Bibiliya ibivugaho:

  •  “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”​—Ibyakozwe 20:35.

  •  “Nutegura ibirori, uzatumire abakene, ibimuga n’ibirema n’impumyi. Ubwo ni bwo uzagira ibyishimo kuko nta cyo bafite cyo kukwitura.”—Luka 14:13, 14.

Abakiri bato bafasha abandi

  Hirya no hino hari abakiri bato bita ku bandi. Suzuma ingero zikurikira:

 “Rimwe na rimwe iyo nshatse kwicara kugira ngo ndebe televiziyo, ntekereza kuri papa na mama bari mu kazi, n’ukuntu bari bugere mu rugo bananiwe. Iyo mbitekereje mpita mpaguruka nkoza ibyombo, ngakora isuku kandi ngakubura. Nanone mbategurira agakawa kuko bagakunda. Iyo mama ageze mu rugo, aravuga ati ‘mbega ahantu heza! Hasa neza kandi harahumura. Wakoze mwana wa!’ Buri gihe iyo nkoreye ikintu nk’icyo cyiza papa na mama, biranshimisha cyane.”—Casey.

 “Buri gihe ababyeyi banjye banyitaho, bakampa ibyo nkeneye byose. Ku bw’ibyo, igihe imodoka yacu yari yapfuye nabahaye amafaranga ngo bajye kuyikoresha nubwo nasigaranye udufaranga duke cyane. Birumvikana ko babanje kwanga amafaranga nabahaye, ariko nanjye nanze kuyasubirana. Nubwo ntabona icyo mbitura kibakwiriye, numva nshimishijwe cyane no kugira icyo mbaha.”​—Holly.

 Ese wari ubizi? Abahamya benshi bakiri bato babonera ibyishimo mu gufasha abandi, babigisha Bibiliya. Hari n’abajya mu bihugu by’amahanga bikeneye ababwiriza benshi bo kwigisha Bibiliya.

 “Navuye muri Amerika njya muri Megizike njyanywe no kwigisha abandi Bibiliya. Rimwe na rimwe gutanga amafaranga cyangwa ibindi bintu birangora, kuko mu by’ukuri ntagira byinshi byo gutanga. Ariko naje kubona ko gukoresha igihe cyanjye n’imbaraga zanjye mbwiriza abandi, ari byo bishimisha cyane kurusha gutanga ibintu.”​—Evan.

 Nafasha abandi nte?

 Ese wifuza kugira ibyishimo duheshwa no gutanga? Dore bimwe mu byo wakora kugira ngo ubigereho:

 Uko wafasha abo mu muryango:

  •  Jya ukora isuku, woze ibyombo cyangwa usukure icyumba ubyibwirije

  •  Jya uteka

  •  Andikira ababyeyi bawe akabaruwa ko kubashimira

  •  Jya ufasha abo muvukana gukora imikoro bahawe ku ishuri

 Uko wafasha abatari abo mu muryango:

  •  Andikira umuntu urwaye akabaruwa

  •  Sukura imbuga y’umuturanyi wawe ugeze mu za bukuru

  •  Sura umuntu waheze mu buriri

  •  Gurira impano umuntu ufite ibibazo

 Inama: Nawe tekereza ikindi wakora, wishyirireho intego yo gufasha umuntu umwe muri iki cyumweru, maze wirebere ukuntu uzumva uguwe neza.

 “Iyo ufashije abandi biguhesha ibyishimo, ukumva ko hari icyo wakoze kandi abandi bakabyishimira. Ushobora kuba utari wabihaye agaciro cyane, ukabikora usa n’uwikinira. Ariko amaherezo usanga ibyo wigomwe ufasha abandi, nta ho bihuriye n’imigisha myinshi ubona nyuma yaho.”​—Alana.