Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Wakora iki mu gihe wasuzuguye ababyeyi bawe?

Wakora iki mu gihe wasuzuguye ababyeyi bawe?

 Imiryango hafi ya yose igira amategeko, wenda nk’igihe abana bagomba kuba bageze mu rugo, uko bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga, uko bakwiriye gufata abandi n’ibindi.

 None se wakora iki niba wasuzuguye ababyeyi bawe? Ibyabaye biba byabaye. Ariko ushobora kugira icyo ukora kugira ngo bitarushaho kuba bibi. Iyi ngingo irakwereka icyo wakora.

 Icyo utagomba gukora

  •   Iyo wakoze amakosa ababyeyi bawe ntibabimenye, ushobora kumva wabihisha ntibazigere babimenya.

  •   Iyo bamenye amakosa wakoze, ushobora kumva wakwisobanura cyangwa ukagira undi ubigerekaho.

 Ariko ibyo byose nta cyo byakugezaho. Kubera iki? Guhisha ibyabaye cyangwa gushaka kwisobanura, bigaragaza ko utarakura. Nanone bigaragaza ko ukiri umwana wo kurerwa n’ababyeyi.

 “Kubeshya si cyo gisubizo. Amaherezo ukuri kuba kuzagaragara kandi icyo gihe uhabwa igihano gikomeye kuruta icyo wari guhabwa iyo uhita ubivuga.”—Diana.

 Icyarushaho kuba kiza

  •   Emera amakosa. Bibiliya igira iti: “Uhisha ibicumuro bye nta cyo azageraho” (Imigani 28:13). Ababyeyi bawe bazi ko udatunganye. Ariko bakeneye kumenya niba uri inyangamugayo.

     “Iyo ubwije ukuri ababyeyi bawe barakubabarira. Barushaho kukugirira ikizere kandi bakabona ko uri inyangamugayo.”—Olivia.

  •   Saba imbabazi. Bibiliya igira iti: “Mukenyere kwiyoroshya” (1 Petero 5:5). Kuvuga ngo: “Mbabarira” kandi ntushake kwisobanura, bisaba kwiyoroshya.

     “Abantu bahora bisobanura baba bangiza umutimanama wabo. Bagera aho bagakora ibibi, bakumva nta cyo bitwaye.”—Heather.

  •    Emera ingaruka z’amakosa yawe. Bibiliya igira iti: “Mwumve impanuro” (Imigani 8:33). Jya wumvira ababyeyi bawe, kandi wemere amategeko bagushyiriraho.

     “Iyo wirakaje bitewe n’igihano baguhaye, ibintu birushaho kumera nabi. Jya wemera amategeko ababyeyi bawe bagushyiriyeho kandi ntukibande ku byo wabujijwe.”—Jason.

  •   Kora icyatuma bongera kukugirira ikizere. Bibiliya igira iti: ‘Mwiyambure kamere ya kera ihuza n’imyifatire yanyu ya kera’ (Abefeso 4:22). Tangira witoze kujya ukora ibintu wabanje kubitekerezaho.

     “Iyo buri gihe ufata imyanzuro myiza, kandi ukagaragariza ababyeyi bawe ko wiyemeje kutazasubiramo amakosa wakoze, bongera bakugirire ikizere.”—Karen.

 INAMA: Kora ibirenze ibyo usabwa, kugira ngo ugaragaze ko uri uwo kwiringirwa. Urugero, ubutaha nugira aho ujya, uzamenyeshe ababyeyi bawe igihe utahiye, ni yo waba utari butinde kugera mu rugo. Ni nk’aho uzaba ubabwiye uti: “Ndifuza ko mwongera kunyizera.”