Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Kuki dukwiriye kujya mu materaniro abera ku Nzu y’Ubwami?

Kuki dukwiriye kujya mu materaniro abera ku Nzu y’Ubwami?

 Inshuro ebyiri mu cyumweru, Abahamya ba Yehova bagira amateraniro abera ku Nzu y’Ubwami. Hakorerwa iki, kandi se ni iki wakora ngo kujya mu materaniro bikugirire akamaro?

 Ku Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?

 Ku Nzu y’Ubwami, hahurira abantu baje kwiga Bibiliya no kumenya uko bakurikiza ibiyirimo. Amateraniro ahabera nawe ashobora kugufasha:

  •   kumenya ukuri ku byerekeye Imana.

  •   gusobanukirwa ibibera ku isi muri iki gihe.

  •   kurushaho kuba umuntu mwiza.

  •    kubona inshuti nziza.

 Ese wari ubizi? Ahabera amateraniro y’Abahamya ba Yehova, hitwa Inzu y’Ubwami kubera ko inyigisho zihatangirwa zibanda ku Bwami bw’Imana.—Matayo 6:9, 10; 24:14; Luka 4:43.

 Kuki ukwiriye kujya mu materaniro?

 Ibyo uhigira bizagufasha. Amahame yo muri Bibiliya uzigira mu materaniro y’Abahamya ba Yehova azatuma ‘uronka ubwenge’ (Imigani 4:5). Ibyo bisobanura ko Bibiliya ishobora kugufasha gufata imyanzuro myiza mu buzima. Nanone yagufasha kumenya ibisubizo by’ibibazo bikomeye, nk’ibi ngo:

 Dore ingero nke z’ibintu twigira mu materaniro aba mu mpera z’icyumweru:

  •   Kuki tugomba kuyoborwa na Bibiliya?

  •   Ni hehe wabona ubufasha mu gihe cy’amakuba?

  •   Icyo Ubwami bw’Imana budukorera muri iki gihe.

 “Hari igihe umwana twigana yaje mu materaniro, maze yicarana n’abagize umuryango wange, tukajya tumwereka mu bitabo twarimo dukoresha. Amateraniro arangiye yambwiye ukuntu yashimishijwe n’ibitekerezo abateranye batangaga. Nanone yavuze ko mu rusengero rwabo batagira ibitabo by’imfashanyigisho nk’ibyacu.”​—Brenda.

 Ese wari ubizi? Kwinjira mu Nzu y’Ubwami ni ubuntu kandi nta maturo yakwa.

 Abo uzahasanga bazagutera inkunga. Bibiliya ivuga ko imwe mu mpamvu Abakristo bateranira hamwe, ari ukugira ngo ‘baterane inkunga’ (Abaheburayo 10:24, 25). Abantu dusanga mu materaniro baba ari inshuti nziza, kubera ko bashyira Imana na bagenzi babo mu mwanya wa mbere aho kurangwa n’ubwikunde.

 “Umunsi urangira numva naniwe cyane, ariko iyo ngeze mu Nzu y’Ubwami ngahura n’abandi numva ngize imbaraga. Iyo mvuye mu materaniro, ntaha nishimye niteguye guhangana n’undi munsi.”​—Elisa.

 Ese wari ubizi? Hirya no hino ku isi hari amatorero y’Abahamya ba Yehova asaga 120.000, bateranira mu Mazu y’Ubwami arenga 60.000. Buri mwaka hubakwa Amazu y’Ubwami agera ku 1.500, kugira ngo umubare w’abaterana badasiba kwiyongera babone aho bateranira. a

a Niba wifuza kumenya aho amateraniro abera, jya ahanditse ngo “Amateraniro y’Abahamya ba Yehova,” ukande ahanditse ngo “Shakisha aho abera hafi y’iwanyu.”