Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakwirinda nte guhora ntekereza iby’ibitsina?

Nakwirinda nte guhora ntekereza iby’ibitsina?

 “Hari ubwo ngira ntya nkumva ntekereje iby’ibitsina kandi kubyikuramo bikangora. Wagira ngo hari undi muntu uba ayobora ibitekerezo byange.”—Vera.

 “Kudatekereza iby’ibitsina mba numva bisa n’ibidashoboka. Mba nifuza kubyikuramo.”—John.

 Ese nawe ujya wumva umeze nka Vera cyangwa John? Niba ari uko bimeze iyi ngingo ishobora kugufasha.

 Kuki ugomba kwikuramo ibyo bitekerezo?

 Umusore witwa Alex yaravuze ati: “Marume yambwiye ko iyo Imana itaza gushaka ko nkora imibonano mpuzabitsina, itari kundemana icyo kifuzo.”

 Bimwe mu byo nyirarume wa Alex yavuze ni ukuri; Imana yaturemanye ikifuzo cyo gukora imibonano mpuzabitsina kandi yari ifite impamvu zumvikana. Kuba abantu bashobora kororoka muri iki gihe, ni uko haba habayeho imibonano mpuzabitsina. None se kuki ukwiriye kwirinda guhora utekereza iby’ibitsina? Reka dusuzume impamvu ebyiri.

  •   Bibiliya ivuga ko imibonano mpuzabitsina igomba gukorwa gusa n’umugabo n’umugore bashakanye.—Intangiriro 1:28; 2:24.

     Iyo uri umuseribateri kandi ukubahiriza iryo hame Imana yatanze, gukomeza gutekereza iby’ibitsina biba bishobora kuguteza akaga. Bishobora kukugusha mu mutego w’ubusambanyi, kandi hari benshi byabayeho nubwo batabishakaga.

  •   Kwirinda guhora utekereza iby’ibitsina bigutoza umuco w’ingenzi mu buzima, ari wo kumenya kwifata.—1 Abakorinto 9:25.

 Uwo muco uzakugirira akamaro muri iki gihe no mu gihe kizaza. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bitoje kwifata hakiri kare, iyo bamaze gukura badakunze kugira ibibazo by’uburwayi, guhangayikira amafaranga cyangwa ngo bagirane ibibazo n’abayobozi. a

 Kuki bigoye kubyikuramo?

 Muri iki gihe, abantu batekereza ku by’ibitsina kandi bakabivuga kenshi. Kandi iyo ukiri muto hari imisemburo yo mu mubiri ihindagurika, bigatuma kwikuramo ibitekerezo byerekeye ibitsina bikugora.

 “Ibiganiro byose binyura kuri tereviziyo bikunze kwerekana ko gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo mutashyingiranywe ari byiza kandi ko nta ngaruka bigira. Ibyo bituma umuntu ahora atekereza ibyerekeye ibitsina kuko aba abona nta ngaruka bishobora kumugiraho”—Ruth.

 “Abo dukorana bahora bavuga iby’ibitsina, kandi ibyo birushaho kuntera amatsiko. Kwiyandarika bisa n’aho ari ibintu bisanzwe ku buryo umuntu atapfa gutekereza ko ari bibi.”—Nicole.

 “Biroroshye kureba amafoto y’urukozasoni iyo uri ku mbuga nkoranyambaga, kandi iyo wayarebye ntibiba byoroshye kuyasiba mu bwenge.”—Maria.

 Ibyo bintu byose bishobora gutuma wiyumva nk’uko intumwa Pawulo yiyumvaga. Yaravuze ati: “Iyo nifuza gukora icyiza, ikibi kiba kiri kumwe nanjye.”—Abaroma 7:21.

Ntukemere ko ibitekerezo bibi byarika mu bwenge bwawe

 Icyo wakora

 Jya uhita ushaka ibindi watekerezaho. Jya utekereza ku bindi biterekeye ku bitsina. Ushobora gutekereza ku bintu ukunda, urugero nka siporo n’ibindi bituma ibitekerezo byawe byerekera ahandi. Umukobwa witwa Valerie yaravuze ati: “Gusoma Bibiliya biramfasha. Kubera ko ari Ijambo ry’Imana, iyo utekereza ku bivugwamo nta gihe ubona cyo gutekereza ku bindi bintu.”

 Gutekereza ibyerekeye ibitsina ni ibintu bisanzwe. Ariko ni wowe ushobora guhitamo gukomeza kubitekerezaho cyangwa kubyikuramo.

 “Iyo ibitekerezo by’ibitsina bitangiye kunzamo, mpita nshaka ibindi ntekerezaho. Nanone ngerageza gutahura icyatumye ngira ibyo bitekerezo, nasanga ari indirimbo numvise cyangwa ifoto narebye, ngahita nyisiba.”—Helena.

 Ihame ryo muri Bibiliya: “Ibikiranuka byose, ibiboneye byose, . . . ibyo abe ari byo mukomeza gutekerezaho.”—Abafilipi 4:8.

 Jya ushaka inshuti nziza. Niba inshuti zawe zihora zivuga ibyerekeye ibitsina, kwirinda kubitekerezaho bizakugora.

 “Nkiri umwangavu nahoraga ntekereza ku byerekeye ibitsina kandi ahanini nabiterwaga n’inshuti zange. Iyo uhorana n’abantu babona ko kwiyandarika nta cyo bitwaye, nawe bikugiraho ingaruka.”—Sarah.

 Ihame ryo muri Bibiliya: “Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge, ariko ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi.”—Imigani 13:20.

 Jya wirinda imyidagaduro mibi. Abantu benshi bazi ko imyinshi mu myidagaduro yo muri iki gihe iba ishyigikiye ubwiyandarike. Nicole yaravuze ati: “Nkunda umuzika cyane. Mba ngomba kwitonda cyane kuko ibyo numvise biguma mu bwenge bwange.”

 “Narebaga ibiganiro byo kuri tereviziyo na za firimi birimo ibyerekeye ibitsina. Nisanze nsigaye mpora ntekereza ku bitsina. Nari nzi neza icyabinteraga. Maze kureka ibyo biganiro, sinongeye gutekereza cyane ku byerekeye ibitsina. Iyo uhisemo neza imyidagaduro, kwikuramo ibitekerezo bibi biroroha.”—Joanne.

 Ihame ryo muri Bibiliya: “Ubusambanyi n’ibikorwa by’umwanda by’ubwoko bwose ntibikigere binavugwa rwose muri mwe.”—Abefeso 5:3.

 Icyo wazirikana: Hari abantu bumva ko badashobora gutegeka irari ryabo. Ariko Bibiliya ivuga ko bishoboka. Kuba Bibiliya ibivuga ko dufite ubushobozi bwo kugenzura ibitekerezo byacu, ni gihamya igaragaza ko twabishobora.

 Ihame ryo muri Bibiliya: “Mukwiriye guhindurwa bashya mu mbaraga zikoresha ubwenge bwanyu.”—Abefeso 4:23.

a Abashatse na bo basabwa kwifata; iyo ni indi mpamvu yagombye gutuma wihatira kugira uwo muco ukiri umuseribateri.