Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki ngo nshishikarire gukora siporo?

Nakora iki ngo nshishikarire gukora siporo?

 Kuki ngomba gukora siporo?

 Mu bihugu bimwe na bimwe, abakiri bato ntibitabira siporo kandi ibyo bishobora gutuma batagira ubuzima bwiza. Bibiliya itugira inama nziza igira iti: “Imyitozo y’umubiri igira umumaro” (1 Timoteyo 4:8). Suzuma ibi bikurikira:

  •   Siporo ituma wumva umerewe neza. Siporo ituma ubwonko buvubura imisemburo ituma umuntu yishima kandi akumva aguwe neza. Hari bamwe bavuga ko gukora siporo bituma umuntu yumva yifitiye ikizere.

     “Iyo nirutse mu gitondo bituma nirirwana imbaraga kandi nkumva nishimye. Kwiruka bituma numva meze neza.”—Regina.

  •   Siporo ituma ugaragara neza. Iyo ukora siporo, ugira imbaraga, ukumva umerewe neza kandi ibyo bituma wigirira ikizere.

     “Ubu numva meze neza, nshobora gukora pompaje inshuro icumi. Mu mwaka ushize ibyo sinashoboraga no kubirota! Ikinshimisha cyane ni uko mba ndimo nita ku buzima bwange.”—Olivia.

  •   Siporo ishobora gutuma ubaho igihe kirekire. Gukora siporo bifasha umutima n’ibihaha gukora neza. Imyitozo ngororamubiri ishobora gutuma umuntu atibasirwa n’indwara z’umutima, zikunze guhitana abantu benshi.

     “Iyo dukora imyitozo ngororamubiri buri gihe, tuba twereka Umuremyi wacu ko duha agaciro ubuzima yaduhaye.”—Jessica.

 Icyo wazirikana: Gukora siporo bituma ugira ubuzima bwiza ubu, no mu gihe kizaza. Umukobwa witwa Tonya yagize ati: “Mba mfite impamvu z’urwitwazo zo kudakora siporo, ariko iyo nkoze uko nshoboye kose nkayikora biranshimisha cyane.”

Iyo imodoka ititaweho, ntikomeza gukora neza; ibyo ni na ko bigenda iyo umuntu adakora siporo

 Ni iki gituma ntakora siporo?

 Dore zimwe mu nzitizi zituma abantu badakora siporo:

  •   Kumva ko utayikeneye. “Iyo umuntu akiri muto aba yumva nta cyo yaba. Uba wumva utazigera urwara na rimwe. Wibwira ko abageze mu za bukuru ari bonyine bibasirwa n’uburwayi.”—Sophia.

  •   Kubura umwanya. “Ngira akazi kenshi ku buryo no kubona umwanya wo guteka neza no kuruhuka biba bitoroshye, ubwo rero kubona umwanya wo gukora siporo buri gihe biragoye cyane.”—Clarissa.

  •   Bisaba amafaranga menshi. “Gukora siporo ntibyoroshye; ugomba gutanga amafaranga ngo wemererwe kujya mu nzu bakoreramo imyitozo!”—Gina.

 Bitekerezeho:

 Ni ikihe kintu gikomeye kikubuza gukora siporo? Nubwo kunesha icyo kintu bitoroshye, ariko uzasanga utararuhiye ubusa.

 Ni iyihe siporo yangirira akamaro?

 Dore ibintu bike byagufasha:

  •   Jya wumva ko kwita ku buzima bwawe, ari inshingano yawe.—Abagalatiya 6:5.

  •   Jya wirinda gushaka impamvu z’urwitwazo (Umubwiriza 11:4). Urugero, si ngombwa ko uzatangira gukora siporo ari uko watanze amafaranga. Jya uhitamo siporo igushimisha wakora, maze uyikore mu buryo buhoraho.

  •   Jya ubaza abandi siporo bakora, kugira ngo umenye iyo wakora.—Imigani 20:18.

  •   Jya ugira gahunda ifatika. Jya wishyiriraho intego kandi wandike uko ugenda uzigeraho.—Imigani 21:5.

  •   Jya ushaka umuntu mukorana siporo. Iyo ufite umuntu mujyana muri siporo, urushaho kuyikunda kandi bituma wubahiriza gahunda.—Umubwiriza 4:9, 10.

  •   Jya witega ko ushobora gusubira inyuma, ariko ntugacike intege.—Imigani 24:10.

 Jya ushyira mu gaciro

 Bibiliya isaba abagabo n’abagore ‘kudakabya mu byo bakora’ (1 Timoteyo 3:2, 11). Ubwo rero uge ushyira mu gaciro mu gihe ukora siporo. Abantu bakabya mu gihe bakora siporo, akenshi ntibagira icyo bageraho. Hari umukobwa witwa Julia wavuze ati: “Ge sinkunda umusore uhangayikishwa cyane n’uko agaragara inyuma aho guharanira kugira ubwenge.”

 Nanone jya wirinda amagambo abantu bakunze kuvuga bamamaza siporo bakora, urugero nk’agushishikariza gukora ibirenze ubushobozi bwawe. Amagambo nk’ayo ashobora gutuma ukora siporo igira ingaruka ku buzima bwawe kandi ntukomeze kwibanda ku ‘bintu by’ingenzi mu buzima.’—Abafilipi 1:10.

 Hari ubwo usanga ibintu byagombye kugushishikariza gukora siporo, ari byo biguca intege. Hari umukobwa witwa Vera wavuze ati: “Abakobwa bamwe baba bafite amafoto y’abantu bifuza gusa na bo, ariko iyo bakomeje kwitegereza ayo mafoto bakigereranya na bo, bacika intege zo gukora siporo. Ubwo rero ni byiza kuzirikana ko intego ituma dukora siporo atari ukugira ngo duse n’abandi, ahubwo ari ukugira ngo twite ku buzima bwacu.”