Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki ngo ndye indyo yuzuye?

Nakora iki ngo ndye indyo yuzuye?

 Nta gushidikanya ko uzi ko kurya nabi bishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe. Kuva ukiri muto uba ugomba kurya indyo yuzuye kugira ngo uzakure neza. Ubwo rero ugomba kujya urya neza kuva ukiri muto.

 Indyo yuzuye ni iyihe?

 Bibiliya itugira inama yo ‘kudakabya mu byo dukora,’ kandi ibyo bikubiyemo n’ibyo turya (1 Timoteyo 3:11). Kuzirikana iryo hame bituma tumenya ibi bikurikira:

  •   Indyo yuzuye iba irimo ibyokurya by’amoko yose. Indyo yuzuye igizwe n’amata n’ibiyakomokaho, poroteyine, imbuto, imboga n’ibinyampeke. Ariko hari abantu bareka kurya ibyokurya runaka batekereza ko ari byo byatuma bagabanya umubyibuho. Icyakora ibyo byatuma umubiri wawe utabona intungamubiri ukeneye.

     Icyo wakora: Kora ubushakashatsi cyangwa ubaze umuganga kugira ngo akubwire intungamubiri ziboneka mu byokurya bitandukanye. Dufate urugero:

     Ibinyasukari bitera imbaraga. Poroteyine zifasha umubiri wawe kurwanya indwara kandi zigatuma umubiri wisana. Nanone kurya ibyokurya birimo ibinure biringaniye, bishobora kukurinda indwara y’umutima kandi bigatuma wumva umerewe neza.

     “Ngerageza kurya ibyokurya by’amoko atandukanye. Nanone hari ubwo ndya ibintu birimo isukari cyangwa ibidafitiye umubiri akamaro. Ariko ibyo si byo umuntu yagombye guhora arya. Gushyira mu gaciro ni ngombwa buri gihe.”—Brenda.

    Kurya ibyokurya bidafite akamaro, ni nko kwicara ku ntebe idafite amaguru yose

  •   Jya wirinda gukabya mu gihe uhitamo ibyokurya. Jya wirinda kwiyicisha inzara ngo nyuma yaho uze kurya byinshi, cyangwa ngo wiyime ibyokurya ukunda.

     Icyo wakora: Ishyirireho intego yo kugenzura ibyo urya mu gihe cy’ukwezi. Ni ryari wariye ibyokurya bidakwiriye byavuzwe haruguru? Ni iki wahindura ngo urye indyo yuzuye?

     “Hari igihe namaraga iminsi ndya ibyokurya birimo ibivumbikisho byinshi, ubundi nkamara indi minsi ntabirya. Amaherezo nafashe umwanzuro wo kutita ku ngano y’ibivumbikisho biri mu byokurya, ahubwo nkirinda kuryagagura kandi nakumva mpaze ngahita ndekera aho kurya. Ibyo byamaze igihe, ariko ubu ndya uko bikwiriye.”—Hailey.

 Nakora iki ngo nkomeze kurya indyo yuzuye?

  •   Jya ubanza utekereze. Bibiliya iravuga iti: “Imigambi y’umunyamwete izana inyungu” (Imigani 21:5). Niba wifuza kurya neza, ugomba kugira gahunda yo kurya indyo yuzuye.

     “Kurya indyo yuzuye bisaba kubitegura hakiri kare, kandi akenshi ibyokurya bitekewe mu rugo ni byo byiza. Nubwo bishobora kukugora ni byo bigufitye akamaro, kandi bituma udasesagura amafaranga.”—Thomas.

  •   Jya uhitamo ibyokurya bifite akamaro. Bibiliya igira iti: “Rinda ubwenge bwawe” (Imigani 3:21). Ubwenge buzagufasha kumenya icyo wakora kugira ngo urye indyo yuzuye.

     “Buri munsi ngerageza guhitamo ibyokurya bifite akamaro. Urugero, aho kurya ibintu birimo isukari nyinshi mpitamo kurya pome. Nyuma y’igihe gito namenyereye kurya indyo yuzuye”—Kia.

  •   Jya witega ibintu bishyize mu gaciro. Bibiliya igira iti: ‘Irire ibyokurya byawe wishimye’ (Umubwiriza 9:7). Kurya indyo yuzuye ntibivuze ko utagomba kurya ibyokurya bigushimishije, cyangwa guhora uhangayikishijwe n’ibyo ugiye kurya. Nubwo waba ushaka kugabanya umubyibuho, uge wibuka ko intego yawe ari ukugira ubuzima bwiza. Jya witega ibintu bishyize mu gaciro.

     “Mperutse kugabanukaho ibiro 13, kandi sinigeze niyicisha inzara, ngo ndeke kurya ibyokurya runaka cyangwa ngo mbabazwe n’uko hari ibyo ntakirya. Nari nzi ko kugabanya ibiro byari kuntwara igihe, ariko nari narabyiyemeje.”—Melanie.