Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese ni ngombwa ko nsaba imbabazi?

Ese ni ngombwa ko nsaba imbabazi?

 Wakora iki mu mimerere ikurikira?

  1.   Mwarimu aragutombokeye kubera ko witwaye nabi mu ishuri.

     Ese ushobora gusaba imbabazi mwarimu, nubwo waba utekereza ko yakabije?

  2.   Inshuti yawe ikubwiye ko wayibabaje.

     Ese wayisaba imbabazi nubwo waba wumva ufite impamvu zumvikana?

  3.   Warakaranyije na papa wawe, none utangiye kumubwira nabi.

     Ese uzamusaba imbabazi, nubwo waba wumva ko ari we wakurakaje?

 Igisubizo k’ibyo bibazo byose ni yego. Kuki ukwiriye gusaba imbabazi nubwo waba wumva utari mu makosa?

 Kuki ukwiriye gusaba imbabazi?

  •   Gusaba imbabazi bigaragaza ko umaze gukura. Iyo ubashije gusaba imbabazi ku byo wavuze cyangwa ibyo wakoze, biba bigaragaza ko urimo witoza imico izagufasha umaze kuba mukuru.

     “Kwicisha bugufi no kwihangana, bidufasha gusaba imbabazi no gutega abandi amatwi.”—Rachel.

  •   Gusaba imbabazi bituma tubana neza n’abandi. Abantu basaba imbabazi baharanira amahoro, bakirinda kwigira abere.

     “Nubwo waba wumva nta makosa wakoze, gusaba imbabazi ni ngombwa. N’ubundi kandi ntibigoye, ahubwo bituma wongera kugirana ubucuti n’abandi.”—Miriam.

  •   Gusaba imbabazi bituma wumva uguwe neza. Iyo ibyo wavuze cyangwa wakoze bibabaje umuntu, uba umeze nk’uwikoreye umutwaro uremereye. Icyakora, iyo usabye imbabazi, ni nk’aho uba utuye uwo mutwaro. a

     “Hari igihe mbwira nabi papa cyangwa mama. Birambabaza kandi gusaba imbabazi ntibinyorohera. Icyakora iyo mbashije kuzisaba, numva nishimye kandi mu rugo amahoro agahinda.”—Nia.

    Kudasaba imbabazi ni nko kwikorera umutwaro uremereye

 Ese gusaba imbabazi hari imihati bisaba? Yego! Umukobwa ukiri muto witwa Dena, wakundaga kuvugana nabi na mama we, avuga ukuntu gusaba imbabazi byamugoraga agira ati: “Kuvuga ijambo ‘Mbabarira’ ntibyoroshye! Najyaga gusaba imbabazi kuvuga bikananira.”

 Uko wasaba imbabazi

  •   Niba bishoboka, jya usanga uwo ugiye gusaba imbabazi. Iyo usabye imbabazi umuntu muri kumwe, bituma abona ko wicujije by’ukuri. Ariko iyo wandikiye umuntu ubutumwa, bishobora gutuma atemera ibyo umubwira. Nubwo muri ubwo butumwa washyiraho utumenyetso tugaragaza ko ubabaye, biragoye ko yakwizera.

     Inama: Niba gusaba umuntu imbabazi imbonankubone bikugoye, muhamagare cyangwa umwandikire agakarita. Uburyo ubwo ari bwo bwose wakoresha, jya uhitamo amagambo witonze.

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Umutima w’umukiranutsi uratekereza mbere yo gusubiza.”—Imigani 15:28.

  •   Jya usaba imbabazi mu maguru mashya. Uko urushaho gutinda gusaba imbabazi, ni ko ikibazo kirushaho gukomera, kandi ubucuti bwanyu bukazamo agatotsi.

     Inama: Ishyirireho intego. Urugero, iyemeze uti: “Ndasaba imbabazi uyu munsi.” Ishyirireho igihe ntarengwa cyo gukemura ikibazo kandi ucyubahirize.

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Jya wihutira gukemura ibibazo.”—Matayo 5:25.

  •   Saba imbabazi ubikuye ku mutima. Kubwira umuntu ngo: “Mbabarira niba wumva nakubabaje, si ugusaba imbabazi by’ukuri. Umukobwa ukiri muto witwa Janelle yaravuze ati: “Umuntu wakoshereje arakubaha iyo abonye witeguye kwikosora.”

     Inama: Jya uhora witeguye gusaba imbabazi. Nujya gusaba imbabazi, ntukavuge ngo: “Dore ngusabye imbabazi aho nagukoshereje, nawe nsaba imbabazi aho wankoshereje.”

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Nimucyo dukurikire ibintu bihesha amahoro.”—Abaroma 14:19.

a Iyo utaye ikintu cy’abandi cyangwa ukacyangiza, biba byiza iyo gusaba imbabazi bijyanye no kukiriha.