Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nabingenza nte niba kubaho bindambiye?

Nabingenza nte niba kubaho bindambiye?

 “Mu myaka mike ishize narahangayitse bikabije ku buryo buri munsi numvaga nsa nuri mu ntambara. Icyo gihe natekereje kwiyahura. Mu by’ukuri sinifuzaga gupfa ahubwo nifuzaga ko ibibazo byange byashira.”—Jonathan, ufite imyaka 17.

 Mu bushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bagera ku 14 000, umunyeshuri 1 muri 5 yemeye ko mu mezi 12 yari ashize, yagiye atekereza cyane kuba yakwiyahura. a Wakora iki niba nawe ujya utekereza ko kubaho nta cyo bimaze?

  •   Jya utegereza. Mu gihe uhuye n’ibibazo jya ubanza utuze mbere yo kugira icyo ukora. Nubwo ibibazo byawe byaba bisa naho udashobora kubyihanganira, haba hari uburyo butandukanye bushobora kugufasha guhangana na byo.

 Ushobora gutekereza ko nta cyo wakora ngo ukemure ikibazo cyawe. Icyakora uko twiyumva, si ko buri gihe biba bigaragaza ukuri kw’ibintu. Haba hari uburyo ushobora gukemuramo ikibazo, ku buryo ubonye ugufasha cyakemuka vuba kurusha uko wabitekerezaga.

  •  Ihame ryo muri Bibiliya: “Turabyigwa impande zose, ariko ntidutsikamiwe ku buryo tudashobora kwinyagambura; turashobewe ariko ntitwihebye rwose.”—2 Abakorinto 4:8.

     Inama: Niba ukomeje kugira ibitekerezo byo kwiyahura, shakisha icyagufasha urugero nk’abatanga inama zifasha abantu kutiyahura cyangwa ujye kwa muganga. Abo bantu baba barahuguwe kugira ngo batange ubufasha kandi mu by’ukuri baba bifuza gufasha abandi.

  •   Jya ugira uwo ubibwira. Hari abantu bakwitaho kandi baba bifuza kugufasha. Muri abo harimo inshuti zawe n’abagize umuryango, icyakora ntibashobora kumenya ibikubaho keretse ubibabwiye.

 Hari abantu bakenera amarineti kugira ngo abafashe kureba neza. Inshuti nayo ishobora kugufasha kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro no kongera kugira ikifuzo cyo kubaho.

  •  Ihame ryo muri Bibiliya: “Incuti nyakuri . . . ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.

     Inama: Mu gutangira ibiganiro, ushobora kuvuga uti: “Maze iminsi mfite ibitekerezo bibi. Ese hari icyo bitwaye tubiganiriyeho?” Nanone ushobora kuvuga uti: “Mfite ibibazo bindemereye, ese ushobora kumfasha?”

  •   Jya kwa muganga. Ibibazo by’uburwayi, urugero nko kwiheba no guhangayika bikabije bishobora gutuma umuntu yumva arambiwe kubaho. Igishimishije n’uko ibyo bishobora kuvurwa.

 Kimwe nuko ibicurane bishobora gutuma umuntu yumva adashaka kurya, kwiheba na byo bishobora gutuma umuntu yumva arambiwe kubaho. Icyakora byose bishobora kuvurwa.

  •  Ihame ryo muri Bibiliya: “abantu bazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye.”—Matayo 9:12.

     Inama: Jya uryama igihe gihagije, ukore imyitozo ngororamubiri kandi uge urya indyo yuzuye. Uko ubuzima bwawe bumeze bigira ingaruka ku byiyumvo byawe.

  •   Jya usenga. Bibiliya ivuga ko Umuremyi wacu ari “Imana iruta imitima yacu kandi izi byose” (1 Yohana 3:20). None se kuki utamubwira ibiguhangayikishije mu isengesho? Jya ukoresha izina rye Yehova maze umubwire ibikuri ku mutima.

 Hari ibibazo biba bikomeye ku buryo utabasha kubikemura wenyine. Ariko Umuremyi wawe Yehova yiteguye kugufasha.

  •  Ihame ryo muri Bibiliya: “mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu.”—Abafilipi 4:6, 7.

     Inama: Nyuma yo kubwira Yehova ibibazo byawe, tekereza nibura ikintu kimwe yagukoreye uwo munsi wamushimira (Abakolosayi 3:15). Umuco wo gushimira uzagufasha kwibanda ku bintu byiza no kugira ikizere.

 Niba utekereza ko kubaho nta cyo bimaze uzagishe inama. Ibyo ni byo Jonathan twatangiye tuvuga yakoze. Yaravuze ati: “Nabiganiriyeho n’ababyeyi bange kandi njya no kwa muganga. None ubu meze neza cyane. Nubwo hari igihe ncishamo nkumva mbabaye cyane, singitekereza ibyo kwiyahura.”

a Ubu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2019 n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya indwara.