Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki ngo abandi banyemere?

Nakora iki ngo abandi banyemere?

 “Umuntu aba agomba kwemerwa n’abandi. Bitabaye ibyo nta nshuti yagira kandi ubuzima bwamubihira. Amaherezo yazibagirana, agasigara wenyine.”—Carl.

 Ese ibyo Carl yavuze ni ugukabya? Birashoboka. Hari abantu bakora uko bashoboye kugira ngo ibyo Carl yavuze bitababaho. None se nawe ni uko? Iyi ngingo ishobora kugufasha kumenya icyo wakora.

 Kuki abantu bashaka kwemerwa n’abandi?

  •   Ni ukubera ko baba badashaka kuba bonyine. “Hari igihe nari ndi ku mbuga nkoranyambaga, mbona amafoto y’inshuti zange zatembereye tutari kumwe. Byatumye nibaza niba hari ikibazo twaba dufitanye, bimbuza amahoro kandi numva ko batankeneye.”—Natalie.

     TEKEREZA: Ese wigeze wumva ko abandi bakwitarura? None se haba hari ikintu wakoze kugira ngo bakwemere?

  •   Ni uko baba badashaka kuba abantu batandukanye n’abandi. “Ababyeyi bange banze ko ntunga terefoni. Iyo abandi bansabye nomero za terefoni, maze bakamenya ko nta yo ngira, baravuga bati: ‘Ngo iki? Ubwo se ufite imyaka ingahe?’ Iyo mbabwiye ko mfite imyaka 13, ubona batabyiyumvisha.”—Mary.

     TEKEREZA: Ni iki ababyeyi bawe bakubuza ukumva utameze nk’abandi? None se wabyitwaramo ute?

  •   Ni uko baba badashaka kunnyuzurwa. “Abanyeshuri twigana ntibakunda umwana utitwara nk’abandi, uvuga ibintu bitandukanye n’ibyabo kandi utari mu idini ryabo. Iyo batakwemera, bashobora kukunnyuzura.”—Olivia.

     TEKEREZA: Ese hari abigeze kugufata nabi kubera ko utandukanye na bo? Wabyitwayemo ute?

  •   Ni uko baba badashaka ko inshuti zabo zibanga. “Nkora uko nshoboye ngo mere nk’inshuti zange. Mvuga nk’uko bavuga. Hari ubwo nseka kandi ibyo bavuze bitanasekeje. Hari n’ubwo nifatanya n’abandi bana tugaserereza undi, nubwo mba nzi ko ibyo bimubabaza.”—Rachel.

     TEKEREZA: Ese uhangayikishwa cyane n’uko bagenzi bawe bagufata? Ese ibyo byatumye uhindura uko witwara ngo bakunde bakwemere?

 Icyo wagombye kumenya

  •   Kwigana abandi ushaka ko bakwemera bishobora kuguteza ibibazo. Impamvu ni uko akenshi abantu batahura ko ari ibyo wigira. Brian ufite imyaka 20 yagize ati: “Nageragezaga gukora nk’ibyo abandi bakora, ariko mu by’ukuri abantu bamenyaga ko ari ibyo nabaga nigira. Naje kumenya ko ibyiza ari ugukomeza kuba uwo uri we.”

     INAMA TWAKUGIRA: Ongera usuzume ibyo uha agaciro. Bibiliya igira iti: ‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi’ (Abafilipi 1:10). Ubwo rero ibaze uti: “Ese kwemerwa n’abantu tutabona ibintu kimwe ni byo by’ingenzi, cyangwa ik’ingenzi ni ukuba uwo ndi we?”

     “Kwigana abandi nta cyo bimaze. Si byo bizatuma abantu bagukunda, kandi si byo bizatuma uba umuntu mwiza.”—James.

  •   Gushaka kwemerwa n’abandi bituma utakaza kamere yawe. Ushobora guhinduka umuntu uhora yifuza gushimisha abandi, mbese ugahora ukora ibyo abandi bashaka ko ukora. Umusore witwa Jeremy yaravuze ati: “Nahoraga nkora uko nshoboye ngo abandi banyemere, nubwo ibyo byatumaga hari abamvuga nabi. Ibyo byatumye mpinduka nk’igikinisho cyabo bakoresha ibyo bashaka.”

     INAMA TWAKUGIRA: Jya umenya ibintu uha agaciro kandi ukomeze kubyitaho mu mibereho yawe yose, aho guhora uhinduka nk’uruvu. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ngo: “Ntugakurikire benshi.”—Kuva 23:2.

     “Nakundaga ibyo inshuti zange zikunda, yaba umuzika, imikino, imyenda, ibiganiro byo kuri tereviziyo n’uko zirimbishaga. Nashakaga kumera nka bo. Ntekereza ko babonaga ko ari byo nigira. Buri wese yarabibonaga kandi nange ni uko. Amaherezo naje kumva mbabaye, mfite irungu mbese numvaga ntakiri wa wundi. Nasigaye numva ntazi uwo ndi we. Naje kumenya ko utakwemerwa n’abantu bose cyangwa ngo bagukunde. Icyakora ibyo ntibivuze ko uzareka gushaka inshuti. Jya wihangana, uzagera aho umenye uwo uri we by’ukuri.”—Melinda.

  •   Gushaka kwemerwa n’abandi bihindura imyifatire yawe. Umusore witwa Chris yemera ko ibyo ari ukuri, akurikije ibyabaye kuri mubyara we. Chris yaravuze ati: “Yatangiye gukora ibintu ubusanzwe atakoraga, urugero nko kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo akunde yemerwe n’inshuti ze. Yaje kubatwa na byo kandi ibyo byangije ubuzima bwe.”

     INAMA TWAKUGIRA: Jya wirinda kugendana n’abantu bitwara nabi cyangwa bafite imvugo itameshe. Bibiliya igira iti: “Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge, ariko ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi.”—Imigani 13:20.

     “Hari ubwo biba byiza ko ugira icyo ukora ngo wemerwe n’abandi. Icyakora ntugakore ibintu usanzwe uzi ko bidakwiriye, ngo ni ukugira ngo abandi bakwemere. Abantu beza bazakwemera uko uri, ntibazaguhatira kuba nka bo.—Melanie.

     Inama zagufasha: Mu gihe umenyanye n’abantu bwa mbere kandi ukaba ushaka ko muba inshuti, ntukite cyane ku bantu mukunda ibintu bimwe. Ahubwo uzashake abo muhuje intego, bakunda Imana, bafite imico n’imyifatire myiza.

    Nk’uko imyenda yose itagukwira, ni na ko abantu bose mudashobora kubona ibintu kimwe.