Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese nkwiriye kubatizwa?—Igice cya 2: Kwitegura kubatizwa

Ese nkwiriye kubatizwa?—Igice cya 2: Kwitegura kubatizwa

 Niba ubaho ukurikije amahame ya Bibiliya kandi ukaba wihatira kugirana ubucuti bukomeye n’Imana, kuba watekereza ibyo kubatizwa ni ibintu bisanzwe. Wamenya ute niba witeguye gutera iyo ntambwe? a

Ibikubiye muri iyi ngingo

 Nkeneye kumenya ibintu bingana iki?

 Kwitegura kubatizwa ntibisaba gufata mu mutwe ibintu byinshi nk’umunyeshuri witegura ikizami. Icyakora ukeneye gukoresha ‘ubushobozi bwawe bwo gutekereza’ kugira ngo wemere ko ibyo Bibiliya yigisha ari ukuri (Abaroma 12:1). Urugero:

  •   Ese wemere ko Imana ibaho kandi ko ukwiriye kuyisenga?

     Bibiliya igira iti: “Uwegera Imana agomba kwemera ko iriho kandi ko igororera abayishakana umwete.”—Abaheburayo 11:6.

     Ibaze uti: ‘Kuki nizera Imana?’ (Abaheburayo 3:4) ‘Kuki nkwiriye kuyisenga?’—Ibyahishuwe 4:11.

     Ese ukeneye ubufasha? Reba ingingo ivuga ngo “Ese byararemwe cyangwa byabayeho biturutse ku bwihindurize?—Igice cya 1: Kuki dukwiriye kwemera ko Imana ibaho?

  •   Ese wemera ko ubutumwa buri muri Bibiliya bwaturutse ku Mana?

     Bibiliya igira iti: “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo no guhanira gukiranuka.”—2 Timoteyo 3:16.

     Ibaze uti: ‘Kuki nemera ko Bibiliya atari igitabo kirimo ibitekerezo by’abantu?’—Yesaya 46:10; 1 Abatesalonike 2:13.

     Ese ukeneye ubufasha? Reba ingingo ivuga ngo “Bibiliya yamfasha ite?—Igice cya 1: Suzuma ibiri muri Bibiliya yawe

  •   Ese wemera ko Yehova akoresha itorero rya gikristo kugira ngo akore ibyo ashaka?

     Bibiliya igira iti: ‘[Imana] Ihabwe ikuzo binyuze ku itorero no kuri Kristo Yesu ibihe byose kugeza iteka ryose.’—Abefeso 3:21.

     Ibaze uti: ‘Ese mbona ko ibyo niga mu materaniro ari ibitekerezo bya Yehova cyangwa ko ari ibitekerezo by’abantu?’ (Matayo 24:45) ‘Ese njya mu materaniro niyo ababyeyi bange baba batayajyamo (niba bakwemerera kuyajyamo)?’—Abaheburayo 10:24, 25.

     Ese ukeneye ubufasha? Reba ingingo ivuga ngo “Kuki dukwiriye kujya mu materaniro abera ku Nzu y’Ubwami?

 Ni iki nakora ubu?

 Si ngombwa kuba uri umuntu utunganye kugira ngo ubatizwe. Icyakora ugomba kugaragaza ko wifuza ‘kuzibukira ibibi maze ugakora ibyiza’ (Zaburi 34:14). Urugero:

  •   Ese ubaho ukurikije amahame ya Yehova?

     Bibiliya igira iti: “Mugire umutimanama utabacira urubanza”—1 Petero 3:16.

     Ibaze uti: ‘Nagaragaza nte ko ‘mfite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi’’ (Abaheburayo 5:14)? ‘Ese naba nibuka igihe nigeze kunanira amoshya y’urungano? Ese inshuti zanjye zintera inkunga yo gukora ibyiza?’—Imigani 13:20.

     Ese ukeneye ubufasha? Reba ingingo ivuga ngo “Natoza umutimanama wange nte?

  •   Ese wemera ko Yehova azakubaza ibyo ukora?

     Bibiliya igira iti: “Buri wese muri twe azamurikira Imana ibyo yakoze.”—Abaroma 14:12.

     Ibaze uti: ‘Ese ndi inyangamugayo mu byo nkora no mu byo nkorera abandi?’ (Abaheburayo 13:18) ‘Ese nemera amakosa yanjye cyangwa ngerageza kuyahisha no kuyagereka ku bandi?’—Imigani 28:13.

     Ese ukeneye ubufasha? Reba ingingo ivuga ngo “Nakora iki mu gihe nakoze amakosa

  •   Ese ugira icyo ukora kugira ngo ubucuti ufitanye na Yehova burusheho gukomera?

     Bibiliya igira iti: “Mwegere Imana na yo izabegera ”—Yakobo 4:8.

     Ibaze uti: ‘Ni iki nkora ngo ndusheho kwegera Imana? Urugero, ‘ni ryari nsoma Bibiliya’ (Zaburi 1:1, 2)? ‘Ese nsenga buri gihe’ (1 Abatesalonike 5:17)? ‘Ese senga ngusha ku ngingo? Ese inshuti zanjye zikunda Yehova?’—Zaburi 15:1, 4.

     Ese ukeneye ubufasha? Reba ingingo ivuga ngo “Bibiliya yamfasha ite?—Igice cya 2: Ishimire gusoma Bibiliya” n’ivuga ngo “Kuki nagombye gusenga?

 INAMA: Mu gihe witegura kubatizwa byaba byiza usomye igice cya 37 mu gitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, umubumbe wa 2. Wibande cyane ku mwitozo uri ku ipaji ya 308 na 309.

a Soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ese nkwiriye kubatizwa—Igice cya 1,” Ivuga icyo kwiyegurira Imana bisobanura n’akamaro ko kwiyegurira Imana no kubatizwa.