Soma ibirimo

Nakora iki mu gihe ntagishaka kwiga?

Nakora iki mu gihe ntagishaka kwiga?

Dore icyo ukwiriye gukora

 Gukunda kwiga. Gerageza kubona ibintu mu buryo bwagutse. Kubona akamaro k’amasomo amwe n’amwe bishobora kukugora. Ariko kandi, kwiga amasomo atandukanye bizatuma usobanukirwa ibintu byinshi mu buzima. Bizagufasha kuba “byose ku bantu b’ingeri zose,” bityo bitume ugira ubushobozi bwo kuganira n’abantu bakuriye mu mimerere itandukanye (1 Abakorinto 9:​22). Nanone bizatuma ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu bwiyongera, kandi ibyo bizakugirira akamaro mu buzima bwawe bwose.

Kurangiza amashuri bishobora kugereranywa no gushaka inzira mu ishyamba ry’inzitane. Byombi ubigeraho ari uko wifashishije ibikoresho byabigenewe

 Jya ubona ko mwarimu agufitiye akamaro. Niba ubona mwarimu atagushishikaje, ujye wibanda ku byo yigisha aho kumutekerezaho cyane. Umwarimu wawe ashobora kuba yarigishije iryo somo incuro nyinshi, akaryigisha n’abanyeshuri benshi. Ubwo rero, kwigisha iryo somo abishishikariye nk’uko yaryigishije bwa mbere bishobora kutamworohera.

 Inama: Andika ibyo mwarimu akwigisha, umubaze ibibazo umwubashye kandi ushishikazwe n’isomo rye. Nubigenza utyo, n’abandi banyeshuri bashobora kukwigana.

 Ntukigaye: Kwiga bishobora gutuma umenya uko ubushobozi bwawe bungana. Pawulo yandikiye Timoteyo ati ‘reka impano y’Imana ikurimo ikomeze kugurumana nk’umuriro’ (2 Timoteyo 1:​6). Uko bigaragara hari impano z’umwuka Timoteyo yari amaze guhabwa. Ariko ‘impano’ Imana yari yaramuhaye yagombaga kuyikoresha kugira ngo itazamupfira ubusa. Birumvikana ko kuba umuhanga mu ishuri atari impano ituruka ku Mana. Ariko nanone, ubushobozi ufite butandukanye n’ubw’abandi. Ubwo rero, kwiga bizagufasha gutahura ubushobozi utari usanzwe uzi ko ufite, ndetse no kubukoresha.