Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nasobanurira abandi nte uko mbona ibirebana n’ibitsina?

Nasobanurira abandi nte uko mbona ibirebana n’ibitsina?

“Ye! Ngo uracyari isugi?”

Niba wasubiza ngo “yego,” dore inama zagufasha kubivuga wumva biguteye ishema.

 Isugi ni iki?

 Isugi ni umuntu utarigeze akora imibonano mpuzabitsina.

 Ariko imikoreshereze y’ibitsina ikubiyemo n’ibindi birenze imibonano mpuzabitsina. Hari abavuga ko ari isugi, bitewe n’uko batigeze bahuza ibitsina n’undi muntu, kabone n’iyo baba barakoze ibindi bikorwa byerekeza ku bitsina.

 Imikoreshereze y’ibitsina ishobora no kwerekeza ku kwendana mu kanwa, mu kibuno no gukinisha imyanya ndangagitsina y’undi muntu.

 Umwanzuro: Umuntu wese wishoye mu mikoreshereze y’ibitsina, byaba kwendana mu kanwa, mu kibuno no gukinisha imyanya ndangagitsina y’undi muntu, ntashobora kuvuga ko ari isugi.

 Bibiliya ivuga iki ku birebana n’ibitsina?

 Bibiliya ivuga ko imibonano mpuzabitsina ikwiriye gukorwa gusa n’umugabo n’umugore we bashakanye (Imigani 5:​18). Bityo rero, umuntu wifuza gushimisha Imana akwiriye kwirinda imikoreshereze y’ibitsina kugeza igihe azaba amaze gushaka.​—1 Abatesalonike 4:​3-5.

 Hari abavuga ko ibyo Bibiliya ivuga kuri iyo ngingo ari ibya kera kandi ko bidahuje n’isi y’iki gihe. Icyakora uzirikane ko isi y’iki gihe yiganjemo ibikorwa byo gutana kw’abashakanye, gutwara inda z’indaro, n’indwara zandurira mu myanya ndangagitsina. Rwose, iyi si si yo ikwiriye gutanga inama zikwiriye mu birebana n’amahame mbwirizamuco!​—1 Yohana 2:15-17.

 Iyo utekereje witonze usanga amahame ya Bibiliya arebana n’umuco ahuje n’ukuri. Urugero, tuvuge ko umuntu aguhaye impano y’amadorali 1.000. Ese wahagarara ku gisenge cy’inzu ukayajugunyira abahisi n’abagenzi ngo bitoragurire?

 Uko ni na ko bimeze ku byerekeye umwanzuro wafata mu birebana n’ibitsina. Umukobwa witwa Sierra w’imyaka 14, yaravuze ati “sinifuza kwiyambura ubusugi bwanjye ngo mbuhe umuntu nshobora no kuzaba ntacyibuka nyuma y’imyaka myinshi.” Tammy ufite imyaka 17, na we ni uko abibona. Yaravuze ati “imibonano mpuzabitsina ni impano y’agaciro kenshi tudakwiriye gukoresha uko twiboneye.”

 Umwanzuro: Bibiliya isaba umuntu utarashaka gukurikiza ihame ryo gukomeza kuba isugi no kutandura mu by’umuco.​—1 Abakorinto 6:​18; 7:​8, 9.

 Wowe ubyumva ute?

  •   Ese wemera ko ibyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’ibitsina bishyize mu gaciro cyangwa wumva ko ikagatiza?

  •   Ese wumva ko mu gihe abantu babiri bikundaniye nta cyo byaba bitwaye bagiranye imibonano mpuzabitsina?

 Abakiri bato benshi bamaze gutekereza kuri icyo kibazo bitonze, basanze gukomeza kuba isugi no kutandura mu by’umuco ari wo mwanzuro mwiza kuruta iyindi. Bumva nta cyo bicuza kubera uwo mwanzuro bafashe, kandi bumva ko nta cyo bahombye. Reka dusuzume ibyo bamwe bavuze:

  •  “Nterwa ishema no kuba ndi isugi! Nta kintu cyiza nko kwirinda akababaro ko mu bwenge, mu mubiri no mu byiyumvo umuntu aterwa no kwishora mu mibonano mpuzabitsina atarashaka.”​—Emily.

  •  “Nshimishwa no kuba ntafite urutonde rw’abantu twaryamanye, kandi nshimishwa no kuba nta hantu na hato numva nari kwandurira indwara zandurira mu myanya ndangagitsina.”​—Elaine.

  •  “Numvise abakobwa batandukanye bo mu kigero cyanjye n’abanduta bavuga ko bicuza kuba barakoze imibonano mpuzabitsina, kandi ko icyari kubabera cyiza ari uko bari gutegereza; sinifuza gukora ikosa nk’iryo bakoze.”​—Vera.

  •  “Nabonye abantu benshi bahorana agahinda batewe n’uko batakaje ubusugi bwabo cyangwa kuba bararyamanye n’abantu benshi. Jye mbona babayeho mu buryo bubabaje.”​—Deanne.

 Umwanzuro: Ukwiriye kubanza kumenya uko ubona ibintu, mbere y’uko hagira abaguhatira gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa ngo uhure n’ibishuko.​—Yakobo 1:​14, 15.

 Wasobanurira abandi ute uko ubona ibirebana n’ibitsina?

 Wavuga iki hagize ukubaza uko ubona ibirebana n’ibitsina? Ahanini byaterwa n’impamvu itumye akubaza icyo kibazo.

 “Iyo hagize ubimbaza afite intego yo kunnyega gusa, ntabwo nceceka ngo mwihorere. Ndamusubiza nti ‘ibyo ntibikureba,’ maze nkigendera.”​—Corinne.

 “Ikibazo ni uko ku ishuri hari ababaza abandi niba bakiri isugi, bagamije kubannyuzura. Jye hagize ubimbaza ari cyo agamije, sinshobora kumusubiza.”​—David.

 Ese wari ubizi? Hari igihe Yesu yahitagamo guceceka, aho ‘gusubiza’ abamunnyegaga.​—Matayo 26:62, 63.

 Wakora iki se hagize ukubaza icyo kibazo abikuye ku mutima? Niba ubona uwo muntu yubaha Bibiliya, ushobora kumubwira amagambo yo mu 1 Abakorinto 6:​18, havuga ko ukoze imibonano mpuzabitsina atarashaka aba akoreye icyaha umubiri we cyangwa awangije.

 Nubwo wahita ukoresha Bibiliya cyangwa ntuhite uyikoresha, icy’ingenzi ni uko ubivuga ukomeje. Zirikana ko ufite impamvu zumvikana zo guterwa ishema no kuba warafashe umwanzuro wo gukomeza kuba umuntu utanduye mu by’umuco.​—1 Petero 3:16.

 “Iyo usubiza nta bwoba biba bigaragaza ko udashidikanya ku byo wizera kandi ko ubikora bitewe n’uko uzi ko ari byo bikwiriye, ko utabikora bitewe n’uko hari ugusabye kubikora.”​—Jill.

 Umwanzuro: Niba ushikamye ku mwanzuro wafashe ku birebana n’ibitsina, kubisobanurira abandi ntibizakugora. Kandi uzatangazwa n’ibyo bazakubwira. Melinda ufite imyaka 21, yaravuze ati “abo dukorana bagiye banshimira cyane kuko nakomeje kuba isugi. Ntibabifata nk’ibintu bitabaho. Ahubwo babona ko ari ikimenyetso cyo kuba umuntu azi kwifata no kudata umuco.”

 Inama! Niba wifuza ibitekerezo byagufasha gushikama ku mwanzuro wafashe ku birebana n’ibitsina, vana kuri interineti ingingo ivuga ngo “Wasobanurira abandi ute uko ubona ibirebana n’ibitsina?” Reba nanone igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo.

  •    Igice cya 24 mu Mubumbe wa 1, gifite umutwe uvuga ngo “Ese kuryamana na we bizatuma arushaho kunkunda?

  •    Igice cya 5 mu Mubumbe wa 2, gifite umutwe uvuga ngo “Kuki nkwiriye gukomeza kuba isugi?

 “Nkunda cyane uburyo igitabo ‘Ibibazo urubyiruko rwibaza’ gisobanura neza ibintu. Urugero, mu Mubumbe wa 1, ku ipaji ya 187, harimo urugero rugaragaza ko kwishora mu mibonano mpuzabitsina utarashaka ari nko kujugunya urunigi rw’agaciro kenshi. Uba witesheje agaciro. Ku ipaji ya 177 hagaragaza ukuntu kwishora mu mibonano mpuzabitsina utarashaka ari nko gufata ishusho nziza, ukajya uyihanagurizaho inkweto ugiye kwinjira mu nzu. Ariko ifoto nkunda cyane, ni iri mu Mubumbe wa 2, ku ipaji ya 54. Iyo ifoto iherekejwe n’amagambo avuga ngo ‘gukora imibonano mpuzabitsina utarashaka, ni nko gufungura impano mbere y’uko uyihabwa.’ Ni nko kwiba iby’abandi; uba wibye uwo muzashakana.”​—Victoria.