Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ni iki nkwiriye kumenya ku birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina?—Igice cya 1: Uko waryirinda

Ni iki nkwiriye kumenya ku birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina?—Igice cya 1: Uko waryirinda

 Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni iki?

 Nubwo mu bihugu bitandukanye “ihohoterwa rishingiye ku gitsina” ridasobanurwa kimwe mu rwego rw’amategeko, rishobora kwerekeza ku gukoreshwa imibonano mpuzabitsina utabishaka, cyangwa se ku ngufu. Rishobora no kwerekeza ku gikorwa cyo konona abana cyangwa ingimbi n’abangavu, gusambanywa n’umuntu wo mu muryango, gufatwa ku ngufu, gusambanywa n’abakagombye kugufasha, urugero nk’umuganga, umwarimu cyangwa umuyobozi w’idini. Bamwe mu bakorerwa iryo hohoterwa, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa, babwirwa ko nibaramuka babivuze bazagirirwa nabi.

 Hari ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko buri mwaka abantu bagera hafi ku 250.000 bavuga ko bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Abagera kuri kimwe cya kabiri cyabo bari hagati y’imyaka 12 na 18.

 Icyo ukwiriye kumenya

  •   Bibiliya yamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Bibiliya ivuga iby’abantu bari barabaswe n’ibitsina bashatse gufata ku ngufu abagabo babiri bari basuye umugi wa Sodomu mu myaka igera ku 4.000 ishize. Icyo gikorwa kigaragaza impamvu Yehova yarimbuye uwo mugi (Intangiriro 19:4-13). Nanone kandi, hashize imyaka 3.500 Imana ihaye Mose itegeko ribuza umuntu uwo ari we wese kuryamana na mwene wabo wa bugufi, ibyo bikaba bikubiyemo no kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.​—Abalewi 18:6.

  •   Akenshi abantu bahohoterwa n’abo baziranye. Hari igitabo cyavuze ko “mu bantu batatu bafatwa ku ngufu, babiri muri bo baba baziranye n’uwabafashe ku ngufu. Ntaba ari umuntu upfuye kuza gutya gusa.”—Talking Sex With Your Kids.

  •   Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abantu bose, baba abahungu cyangwa abakobwa. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu icumi kw’ijana bafatwa ku ngufu baba ari ab’igitsina gabo. Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya ihohoterwa no gufatwa ku ngufu, kivuga ko abagabo bakorerwa iryo hohoterwa “bashobora kugira ubwoba bw’uko ibyababayeho bizabaviramo kujya baryamana n’abandi bagabo” cyangwa bikabatera “kumva ko atari abagabo nyabo.”

  •   Kuba ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryogeye ntibitangaje. Bibiliya yari yaravuze ko mu “minsi y’imperuka” abantu benshi bari kuba “badakunda ababo” ari ‘abagome’ kandi “batamenya kwifata” (2 Timoteyo 3:1-3). Izo ngeso zikunze kugaragara ku bantu babonerana abandi bashaka kwimara irari ry’ibitsina.

  •   Niba warakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntukumve ko ari wowe nyirabayazana. Nta muntu ukwiriye kuboneranwa n’abifuza guhaza irari ryabo ry’ibitsina. Nyir’ugukora icyo gikorwa ni we nyirabayazana nta wundi. Icyakora, ushobora kugira icyo ukora kugira ngo ugabanye ibyago byo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

 Icyo wakora

  •   Jya witegura mbere y’igihe. Jya umenya hakiri kare icyo wakora mu gihe hagize umuntu ushaka kugusambanya, kabone n’iyo yaba ari uwo murambagizanya cyangwa mwene wanyu. Umukobwa witwa Erin, abona ko kugira ngo witegure guhangana n’amoshya y’urungano uko yaza ari kose, ugomba gutekereza imimerere ishobora kuvuka maze ugategura uko wakwitwara uyigezemo. Yagize ati “bishobora gusa n’aho nta cyo bimaze, ariko iyo ugeze muri iyo mimerere bishobora kukurinda.”

     Bibiliya igira iti “mwirinde cyane kugira ngo mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, . . . kuko iminsi ari mibi.”​—Abefeso 5:15, 16.

     Ibaze uti “nakora iki mu gihe hagize umuntu unkoraho ku buryo atuma numva mbangamiwe?”

  •   Jya uteganya uko wakwikura mu ngorane. Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya ihohoterwa no gufatwa ku ngufu gitanga inama igira iti “jya ugira ijambo ry’ibanga uziranyeho n’incuti n’abagize umuryango kugira ngo niwumva ubangamiwe uhite ubahamagara ubabwire rya jambo, ku buryo bahita bumva ko hari ikitagenda, ariko umuntu muri kumwe ntamenye icyo uvuze. Icyo gihe incuti cyangwa abagize umuryango wawe bashobora guhita baza kugufata cyangwa se bagatuma ubona uburyo bwo gutandukana n’uwo muntu.” Ushobora kwirinda ibibazo ugiye wirinda hakiri kare kugera mu mimerere yaguteza akaga.

     Bibiliya igira iti “umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha, ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’akaga.”​—Imigani 22:3.

     Ibaze uti “ese namaze guteganya icyo nakora ngo nikure mu ngorane?”

    Jya uteganya buri gihe icyo wakora ngo wikure mu ngorane

  •   Jya wishyiriraho imipaka kandi uyubahirize. Urugero, niba hari uwo murambagizanya, mwagombye kuganira mukareba imyifatire ikwiriye n’idakwiriye. Niba uwo murambagizanya yumva ko mudakwiriye kwishyiriraho iyo mipaka, mugomba gutandukana, ugashaka undi wubaha amahame ugenderaho.

     Bibiliya igira iti “urukundo . . . ntirwitwara mu buryo buteye isoni, ntirushaka inyungu zarwo.”—1 Abakorinto 13:4, 5.

     Ibaze uti “ni ayahe mahame ngenderaho? Ni iyihe myifatire mbona ko idakwiriye?”