Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki ko nkunze kugira isoni?

Nakora iki ko nkunze kugira isoni?

 Icyo ukwiriye kumenya: Gutinya abantu cyangwa kugira isoni cyane, bishobora gutuma utabona uko usabana n’inshuti, ngo mwishimane.

 Igishimishije: Hari igihe kugira isoni biba byiza. Bishobora gutuma uvuga ibyo wabanje gutekerezaho, ukaba umuntu urangwa n’ubushishozi no gutega amatwi.

 Igishimishije kurushaho: Niba ubu ugira isoni cyane, bishobora gushira. Iyi ngingo igaragaza icyabigufashamo.

 Banza umenye ikibitera

 Kugira isoni, bishobora gutuma wumva udashaka kuvugana n’abantu muri kumwe. Ibyo bishobora gutuma wumva uri wenyine, ukamera nk’umuntu uri mu kumba ka wenyine. Nubwo bisa n’ibiteye ubwoba, iyo utekereje neza, usanga utari ukwiriye kubugira. Reka turebe ibintu bitatu bishobora kuba bigutera ubwoba.

  •   Ikintu cya 1: “Numva nta cyo nabwira abandi.”

     Humura! Burya icyo abantu bakunze kwibuka, ni uko watumye bumva bameze; si ibyo wavuze. Ubwo rero niwitoza gutega amatwi, kandi ukita ku byo abandi bavuga, ubwoba buzagenda bushira.

     Tekereza kuri ibi: Wifuza kugira inshuti zimeze zite? Ese ni ba bandi bahora bashaka kuvuga bonyine, cyangwa ni abashobora kugutega amatwi?

  •   Ikintu cya 2: “Abantu bazabona ko ntuma ibirori bitaryoha.”

     Humura! Waba ugira isoni cyangwa wisanzura cyane, byanze bikunze abantu bagira uko bagufata. Niwikuramo ubwoba, na bo bazahindura uko bakubona. Icyo wowe usabwa, ni ukuvuga icyo utekereza maze bakamenya uwo uri we by’ukuri.

     Tekereza kuri ibi: Ese niba utekereza ko abantu bagufata uko utari, ubwo si wowe ubikabiriza wibwira ko batagukunda?

  •   Ikintu cya 3: “Ndatinya ko navuga ibintu bibi.”

     Humura! Ibyo nta we bitabaho. Nibikubaho ntuzabiremereze; ahubwo bizatuma abandi na bo babona ko nawe udatunganye.

     Tekereza kuri ibi: Ese ntiwashimishwa no kugira inshuti zishobora kwemera ko zakosheje?

 Ese ibi wari ubizi? Hari abantu bakunda kwandikirana n’abandi mesaje, bakibwira ko badatinya abantu! Ariko burya kugira ngo umuntu agirane n’undi ubucuti, bisaba ko baganira bari kumwe. Sherry Turkle, umuhanga mu ikoranabuhanga n’imitekerereze y’abantu, yaravuze ati: “Kurebana n’umuntu mu maso no kumva ijwi rye, ni byo bihuza abantu by’ukuri.” a

Niwikuramo ubwoba, uzabona ko burya kuganira n’abandi muri kumwe bidateye ubwoba nk’uko wabitekerezaga

 Icyo wakora

  •   Irinde kwigereranya n’abandi. Si ngombwa ko umera nk’abandi, ngo wisanzure ku bantu bose. Ahubwo ushobora kwiyemeza kujya uganira n’abantu buhorobuhoro, ukibonera ibyiza byo kugira inshuti.

     “Si ngombwa ko wiharira ibiganiro. Ushobora kureba uko wamenyana n’undi muntu, cyangwa ukamubaza ibibazo bike.”—Alicia.

     Inama yo muri Bibiliya: “Buri wese agaragaze agaciro k’imirimo ye, ni bwo azabona impamvu yo kwishima ku bwe wenyine, atigereranyije n’undi muntu.”—Abagalatiya 6:4.

  •   Jya witegereza. Jya witegereza abantu bazi gusabana n’abandi, urebe uko baganira na bo. Ni iki bakora neza? Ni iki badakora neza? Ese hari imico yabo wumva ukwiriye kwigana?

     “Jya witegereza abantu bazi gushaka inshuti, kandi ubigane. Jya ureba imyifatire yabo n’uko baganiriza umuntu batamenyeranye.”—Aaron.

     Inama yo muri Bibiliya: “Nk’uko icyuma gityaza ikindi, ni ko n’umuntu atyaza mugenzi we.”—Imigani 27:17.

  •   Jya ubaza ibibazo. Ubusanzwe, abantu bakunda kuvuga uko babona ibintu. Ubwo rero kubabaza ibibazo bishobora gutuma mutangira kuganira. Nanone bituma batagutekerezaho cyane.

     “Kwitegura bishobora kugabanya ubwoba ufite. Niba wumva utazi icyo waganira n’abantu muhuye bwa mbere, ushobora gutekereza mbere y’igihe ku ngingo ushaka ko muganiraho cyangwa ibibazo wumva wababaza.”—Alana.

     Inama yo muri Bibiliya: “Mutita ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi.”—Abafilipi 2:4.

a Byavuye mu gitabo Reclaiming Conversation.