Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nambara nte?

Nambara nte?

 Kuki ugomba kwita ku kuntu wambara? Ni uko imyenda wambara igaragaza uwo uri we. Imyenda wambara igaragaza ko uri muntu ki?

 Amakosa atatu akomeye n’uko wayirinda

Ikosa rya 1: Kugendera ku mideri ubonana abantu bo mu bitangazamakuru.

 Umukobwa witwa Theresa yaravuze ati “hari igihe nkunda imyenda bitewe n’uko nabonye bayamamaza. Iyo mu bwenge bwawe huzuyemo amashusho y’abantu bambaye imyenda runaka, biba byoroshye kubigana.”

 Abakobwa si bo bonyine bibasirwa n’amatangazo yo kwamamaza. Hari igitabo cyavuze ko “abahungu na bo bagendana n’ibigezweho. Abashinzwe ibyo kwamamaza batangira kubibasira kuva bakiri bato.”—The Everything Guide to Raising Adolescent Boys.

 Inama twakugira: Bibiliya igira iti “umuntu wese utaraba inararibonye yizera ijambo ryose rivuzwe, ariko umunyamakenga yitondera intambwe ze” (Imigani 14:15). Jya ukurikiza ibivugwa muri iri hame, ugenzure neza ibintu ubona mu matangazo yamamaza. Urugero, iyo ubonye imyenda yamamazwa mu itangazamakuru maze abayamamaza bakavuga bati “ni yo igezweho,” “igaragaza uko uteye kose,” “ni segisi (sexy),” ujye wibaza uti . . .

  •  “Ese iyo nambaye kuriya, ni nde ubyungukiramo?”

  •  “Ese ababona nambaye ntya, bakeka ko ndi muntu ki?”

  •  “Ese iyi myambarire ingaragaza uko ndi koko n’amahame ngenderaho?”

 Gerageza gukora ibi: Uzamare icyumweru witegereza imyenda yamamazwa n’imideri ikunze kugaragara mu binyamakuru. Ni iyihe myifatire bishyigikira? Ese byaba mu buryo bw’amayeri bigamije gutuma ugira icyifuzo cyo kwigana imideri runaka? Umukobwa witwa Karen yaravuze ati “hanze aha, abantu bavuga ko umuntu agomba kuba ateye neza, akambara neza kandi akagaragaza uko ateye. Abakora ibikorwa byo kwamamaza bibasira urubyiruko kuko ari rwo rushishikazwa n’ibintu nk’ibyo.”

Ikosa rya 2: Kwambara imyenda igezweho kugira ngo abandi bakwemere.

 Umuhungu witwa Manuel yaravuze ati “iyo hari umwenda ugezweho, buri wese aba ashaka kuwambara. Iyo utawambaye, abantu baragupinga.” Umukobwa witwa Anna yaravuze ati “abantu bibanda ku mideri ariko cyane cyane bagashishikazwa no kwemerwa n’abandi.”

 Inama twakugira: Bibiliya igira iti “mureke kwishushanya n’iyi si” (Abaroma 12:2). Nk’uko uyu murongo ubivuga, uzarebe mu kabati kawe maze wibaze uti

  •  “Mpitamo imyenda nambara nshingiye ku ki?”

  •  “Ese kwambara umwenda uriho marike iyi n’iyi ni byo mpa agaciro?’

  •  “Ese nambara imyenda runaka nshaka kwemeza abantu?”

 Gerageza gukora ibi: Aho kumva ko ibintu bigezweho ari byo byemewe cyangwa ko ibitagezweho bitemewe, ujye wigirira icyizere. Iyo wigirira icyizere ntuhangayikishwa no kwemerwa n’abandi.

Ikosa rya 3: Gutekereza ko imyenda ikwambika ubusa ari yo myiza.

 Umukobwa witwa Jennifer yaravuze ati “mvugishije ukuri, hari igihe uba ushaka kwambara imyenda igaragaza uko uteye, wenda migufi cyane kandi igufashe.”

 Inama twakugira: Bibiliya igira iti “umurimbo wanyu ntukabe uw’inyuma . . . ahubwo ube umuntu uhishwe mu mutima” (1 Petero 3:3, 4). Nk’uko uyu murongo ubivuga, jya utekereza ku bintu by’ingenzi kurusha ibindi. Ese ni ubwiza bw’inyuma cyangwa ni ubwiza bwo ku mutima?

 Gerageza gukora ibi: Itoze guhitamo imyenda ikwiriye. Mu by’ukuri, iyo myenda si yo igezweho muri iki gihe. Ariko ujye utekereza kuri ibi bikurikira:

 Ese wigeze uganira n’umuntu urondogora kandi agahora yivuga ibigwi? Ikibabaje ni uko uwo muntu aba atazi ko ashobora gutuma abantu bamucikaho!

Imyenda wambara ni nk’ikiganiro ugirana n’abandi. Ishobora gutuma babona ko uri umuntu wikunda bigatuma bakwitarura

 Iyo wambaye imyenda idakwiriye uba umeze nk’uwo muntu uhora yivuga ibigwi. Imyenda wambaye iba isa n’aho ibwira abantu iti “mwambonye!” Ibyo bishobora gutuma ugaragara nk’aho uhora uhangayikishijwe n’uko abandi bakubona cyangwa se ko uhora wihugiyeho. Nanone bishobora gutuma ugaragara nk’umuntu uhora yihebye ashaka ko abandi bamwitaho, ku buryo wakora n’ibidakwiriye ushaka ko bakwitaho.

 Aho kugira ngo umere nk’umuntu wamamaza ibyo adacuruza, ujye wambara imyenda ikwiriye. Umukobwa witwa Monica yaravuze ati “kwambara imyenda ikwiriye si ukwambara nk’uko nyogokuru wawe yambara; ahubwo ni ukwambara imyenda igaragaza ko wiyubaha kandi ukubaha n’abandi.”