Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese kugirana ubucuti budafite intego nta cyo bitwaye?

Ese kugirana ubucuti budafite intego nta cyo bitwaye?

 Ubucuti budafite intego ni iki?

 Hari abantu batekereza ko ubucuti budafite intego ari uburyo bwo kugaragaza ko ukunda umuntu mudahuje igitsina; ibyo bakabikora mu magambo cyangwa mu bikorwa. Ese kugaragariza umuntu ko umwitayeho ni bibi? Si ko biri byanze bikunze. Umukobwa witwa Ann yaravuze ati “iyo ugeze igihe cy’irambagiza maze ukumva hari umuntu ukunze, ubu ukeneye kumenya niba na we yumva akwishimiye.”

 Icyakora muri iyi ngingo, turi bwibande ku bucuti abantu bagirana, basa n’abakundana, ariko mu by’ukuri nta ntego ifatika bafite.

 “Kwita ku muntu mu buryo bwihariye kubera ko ushaka kumumenya neza kurushaho, bitandukanye no gukunda umuntu maze mu buryo butunguranye ukabivamo, kuko utari ufite intego ifatika.”​—Deanna.

 Kuki hari abantu bagirana ubucuti budafite intego?

 Hari ababikora bagira ngo bumve barushijeho kwigirira icyizere. Umukobwa witwa Hailey yaravuze ati “iyo umaze kubona ko ukundwa muri ubwo buryo, bituma wumva ari uko byahora.”

 Ariko iyo ushaka kwereka umuntu ko umukunda kandi mu by’ukuri bitakurimo, biba bigaragaza ko utita ku byiyumvo bye. Bishobora no gutuma abantu bibaza byinshi ku myanzuro yawe. Bibiliya igira iti “umuntu utagira umutima yishimira ubupfapfa.”​—Imigani 15:21.

 Hailey yageze kuri uyu mwanzuro, ugira uti “ubucuti budafite intego butangira ubona nta cyo butwaye ariko akenshi burangira nabi.”

 Bigira izihe ngaruka?

  •   Bituma uvugwa nabi.

     “Umuntu ukunda kugirana ubucuti n’abantu nta ntego, aba atarakura mu bitekerezo kandi atigirira icyizere. Uba uzi neza ko akuryarya”​—Jeremy.

     Bibiliya iravuga iti “urukundo . . . ntirushaka inyugu zarwo.”​—1 Abakorinto 13:4, 5.

     Bitekerezeho: Ni ayahe magambo wavuga cyangwa ibikorwa wakora, bigatuma abandi bumva ko ugirana n’abo mudahuje igitsina ubucuti budafite intego?

  •   Bibabaza uwo mufitanye ubucuti.

     “Iyo mpuye n’umuntu ukunda gutendeka abakobwa, numva ntashaka kuba hamwe na we. Ni nk’aho aba ashaka kumvugisha gusa kubera ko ndi umukobwa. Mu by’ukuri abahungu nk’abo baba bareba inyungu zabo, ntibaba banyitayeho.”​—Jaqueline.

     Bibiliya iravuga iti “buri wese ntakomeze gushaka inyungu ze bwite, ahubwo ashake iza mugenzi we.”​—1 Abakorinto 10:24.

     Bitekerezeho: Ese wigeze kwibwira ko umuntu agukunda, ariko ugasanga burya waribeshye? Niba byarakubayeho se, wumvise umeze ute? Ni iki wakora kugira ngo nawe wirinde kubabaza abandi?

  •   Kugenda utendeka abo mudahuje igitsina bituma utagaragaza urukundo nyakuri.

     “Jye numva ntashakana n’umuntu ukunda gutendeka, cyangwa ngo nemere ko andambagiza. Ubundi se umuntu nk’uwo wamwizera ute?”​—Olivia.

     Dawidi, umwanditsi wa Zaburi yagize ati “sinifatanya n’abahisha abo bari bo.”​—Zaburi 26:4.

     Bitekerezeho: Umuntu ukunda gutereta abantu benshi, akundwa n’abantu bameze bate? Ese nawe ukunda umuntu nk’uwo?