Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ni iki nkwiriye kumenya ku mikino yo kuri orudinateri?

Ni iki nkwiriye kumenya ku mikino yo kuri orudinateri?

 Umwitozo ku mikino yo kuri orudinateri

 Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho abakora imikino yo kuri orudinateri bunguka miriyari z’amadorari . . .

  1.   Ukoze mwayeni abakina imikino yo kuri orudinateri bari mu kigero cy’imyaka ingahe?

    1.   18

    2.   30

  2.   Ese abakunda gukina imikino yo kuri orudinateri ni abahungu cyangwa ni abakobwa?

    1.   55 ku ijana ni abahungu; 45 ku ijana ni abakobwa

    2.   15 ku ijana ni abahungu; 85 ku ijana ni abakobwa

  3.   Muri aya matsinda yombi ni ba nde bakina imikino yo kuri orudinateri kurusha abandi?

    1.   Abakobwa b’imyaka 18 kuzamura

    2.   Abahungu b’imyaka 17 kumanura

 Ibisubizo (bishingiye ku mibare yo mu mwaka wa 2013):

  1.   B. 30.

  2.   A. Abakobwa ni 45 ku ijana, ni ukuvuga hafi kimwe cya kabiri cy’abakina iyo mikino bose.

  3.   A. Abakobwa b’imyaka 18 kuzamura bagize 31 by’abakina imikino yo kuri orudinateri, mu gihe abahungu bafite imyaka 17 kumanura, bagize 19 ku ijana.

 Iyo mibare ishobora kukwereka abakina iyo mikino abo ari bo. Ariko ntigaragaza ibyiza by’iyo mikino yo kuri orudinateri n’ibibi byayo.

 Ibyiza byayo

 Muri ibi bitekerezo, ni ikihe wemeranya na cyo ku birebana n’imikino yo kuri orudinateri?

  •  “Ni uburyo bwiza bwo guhuza abagize umuryango n’incuti.”​—Irene.

  •  “Ifasha umuntu kwirengagiza ibibazo afite.”​—Annette.

  •  “Ituma umuntu ashabuka.”​—Christopher.

  •  “Ikongerera ubushobozi bwo gukemura ibibazo.”​—Amy.

  •  “Ituma ubwonko bukora; ituma utekereza, ugatekereza uko ibintu biri bugende, kandi ukiga amayeri yo gukora ibintu.”​—Anthony.

  •  “Hari imikino igutoza gukorera hamwe n’incuti.”​—Thomas.

  •  “Hari imikino igufasha gukora siporo, ukamererwa neza.”​—Jael.

 Ese muri ibyo bitekerezo byatanzwe hari bimwe wemera, cyangwa byose urabyemera? Imikino yo kuri orudinateri ishobora kukugirira akamaro mu bwenge no mu mubiri. Hari imikino umuntu akina gusa yirangaza, ikaba inatuma “umuntu yirengagiza ibibazo” nk’uko Annette yabivuze, kandi ibyo si ko buri gihe biba ari bibi.

 ● Bibiliya ivuga ko “buri kintu cyose gikorerwa munsi y’ijuru gifite igihe cyacyo,” hakubiyemo no kwirangaza.​—Umubwiriza 3:​1-4.

 Ibibi byayo

 Ese imikino yo kuri orudinateri igutwara igihe?

 “Iyo ntangiye gukina, kubireka biba bigoye. Nkomeza kwibwira nti ‘reka nkine n’aka!’ Njya gushiduka hashize amasaha menshi, ku buryo nsanga namaze amasaha n’amasaha imbere ya orudinateri.”​—Annette.

 “Imikino yo kuri orudinateri ishobora kugutwara igihe kinini. Umara amasaha wicaye aho wibwira ko hari ikintu wagezeho bitewe n’uko watsinze imikino itanu, ariko mu by’ukuri nta cyo uba wagezeho.”​—Serena.

 Umwanzuro: Iyo uhombye amafaranga, uba ushobora kongera kuyagaruza. Ariko iyo utakaje igihe, si uko bigenda. Mu rugero runaka, igihe gifite agaciro kenshi kurusha amafaranga. Ubwo rero ntukemere ko hagira ikigutwara igihe!

 ● Bibiliya igira iti “mukomeze kugaragaza ubwenge . . . , mwicungurira igihe gikwiriye.”​—Abakolosayi 4:5.

 Ese imikino yo kuri orudinateri igira ingaruka ku mitekerereze yawe?

 “Mu mikino yo kuri orudinateri, umuntu akora ibyaha bihanishwa igifungo cyangwa urupfu, atiriwe anabitekerezaho cyane.”​—Seth.

 “Imikino myinshi iba isaba ko unesha abo muhanganye kugira ngo utsinde. Akenshi biba bikubiyemo no kubica urubozo.”​—Annette.

 “Rimwe na rimwe ubwira abo mukina amagambo ubusanzwe udashobora kuvuga, ukaba wavuga uti ‘ndakwica!’ cyangwa ngo ‘reka nkwice sha!’”​—Nathan.

 Umwanzuro: Jya wirinda imikino yo kuri orudinateri ishyigikira ibintu Imana yanga, urugero nk’urugomo, ubwiyandarike n’ubupfumu.​—Abagalatiya 5:19-21; Abefeso 5:10; 1 Yohana 2:15, 16.

 ● Bibiliya ivuga ko Yehova ‘yanga umuntu wese ukunda urugomo’; ntabwo ari umuntu ukora ibikorwa by’urugomo gusa (Zaburi 11:5). Nubwo imikino ya orudinateri ukina itagaragaza uwo uzaba we, ishobora kugira icyo ihishura ku wo uri we by’ukuri.

 Tekereza: dukurikije uko igitabo kimwe cyabivuze (Getting to Calm), “imikino yo kuri orudinateri irimo urugomo, byanze bikunze igira ingaruka zikomeye ku mitekerereze y’abana kuruta uko bareba televiziyo, kuko abana bataba bareba gusa umukinnyi w’umugome umena amaraso uvugwamo, ahubwo bo ubwabo baba babaye uwo mukinnyi. Kubera ko imikino yo kuri orudinateri ari uburyo buhambaye bwo kwigisha, igira uruhare runini mu kwigisha urugomo.”—Gereranya no muri Yesaya 2:4.

 Icyo ukwiriye kumenya

 Hari abakiri bato benshi bize gushyira mu gaciro ku birebana n’imikino yo kuri orudinateri bakina. Reka dusuzume ingero ebyiri.

 “Nakundaga gukina imikino yo kuri orudinateri bukankeraho. Naribwiraga nti ‘ubundi se amasaha atanu yo gusinzira ntahagije? Reka nkine n’uyu.’ Ariko ubu, nitoje gushyira mu gaciro menya umwanya iyo mikino ikwiriye kugira. Mbona ko iyo mikino nshobora kuyikina rimwe na rimwe, mu rwego rwo kwirangaza. Icyakora ngomba kwirinda gukabya mu byo nkora byose.”​—Joseph.

 “Nacitse ku mikino yo kuri orudinateri, kandi nageze kuri byinshi! Narushijeho gukora neza umurimo wo kubwiriza, ndushaho gufasha abagize itorero ryacu kandi niga gucuranga. Hari ibindi bintu byinshi umuntu yakora!”​—David.

 ● Bibiliya ivuga ko abagabo n’abagore bakuze mu buryo bw’umwuka ‘badakabya mu byo bakora’ (1 Timoteyo 3:​2, 11). Barishimisha ariko bakamenya igihe cyo kurekera aho, bakagaragaza ko bazi kwifata.​—Abefeso 5:​10.

 Umwanzuro: Gukina imikino yo kuri orudinateri bishobora kuba uburyo bwiza bwo kwirangaza, iyo bishyizwe mu mwanya wabyo. Ariko ntuzemere ko iyo mikino igutwara igihe cyangwa ngo ikubuze kwibanda ku bintu by’ingenzi mu buzima. Aho kugira ngo mu buzima wimirize imbere ibyo gutsinda mu mukino, byarushaho kuba byiza ushyizeho imihati kugira ngo ugere ku ntego zawe, bityo ugire icyo ugeraho mu buzima atari mu mikino.