Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ni iki ngomba gukora nyuma yo kubatizwa?—Igice cya 2: Komeza kuba indahemuka

Ni iki ngomba gukora nyuma yo kubatizwa?—Igice cya 2: Komeza kuba indahemuka

 Bibiliya ivuga ko “Nta kintu cyiza Yehova azima abagendera mu gukiranuka” (Zaburi 84:11). None se kugendera mu nzira yo gukiranuka bisobanura iki? Bisobanura kubaho ukurikiza ibyo wasezeranyije Yehova igihe wamwiyeguriraga mu isengesho (Umubwiriza 5:4, 5). None se, ni mu buhe buryo wagendera mu nzira yo gukiranuka nyuma yo kubatizwa?

Muri iyi ngingo turasuzuma

 Komeza kwihanganira ibibazo

 Umurongo w’ingenzi: “Tugomba kwinjira mu bwami bw’Imana tunyuze mu mibabaro myinshi.”—Ibyakozwe 14:22.

 Icyo usobanura: Mu by’ukuri, Abakristo bose bazahura n’ibigeragezo. Bimwe mu bibazo ushobora guhura na byo harimo gutotezwa no gusuzugurwa bitewe n’uko uri Umukristo. Ibindi bibazo abantu bahura na byo muri rusange ni ubukene n’uburwayi.

 Icyo wakwitega: Hari ibintu bishobora kuzahinduka mu buzima kandi utari ubyiteze. Bibiliya igaragaza ko ibintu bibi bishobora kuba kuri buri wese yaba Umukristo cyangwa utari we.—Umubwiriza 9:11.

 Icyo wakora: Kubera ko usobanukiwe ko uzahura n’ibigeragezo, ushobora kwitegura kuzahangana na byo. Jya ubona ko ibigeragezo ari nk’uburyo ubonye bwo kugufasha kugira ukwizera gukomeye no kurushaho kwiringira Yehova (Yakobo 1:2, 3). Nyuma y’igihe nawe ushobora kuzavuga nk’intumwa Pawulo yavuze iti: “Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.”—Abafilipi 4:13.

 INKURU Y’IBYABAYE. “Hashize igihe gito mbatijwe, bakuru banjye baretse ukuri, ababyeyi banjye bararwaye, hanyuma nanjye ndarwara. Nanjye nashoboraga gucika intege mu buryo bworoshye, nkibagirwa ko igihe niyeguriraga Yehova namusezeranyije ko kumukorera ari byo nzashyira mu mwanya wa mbere. Koko rero, kuba nari nariyeguriye Yehova ni byo byamfashije guhangana n’ibyo bigeragezo nahuye na byo.”—Karen.

 Inama: Tekereza ku byabaye kuri Yozefu. Ushobora gusoma inkuru ye mu Ntangiriro igice cya 37, icya 39 kugeza 41. Suzuma ibi bikurikira: “Ni ibihe bigeragezo yahuye na byo atari yiteze kandi se ni gute yahanganye na byo? Ni mu buhe buryo Yehova yamufashije?

 Ibindi byagufasha

 Komeza kurwanya ibishuko

 Umurongo w’ingenzi: “Ahubwo umuntu wese ageragezwa iyo arehejwe n’irari rye rimushukashuka.”—Yakobo 1:14.

 Icyo usobanura: Twese hari igihe tugira irari ariko iyo tutarirwanyije rishobora gutuma dukora ibibi.

 Icyo wakwitega: Nyuma yo kubatizwa uzakomeza kugira “irari ry’umubiri” (2 Petero 2:18). Ushobora no guhura n’igishuko cy’ubusambanyi.

 Icyo wakora: Tangira gutegura ubwenge bwawe uhereye ubu, kandi wiyemeze ko utazemera ko irari rituma ufata imyanzuro mibi. Jya wibuka ko Yesu yavuze ati: “Nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri” (Matayo 6:24). Ushobora guhitamo uzakubera umutware. Jya ureka Yehova akuyobore. Nubwo igishuko cyaba gikomeye gute, ubishatse ushobora kugitsinda, ntukore ibyo urarikiye.—Abagalatiya 5:16.

 Inama: Jya umenya aho ufite intege nke n’aho ufite imbaraga. Jya uhitamo incuti zituma ugira imico myiza. Jya wirinda abantu, ahantu n’ibintu bishobora gutuma gukora ibyiza bikugora.—Zaburi 26:4, 5.

 Ibindi byagufasha

 Komeza kongera ishyaka ufite

 Umurongo w’ingenzi: ‘Twifuza ko buri wese muri mwe agaragaza umwete nk’uwo . . ., kugeza ku iherezo, kugira ngo mutaba abanebwe.”—Abaheburayo 6:11, 12.

 Icyo usobanura: Umuntu utita ku kazi ke ashobora gucika intege mu buryo bworoshye maze akaba umunebwe.

 Icyo wakwitega: Iyo umaze kubatizwa uba wishimye cyane kandi ufite ishyaka ryinshi. Nanone uba ukunda Yehova cyane. Ariko nyuma y’igihe, kumvira Yehova muri byose bishobora kukugora kandi ibyo bishobora kuguca intege ntukomeze kugira ishyaka mu murimo.—Abagalatiya 5:7.

 Icyo wakora: Jya ukomeza gukora ibyiza nubwo waba wumva bikugoye. (1 Abakorinto 9:27). Hagati aho, jya ukomeza kwegera Papa wawe wo mu ijuru, ukomeze kumumenya neza kandi umusenge kenshi. Nanone jya ukomeza kugira incuti zikunda Yehova.

 Inama: Jya wibuka ko Yehova agukunda cyane kandi ko yiteguye kugufasha. Ntugatekereze ko iyo ucitse intege gato ahita akwanga. Bibiliya igira iti: “Ni we uha unaniwe imbaraga, kandi udafite intege amwongerera imbaraga nyinshi” (Yesaya 40:29). Amaherezo azaguha imigisha kubera ko ukora uko ushoboye ngo wongere kugira ishyaka nk’iryo wari ufite.

 Ibindi byagufasha

 Umwanzuro: Nukomeza kugendera mu nzira yo gukiranuka, bizashimisha Yehova (Imigani 27:11). Azakwishimira kuko uzaba wahisemo kuba mu ruhande rwe kandi azaguha ibikenewe byose kugira ngo utsinde ibitero bya Satani.