Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki ngo nkoreshe igihe neza?

Nakora iki ngo nkoreshe igihe neza?

 Kuki ugomba gukoresha igihe cyawe neza?

  •   Burya igihe ni nk’amafaranga. Kandi igihe cyatakaye ntikigaruka! Icyakora iyo ugikoresheje neza, usagura n’igihe cyo gukora ibindi bintu bigushimisha.

     Ihame rya Bibiliya: “Umunebwe arifuza ariko ntagire icyo abona. Nyamara abanyamwete bo bazabyibuha.”—Imigani 13:4.

     Inama: Nukoresha neza igihe cyawe bizatuma urushaho kugira umudendezo.

  •   Niwitoza gukoresha igihe neza bizagufasha n’igihe uzaba umaze kuba mukuru. Bishobora no gutuma uramba ku kazi. Ese nawe uramutse ufite isosiyete yawe bwite, wakwishimira kugumana umukozi uhora ukererwa buri gihe?

     Ihame rya Bibiliya: “Umuntu ukiranuka mu byoroheje aba akiranuka no mu bikomeye.”—Luka 16:10.

     Inama: Uko ukoresha igihe bishobora kugaragaza uwo uri we.

     Icyakora, tuvugishije ukuri, gukoresha neza igihe ntibyoroshye. Reka turebe ibintu bike bishobora gutuma bigorana.

 Inzitizi ya 1: Inshuti

 “Akenshi iyo inshuti yange insabye ko tujya ahantu, nkora uko nshoboye nkaboneka ni yo nta gihe naba mfite. Mpita nibwira nti: ‘Ntacyo ibyo nari gukora ndabikora ngeze mu rugo.’ Ikibabaje ni uko akenshi birangira ntabikoze.”—Cynthia.

 Inzitizi ya 2: Imyidagaduro

 “Tereviziyo irarangaza cyane. Hari ibiganiro na firimi uba wumva bitagomba kugucika.”—Ivy.

 “Mara amasaha menshi kuri terefone. Ndekeraho kuyikoresha ari uko gusa umuriro unshiranye.”—Marie.

 Inzitizi ya 3: Kurazika ibintu

 “Nkunda kurazika imikoro yo ku ishuri cyangwa ibindi bintu mba ngomba gukora. Hari igihe mara umwanya nkora ibintu bidafite agaciro ngashiduka igihe nari gukora imikoro yo ku ishuri kirangiye.”—Beth.

Nukoresha neza igihe cyawe bizatuma urushaho kugira umudendezo.

 Icyo wakora

  1.   Jya ukora urutonde rw’imirimo ugomba gukora. Muri byo hakubiyemo nk’imirimo yo mu rugo n’imikoro yo ku ishuri. Andika igihe uzajya ukoresha ukora buri murimo mu cyumweru.

     Ihame rya Bibiliya: ‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’—Abafilipi 1:10.

  2.   Jya ukora urutonde rw’imyidagaduro ukunda. Muri ibyo hakubiyemo nko gukoresha imbuga nkoranyambaga no kureba tereviziyo. Na bwo andika igihe uzajya umara ubikora mu cyumweru.

     Ihame rya Bibiliya: “Mukomeze kugaragaza ubwenge mu byo mugirira abo hanze y’itorero, mwicungurira igihe gikwiriye.”—Abakolosayi 4:5.

  3.   Jya uteganya uko uzabikora. Gereranya urutonde rw’imirimo ugomba gukora n’urw’imyidagaduro. Ibaze uti: “Ese ibintu by’ingenzi ngomba gukora nabigeneye igihe gihagije? Ese nshobora kugabanya igihe nageneye imyidagaduro kugira ngo mbone igihe gihagije cyo gukora ibintu by’ingenzi?

     Inama: Jya ukora urutonde rw’ibintu urakora ku munsi, hanyuma icyo urangije ugisibe.

     Ihame rya Bibiliya: “Imigambi y’umunyamwete izana inyungu, ariko umuntu uhubuka ntazabura gukena.”—Imigani 21:5.

  4.   Jya ukora ibyo wiyemeje. Hari igihe biba ngombwa ko uhakanira abantu bagutumiye mu birori, kugira ngo ushobore gukora ibintu by’ingenzi. N’ubundi uzabona igihe gihagije cyo kwidagadura kandi bizarushaho kugushimisha.

     Ihame rya Bibiliya: “Ntimukabe abanebwe mu byo mukora.”—Abaroma 12:11.

  5.   Jya ufata igihe widagadure, ariko warangije ibyo ugomba gukora. Umukobwa witwa Tara yagize ati: “Hari igihe ndangiza nko gukora ibintu bibiri nari niyemeje uwo munsi, ngahita nibwira nti: ‘Reka mbe ndeba tereviziyo nk’iminota 15 maze nsubire mu kazi. Nuko iminota 15 ikavamo 30, 30 na yo ikavamo isaha, ngashiduka amasaha abiri yose nyapfushije ubusa ndeba tereviziyo!’”

     Wakora iki rero? Jya ubona imyidagaduro nk’aho ari igihembo cy’uko warangije gukora imirimo yawe, aho kuyibona nk’aho ari ikintu ugomba gukora buri munsi.

     Ihame rya Bibiliya: “Nta cyabera umuntu cyiza cyamurutira kurya no kunywa no gutuma ubugingo bwe bubonera ibyiza mu murimo akorana umwete.”—Umubwiriza 2:24.