Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese nitwara neza?

Ese nitwara neza?

 Isuzume

  •  Buri gihe, akenshi, rimwe na rimwe, cyangwa nta na rimwe

    •  ngaragaza ko ndi inyangamugayo

    •  ngaragaza ko niringirwa

    •  nubahiriza igihe

    •  ngira umwete

    •  ngira gahunda

    •  mfasha abandi

    •  nshyira mu gaciro

    •  ngira ikinyabupfura

    •  nita ku bandi

  •   Muri iyo mico, ni uwuhe ugaragaza kurusha indi?

     Niba ari uko bimeze, komereza aho.​—Abafilipi 3:16.

  •   Ni uwuhe muco wifuza kunonosora kurusha indi?

 Inama zikurikira zizagufasha kuwunonosora.

 Kwitwara neza bisobanura iki?

 Umuntu witwara neza, ni wa wundi ukora neza ibyo asabwa haba mu muryango, ku ishuri cyangwa mu gace abamo. Aba azi ko azaryozwa ibyo akora. Ku bw’ibyo, iyo akoze ikosa, araryemera kandi akiyemeza kwikosora.

 Icyo Bibiliya ibivugaho: “Buri muntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.”​—Abagalatiya 6:5.

 Kuki nagombye kwitwara neza?

  Umuntu witwara neza akoresha neza ubuhanga bwe. Ibyo bituma yubahwa cyane, agafatwa nk’umuntu mukuru kandi agahabwa umudendezo n’inshingano ziyubashye.

 Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ese wabonye umuntu w’umuhanga mu byo akora? Imbere y’abami ni ho azahagarara.”​—Imigani 22:29.

  Akenshi umuntu witwara neza agira ubuntu kandi akagira incuti nziza.

 Icyo Bibiliya ibivugaho: “Mugire akamenyero ko gutanga, namwe muzahabwa.”​—Luka 6:38.

  Umuntu witwara neza yumva hari icyo yagezeho, akumva afite agaciro, ibyo bigatuma arushaho kwigirira icyizere.

 Icyo Bibiliya ibivugaho: “Buri wese agaragaze agaciro k’imirimo ye, ni bwo azabona impamvu yo kwishima ku bwe wenyine.”​—Abagalatiya 6:4.

 Nakora iki ngo ndusheho kwitwara neza?

 Kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo, reka tubanze dusuzume ibyavuzwe n’abantu batandukanye. Ni ayahe magambo agaragaza uko wiyumva?

 “Nta kibabaza nko gufatwa nk’umwana, uba agomba kuvuga aho agiye hose.”​—Kerri.

 “Ubusanzwe ababyeyi banjye banyemerera gusohokana n’incuti zanjye nta mananiza.​—Richard.

 “Iyo mbonye ibyo abandi bana tungana bakora, ndibaza nti “kuki ababyeyi banjye batandeka ngo nkore nk’ibyabo?”​—Anne.

 “Ababyeyi banjye bakunda kundeka nkakora ibyo nshaka. Nishimira kuba bampa umudendezo.”​—Marina.

 Umwanzuro: Hari abakiri bato bahabwa umudendezo uruta uw’abandi. Ni iki kibitera?

 Dore uko bigenda mu buzima: Umudendezo uhabwa, uterwa ahanini n’icyizere abantu bagufitiye.

 Urugero, suzuma icyo abakiri bato babiri bavuzwe mu ntangiriro y’iyi nkuru babivuzeho.

 Richard: “Hari igihe ababyeyi banjye banshidikanyagaho, bibaza niba nari kuzakoresha neza umudendezo bari kumpa. Ariko ubu baranyizera kuko nakoresheje neza umudendezo bampaye. Sinjya mbeshya ababyeyi banjye ku birebana n’aho ndi bujye cyangwa uwo turi bube turi kumwe. Mbwira ababyeyi banjye ibyo nteganya gukora bitabaye ngombwa ko bo babimbaza.”

 Marina: Nabeshye ababyeyi banjye incuro ebyiri mu buzima bwanjye, kandi izo ncuro zombi barantahuye. Kuva icyo gihe, mbwiza ababyeyi banjye ukuri. Urugero, buri gihe mbabwira ibyo nkora, kandi naba ntahari nkabahamagara. Ni yo mpamvu ubu bangirira icyizere.”

Ni iki ushyira mu mwanya wa mbere? Ni imirimo yo mu rugo cyangwa ni ukwidagadura?

 Ese nawe wifuza ko ababyeyi bawe bagufata nka Richard na Marina? Noneho gerageza gusuzuma uko witwara mu bintu bikurikira:

UKO WITWARA MU RUGO

  •   Ese usohoza neza imirimo yo mu rugo uhabwa?

  •   Ese buri gihe wubahiriza isaha yo gutaha?

  •   Ese wubaha ababyeyi bawe n’abo muvukana?

 Ni he ukeneye kunonosora ku birebana n’izo ngingo?

 Icyo Bibiliya ibivugaho: “Mwumvire ababyeyi.”​—Abefeso 6:1.

AMASOMO

  •   Ese urangiriza igihe imikoro baguhaye ku ishuri?

  •   Ese wihatira kugira amanota meza ku ishuri?

  •   Ese ufite akamenyero ko kwiyigisha?

 Ni he ukeneye kunonosora ku birebana n’izo ngingo?

 Icyo Bibiliya ibivugaho: ‘Ubwenge ni uburinzi’ (Umubwiriza 7:12). Ishuri rizagufasha kugira ubwenge.

UKO UVUGWA

  •   Ese ubwiza ukuri ababyeyi bawe n’abandi?

  •   Ese uzi gukoresha amafaranga neza?

  •   Ese uzwiho kuba umuntu wiringirwa?

 Ni he ukeneye kunonosora ku birebana n’izo ngingo?

 Icyo Bibiliya ibivugaho: ‘Mwambare kamere nshya’ (Abefeso 4:24). Ushobora kugira ibyo unonosora ukarushaho kugira imico myiza no kuvugwa neza.

 Inama: Hitamo umuco ukeneye kunonosora. Ganira n’abantu bagaragaza uwo muco, maze bakugire inama. Andika ibintu uzanonosora kugira ngo ugire uwo muco, maze nyuma ugende usuzuma aho ugeze mu gihe cy’ukwezi. Gira aho wandika ibyo washoboye n’ibyakunaniye. Nyuma y’ukwezi, uzarebe aho ugeze.