Soma ibirimo

Imibonano mpuzabitsina

Imibonano mpuzabitsina si mibi, icyakora tugomba kugenzura irari ryayo. Twabigenza dute kandi muri iki gihe isi yaratwawe n’imibonano mpuzabitsina?

Guhohoterwa no kubuzwa amahwemo

Nakora iki mu gihe hari umbuza amahwemo ashaka ko turyamana?

Menya icyo kubuzwa amahwemo n’umuntu ushaka ko muryamana bisobanura, n’uko wabyitwaramo mu gihe bikubayeho.

Icyo abakiri bato bavuga ku birebana no kubuzwa amahwemo n’umuntu ashaka ko muryamana

Umva uko bagenzi bawe bavuga ibyo kubuzwa amahwemo n’umuntu ushaka ko muryamana, n’icyo wakora bikubayeho.

Ni iki nkwiriye kumenya ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina?​—Igice cya 2: Gukira ibikomere

Soma iyi nkuru wiyumvire ukuntu abakobwa bigeze gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina baje gukira ibikomere by’ibyababayeho.

Icyo Bibiliya ibivugaho

Nasobanurira abandi nte uko mbona ibirebana n’ibitsina?

Niba hari abajya bakubaza niba ukiri isugi, ese wabasobanurira icyo Bibiliya ibivugaho?

Nasobanurira abandi nte uko mbona ibirebana n’ibitsina?

Twese tuba tugomba gusobanura uko tubona ibirebana n’ibitsina. Koresha aka gapapuro uvuga ibyo wemera kandi usobanura impamvu ubyemera.

Ese kwendana mu kanwa ni ugusambana?

Ese umuntu wendana mu kanwa aba akiri isugi?

Ese ubutinganyi ni bubi?

Ese Bibiliya yigisha ko abatinganyi ari abantu babi? Ese Umukristo yashimisha Imana kandi yumva ararikiye uwo bahuje igitsina?

Sobanurira abandi uko ubona ubutinganyi

Gusobanurira abandi uko ubona ubutinganyi bishobora kutoroha. Uru rupapuro rw’umwitozo rwagufasha kumenya uko wasobanurira abandi ubigiranye amakenga.

Gukomeza kugira imyitwarire myiza

Nakwirinda nte abashaka ko turyamana?

Suzuma ibyo abantu bavuga ku birebana n’imibonano mpuzabitsina. Umenye ukuri n’ikinyoma bizatuma ufata imyanzuro myiza.

Nahangana nte n’abampatira gukora imibonano mpuzabitsina ntarashaka?

Amahame atatu yo muri Bibiliya yagufasha gutsinda iki gishuko.

Nakwirinda nte guhora ntekereza iby’ibitsina?

Wakora iki mu gihe utangiye gutekereza iby’ibitsina?

Umuhigo wo kuba isugi

Ese uwo muhigo wagufasha kwirinda imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka?

Ntugatezuke ku byo wiyemeje

Uru rupapuro rw’umwitozo ruzagufasha gufata umwanzuro mwiza ndetse n’igihe abandi baba baguhatira gukora ibibi.

Kohererezanya ubutumwa buvuga iby’ibitsina kuri telefoni

Ese hari ukoherereza ubutumwa bw’iby’ibitsina? Ingaruka zabyo ni izihe? Ese ni ukwiganiria gusa bitagize icyo bitwaye?

Kuki ugomba kwirinda porunogarafiya?

Kureba porunogarafiya no kunywa itabi bihuriye ku ki?

Uko wakwirinda porunogarafiya

Kuki kugira porogaramu ikumira ibintu bimwe na bimwe byo kuri interineti bidahagije?

Ese wabaswe na porunogarafiya?

Bibiliya ishobora kugufasha gusobanukirwa icyo porunogarafiya ari cyo.

Irinde irari ridakwiriye

Kora uyu mwitozo, maze use n’ureba inkuru ya Dawidi na Batisheba. Ni irihe somo twavanamo?

Ni iki cyamfasha gutsinda ibishuko?

Reba ibintu bitatu byagufasha kurwanya ibyifuzo bibi.

Uko warwanya ibishuko

Abagabo n’abagore bafite ubushobozi bwo kurwanya ibishuko. Dore inama esheshatu zagufasha kwiyemeza kurwanya ibishuko zikanakurinda imihangayiko iterwa no kuneshwa na byo.

Uko wanesha ibishuko

Igihe Yozefu yahuraga n’ikigeragezo cyo gusambana, ni iki cyatumye agira imbaraga zo kubyanga?