Soma ibirimo

Ese Bibiliya yamagana imibonano mpuzabitsina?

Ese Bibiliya yamagana imibonano mpuzabitsina?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Aho kugira ngo Bibiliya yamagane imibonano mpuzabitsina, igaragaza ko ari impano Imana yageneye abashakanye. Yaremye “umugabo n’umugore,” kandi ibona ko ibyo yari yakoze ari “byiza cyane” (Intangiriro 1:27, 31). Igihe yashyingiranyaga umugabo n’umugore ba mbere, yavuze ko bagomba ‘kuba umubiri umwe’ (Intangiriro 2:24). Ibyo bikubiyemo no kwishimira kugirana imibonano mpuzabitsina.

 Bibiliya ivuga ibirebana n’ibyishimo abagabo bagira iyo bamaze gushaka, igira iti “ujye wishimana n’umugore wo mu busore bwawe. . . . Amabere ye ahore akunezeza, kandi urukundo rwe rutume uhora unezerewe cyane” (Imigani 5:18, 19). Nanone Imana yifuza ko abagore na bo bishimira imibonano mpuzabitsina. Bibiliya igira iti “umugabo ahe umugore we ibyo amugomba.”​—1 Abakorinto 7:3.

Abatemerewe kugirana imibonano mpuzabitsina

 Imana ishaka ko imibonano mpuzabitsina iba hagati y’abashakanye gusa. Mu Baheburayo 13:4, hagira hati “ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose, kandi uburiri bw’abashakanye ntibukagire ikibuhumanya, kuko Imana izacira urubanza abasambanyi n’abahehesi.” Abashakanye bagomba kwiyemeza kudahemukirana kandi bagakomera ku isezerano bagiranye. Abashakanye bagira ibyishimo byinshi iyo badashaka kwishimisha ku giti cyabo, ahubwo bagakurikiza ihame rya Bibiliya rigira riti “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”​—Ibyakozwe 20:35.