Intangiriro 2:1-25

  • Imana iruhuka ku munsi wa karindwi (1-3)

  • Yehova Umuremyi w’isi n’ijuru (4)

  • Umugabo n’umugore mu busitani bwa Edeni (5-25)

    • Imana irema umuntu mu mukungugu (7)

    • Babuzwa kurya ku giti cy’ubumenyi (15-17)

    • Imana irema umugore (18-25)

2  Uko ni ko Imana yarangije kurema ijuru, isi n’ibirimo byose.*  Mbere y’uko umunsi wa karindwi utangira, Imana yari yarangije imirimo yayo yose, nuko itangira kuruhuka ku munsi wa karindwi.  Imana iha umugisha umunsi wa karindwi iraweza, kuko kuri uwo munsi ari bwo yatangiye kuruhuka imirimo yayo yose y’ibyo yateganyaga kurema.  Iyi ni yo nkuru ivuga iby’amateka y’ijuru n’isi igihe byaremwaga, ku munsi Yehova* Imana yaremeyeho isi n’ijuru.  Icyo gihe nta bihuru byari ku isi kandi ibimera byo ku butaka byari bitaratangira kumera kuko Yehova Imana yari ataragusha imvura ku isi kandi nta muntu wariho ngo ahinge ubutaka.  Ahubwo igihu cyazamukaga mu butaka kikabutosa.  Nuko Yehova Imana arema umuntu mu mukungugu maze ahuha mu mazuru ye umwuka w’ubuzima, nuko umuntu aba muzima.*  Nanone Yehova Imana atera ubusitani muri Edeni, ahagana iburasirazuba maze ahashyira uwo muntu yari yaremye.  Yehova Imana ameza mu butaka igiti cyose cyiza cyane, gifite imbuto ziryoshye. Kandi hagati muri ubwo busitani amezamo igiti cy’ubuzima n’igiti cy’ubumenyi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi. 10  Hari uruzi rwaturukaga muri Edeni rukuhira ubwo busitani, hanyuma rukigabanyamo inzuzi enye. 11  Urwa mbere ni Pishoni. Ni rwo ruzengurutse igihugu cyose cy’i Havila kibamo zahabu. 12  Zahabu yo muri icyo gihugu ni nziza. Nanone haba umubavu uhumura neza witwa budola* n’amabuye y’agaciro yitwa onigisi. 13  Uruzi rwa kabiri rwitwa Gihoni. Ni rwo ruzengurutse igihugu cyose cy’i Kushi. 14  Uruzi rwa gatatu rwitwa Hidekelu. Ni rwo rugana mu burasirazuba bwa Ashuri. Naho uruzi rwa kane rwitwa Ufurate. 15  Nuko Yehova Imana afata uwo muntu amutuza mu busitani bwa Edeni ngo abuhingire kandi abwiteho. 16  Nanone Yehova Imana aha uwo muntu iri tegeko rigira riti: “Uzajye urya imbuto zose ushaka zo ku biti byose biri muri ubu busitani. 17  Ariko izo ku giti cy’ubumenyi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi ntuzaziryeho, kuko umunsi waziriyeho uzapfa.” 18  Yehova Imana aravuga ati: “Si byiza ko uyu muntu akomeza kuba wenyine. Ngiye kumuha umufasha uzajya amwunganira.”* 19  Yehova Imana yaremye mu gitaka inyamaswa zose n’ibiguruka mu kirere byose, maze abizanira uwo muntu kugira ngo arebe uko uwo muntu abyita amazina. Uko yitaga buri kintu cyose gifite ubuzima, iryo ni ryo ryabaga izina ryacyo. 20  Uwo muntu yita amazina amatungo yose n’ibiguruka mu kirere byose n’inyamaswa zose, ariko we ntiyari afite umufasha wo kuzajya amwunganira. 21  Nuko Yehova Imana asinziriza cyane uwo muntu maze mu gihe yari asinziriye amukuramo urubavu rumwe, aho rwari ruri ahasubiza inyama. 22  Urwo rubavu Yehova Imana yavanye muri uwo muntu, aruremamo umugore maze aramumuzanira. 23  Nuko uwo muntu aravuga ati: “Noneho uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye,Kandi ni umubiri wo mu mubiri wanjye. Azitwa Umugore,Kuko yakuwe mu mugabo.” 24  Ni yo mpamvu umugabo azasiga papa we na mama we akagumana n’umugore we,* maze bombi bakaba umubiri umwe. 25  Uwo mugabo n’umugore we bari bambaye ubusa, nyamara ntibyabateraga isoni.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ingabo zabyo zose.”
Aha ni ho ha mbere havugwa izina bwite ry’Imana. Reba Umugereka wa A4.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubugingo buzima.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni neʹphesh. Bisobanura ngo: “Icyaremwe gihumeka.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Budola ni amariragege ahumura neza ava mu biti byo mu turere dushyuha.
Cyangwa “uzamubera icyuzuzo.”
Cyangwa “akomatana n’umugore we.”