Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo 6:1-34

  • IKIBWIRIZA CYO KU MUSOZI (1-34)

    • Mwirinde gukorera ibikorwa byiza imbere y’abantu (1-4)

    • Uko dukwiriye gusenga (5-15)

      • Isengesho ry’icyitegererezo (9-13)

    • Kwigomwa kurya (16-18)

    • Ubutunzi bwo ku isi n’ubwo mu ijuru (19-24)

    • Mureke guhangayika (25-34)

      • Mukomeze mushake mbere na mbere Ubwami (33)

6  “Mujye mwirinda gukorera ibikorwa byiza imbere y’abantu mugira ngo babarebe. Naho ubundi nta bihembo Papa wanyu wo mu ijuru yazabaha.  Ubwo rero, nugira icyo uha umukene, ntukabyamamaze mu ruhame nk’uko indyarya zibigenza mu masinagogi no mu nzira, kugira ngo abantu bazishime. Ndababwira ukuri ko baba bamaze guhabwa ibihembo byabo byose.  Ariko wowe nugira icyo uha umukene, ukuboko kwawe kw’ibumoso ntikukamenye icyo ukuboko kwawe kw’iburyo gukoze,  kugira ngo icyo wahaye umukene kibe ibanga. Nubigenza utyo, Papa wawe wo mu ijuru ureba ari ahiherereye azabiguhembera.  “Nanone nimusenga, ntimukamere nk’abantu b’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu mahuriro y’imihanda kugira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri ko baba bamaze guhabwa ibihembo byabo byose.  Icyakora wowe nusenga, ujye winjira mu cyumba cyawe maze numara gukinga urugi, ubone gusenga Papa wo mu ijuru uba ahiherereye. Ni bwo Papa wawe wo mu ijuru ureba ari ahiherereye azaguha umugisha.  Mu gihe usenga, ntukavuge ibintu bimwe ugenda ubisubiramo nk’uko abantu batazi Imana babigenza, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bizatuma Imana ibumva.  Bityo rero, ntimukamere nka bo, kuko Imana, ari yo Papa wanyu, iba izi ibyo mukeneye na mbere y’uko mugira icyo muyisaba.  “Ku bw’ibyo rero, mujye musenga mutya muti: “‘Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. 10  Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru. 11  Uduhe ibyokurya by’uyu munsi. 12  Utubabarire ibyaha byacu, nk’uko natwe tubabarira abadukoshereje. 13  Ntiwemere ko tugwa mu bishuko, ahubwo udukize satani.’* 14  “Nimubabarira abantu ibyaha byabo, Papa wanyu wo mu ijuru na we azabababarira ibyaha byanyu. 15  Ariko nimutababarira abantu ibyaha byabo, Papa wanyu wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu. 16  “Nimwigomwa kurya,* ntimugakomeze kugaragaza umubabaro mu maso nk’abantu b’indyarya, kuko banga kwiyitaho kugira ngo abantu babone ko bigomwe kurya. Ndababwira ukuri ko baba bamaze kubona ibihembo byabo byose. 17  Ariko wowe niwigomwa kurya, ujye ukaraba mu maso kandi wisige amavuta mu mutwe, 18  kugira ngo abantu batabona ko wigomwe kurya, ahubwo Papa wawe wo mu ijuru uri ahiherereye abe ari we ubibona. Ibyo bizatuma Papa wawe wo mu ijuru ureba ari ahiherereye aguha imigisha. 19  “Nimureke kwibikira ubutunzi mu isi, aho udukoko n’ingese biburya, n’abajura bapfumura bakabwiba. 20  Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho udukoko n’ingese bitaburya, n’abajura ntibapfumure ngo babwibe. 21  Kuko aho ubutunzi bwawe buri, ari na ho umutima wawe uzaba. 22  “Itara ry’umubiri ni ijisho. Ubwo rero, niba ijisho ryawe ryerekeje ku kintu kimwe, umubiri wawe wose uzagira umucyo. 23  Ariko niba ijisho ryawe rirarikira, umubiri wawe wose uzaba uri mu mwijima. Ubwo rero, niba mu by’ukuri umucyo ukurimo ari umwijima, uwo mwijima waba ari mwinshi cyane! 24  “Nta mugaragu ushobora gukorera ba shebuja babiri, kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa akaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi. 25  “Ku bw’ibyo rero, ndababwira nti: ‘Ntimukomeze guhangayika mwibaza icyo muzarya, icyo muzanywa, cyangwa icyo muzambara.’ Ese ubuzima ntiburuta ibyokurya n’umubiri ukaruta imyambaro? 26  Nimwitegereze mwitonze inyoni zo mu kirere. Ntizitera imbuto ngo zisarure cyangwa ngo zibikire ibizazitunga. Nyamara Papa wanyu wo mu ijuru arazigaburira. None se ntimuzirusha agaciro? 27  Ni nde muri mwe ushobora kongera n’umunsi umwe* ku gihe azamara, abiheshejwe no guhangayika? 28  Nanone kuki muhangayikishwa n’imyambaro? Muvane isomo ku ndabyo zo mu gasozi. Ntiziruha zikora akazi cyangwa ngo zibohe imyenda. 29  Ariko ndababwira ko na Salomo ubwe, nubwo yari afite ibintu byinshi byiza, atigeze arimba nka rumwe muri izo ndabyo. 30  Niba se Imana yambika ityo ubwatsi bwo mu gasozi buba buriho uyu munsi ejo bugatwikwa, ntizarushaho kubambika mwa bafite ukwizera guke mwe? 31  Ku bw’ibyo rero, ntimugahangayike na rimwe mwibaza muti: ‘Tuzarya iki? Tuzanywa iki?’ cyangwa muti: ‘Tuzambara iki?’ 32  Ibyo byose ni byo abantu bo mu isi baba bashakisha bashyizeho umwete, kandi Papa wanyu wo mu ijuru azi ko mubikeneye byose. 33  “Nuko rero mukomeze mushake mbere na mbere Ubwami bw’Imana kandi mukore ibyo Imana ishaka.* Ibyo bintu bindi byose muzabihabwa. 34  Bityo rero, ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo. Buri munsi uba ufite ibibazo byawo bihagije.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “umubi.”
Cyangwa “nimwiyiriza ubusa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.” Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “gukiranuka kwayo.”