Soma ibirimo

Bigenda bite iyo umuntu apfuye?

Bigenda bite iyo umuntu apfuye?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya igira iti “abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi” (Umubwiriza 9:5; Zaburi 146:4). Ku bw’ibyo, iyo umuntu apfuye ntaba akiriho. Uwapfuye ntashobora gutekereza, kugira icyo akora cyangwa icyo yumva.

‘Uzasubira mu butaka’

 Igihe Imana yavuganaga n’umuntu wa mbere ari we Adamu, yasobanuye uko bigenda iyo dupfuye. Kubera ko Adamu yasuzuguye, Imana yaramubwiye iti ‘uzasubira mu butaka, kuko ari mo wakuwe’ (Intangiriro 3:19). Mbere y’uko Imana irema Adamu “mu mukungugu wo hasi,” Adamu ntiyabagaho (Intangiriro 2:7). Ku bw’ibyo, igihe Adamu yapfaga agasubira mu mukungugu, ntiyongeye kubaho.

 Natwe ni ko bitugendekera iyo dupfuye. Bibiliya ivuga ibirebana n’inyamaswa n’abantu igira iti “byose byavuye mu mukungugu, kandi byose bisubira mu mukungugu.”​—Umubwiriza 3:19, 20.

Iyo umuntu apfuye ntibiba birangiye byanze bikunze

 Incuro nyinshi Bibiliya igereranya urupfu no gusinzira (Zaburi 13:3; Yohana 11:11-14; Ibyakozwe 7:60). Iyo umuntu yasinziriye cyane, ntaba azi ibibera iruhande rwe. Mu buryo nk’ubwo, umuntu wapfuye nta cyo aba azi. Ariko kandi, Bibiliya yigisha ko Imana ishobora gukangura abapfuye bakongera kubaho, mbese nk’aho yaba ibakanguye ibavanye mu bitotsi (Yobu 14:13-15). Iyo abantu bafite ibyiringiro byo kuzuka bapfuye, ibyabo ntibiba birangiriye aho.