Soma ibirimo

Kubaho bimaze iki?

Kubaho bimaze iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Icyo kibazo umuntu ashobora kucyibaza mu buryo butandukanye, wenda akibaza ati “kuki turi ku isi?” cyangwa ati “ese mfite iyihe ntego mu buzima?” Bibiliya igaragaza ko intego yacu mu buzima yagombye kuba iyo kugirana imishyikirano myiza n’Imana. Dore zimwe mu nyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya zibigaragaza:

  •   Imana ni yo yaturemye. Bibiliya igira iti ‘[Imana] ni yo yaturemye si twe twiremye.’​—Zaburi 100:3; Ibyahishuwe 4:11.

  •   Imana ifitiye umugambi ibyo yaremye byose, natwe turimo.​—Yesaya 45:18.

  •   Imana yaturemanye icyifuzo cyo ‘gukenera ibintu byo mu buryo bw’umwuka,’ ari na cyo gituma twishimira ubuzima (Matayo 5:3). Yifuza ko duhaza icyo cyifuzo.​—Zaburi 145:16.

  •   Uburyo bwo guhaza icyo cyifuzo, ni ukwitoza kuba incuti y’Imana. Nubwo hari abantu bashobora kumva ko kuba incuti y’Imana biri kure nk’ukwezi, Bibiliya idutera inkunga igira iti “mwegere Imana na yo izabegera.”​—Yakobo 4:8; 2:23.

  •   Kugira ngo tube incuti z’Imana, tugomba kubaho mu buryo buhuje n’umugambi idufitiye. Bibiliya ivuga iby’uwo mugambi mu Mubwiriza 12:13, hagira hati “ujye utinya Imana y’ukuri kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo twaremewe.”​—Good News Translation.

  •   Mu gihe kiri imbere, dushobora kuzungukirwa mu buryo bwuzuye n’umugambi Imana idufitiye. Icyo gihe izakuraho burundu imibabaro yose kandi ihe ubuzima bw’iteka incuti zayo, ari bo bagaragu bayo.​—Zaburi 37:10, 11.