Umubwiriza 7:1-29

  • Kuvugwa neza, n’ibijyanye n’umunsi wo gupfa (1-4)

  • Gucyahwa n’umunyabwenge (5-7)

  • Iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo (8-10)

  • Akamaro k’ubwenge (11, 12)

  • Iminsi myiza n’iminsi mibi (13-15)

  • Jya wirinda gukabya (16-22)

  • Icyo umubwiriza yagezeho amaze gusuzuma ibintu bitandukanye (23-29)

7  Kuvugwa neza* biruta amavuta ahumura neza, kandi umunsi wo gupfa uruta umunsi wo kuvuka.  Kujya aho bapfushije biruta kujya mu birori, kuko urupfu ari iherezo ry’abantu bose, kandi umuntu ukiriho yagombye kubizirikana mu mutima we.  Umubabaro uruta ibitwenge, kuko agahinda gatuma umuntu arushaho kuba umuntu mwiza.  Umunyabwenge wagiye aho bapfushije, atekereza cyane ku iherezo ry’ubuzima ariko umuntu utagira ubwenge ahora atekereza ibyo kwinezeza.  Kumva umunyabwenge agucyaha biruta kumva umuntu utagira ubwenge agushimagiza,  kuko ibitwenge by’umuntu utagira ubwenge bimeze nk’amahwa aturagurikira munsi y’inkono. Ibyo na byo ni ubusa.  Iyo umunyabwenge akandamijwe, ashobora gukora ibintu bigaragaza ubujiji kandi ruswa ituma umuntu akora ibintu bibi.  Iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo, kandi uwihangana aruta uwishyira hejuru mu mutima.  Ntukihutire kurakara kuko kurakara biba mu mutima w’abantu batagira ubwenge.* 10  Ntukavuge uti: “Kuki iminsi ya kera yari myiza kurusha iy’ubu?” Ubwenge si bwo buba buguteye kubaza utyo. 11  Iyo umuntu w’umunyabwenge abonye umurage biba ari byiza kuko ubwenge bugirira akamaro abakiriho. 12  Ubwenge ni uburinzi nk’uko n’amafaranga ari uburinzi. Ariko icyiza cy’ubumenyi ni uko iyo buri kumwe n’ubwenge burinda ababufite bagakomeza kubaho. 13  Itegereze umurimo w’Imana y’ukuri: Ni nde ushobora kugorora ibyo yemeye ko bigorama? 14  Ku munsi mwiza ujye wishima ukore ibyiza, kandi ku munsi w’ibyago ujye uzirikana ko Imana yemeye ko habaho umunsi mwiza n’umunsi w’ibyago kugira ngo abantu batamenya ibizababaho mu gihe kizaza. 15  Mu minsi mike yo kubaho kwanjye nabonye ibintu byose. Hari igihe umuntu aba ari umukiranutsi ariko agapfa nubwo aba ari umukiranutsi, nyamara umuntu mubi akabaho igihe kirekire nubwo aba akora bibi. 16  Ntugakabye gukiranuka kandi ntukigire umunyabwenge ngo urenze urugero. Kuki wakwirimbuza? 17  Ntugatwarwe n’ibibi kandi ntukabure ubwenge. Kuki wapfa ukiri muto? 18  Ibyiza ni uko wakumvira inama imwe ariko n’indi ntuyirengagize, kuko umuntu utinya Imana azazumvira zose. 19  Ubwenge butuma umuntu w’umunyabwenge arusha imbaraga abagabo icumi b’abanyambaraga bari mu mujyi. 20  Nta muntu uri mu isi w’umukiranutsi ukora ibyiza gusa ntakore icyaha. 21  Ntukite ku magambo yose abantu bavuga, kugira ngo utazumva umugaragu wawe akuvuga nabi, 22  kuko nawe ubwawe uzi neza ko ari kenshi wagiye uvuga abandi nabi. 23  Ibyo byose nabisuzumanye ubwenge, maze ndavuga nti: “Nzaba umunyabwenge.” Ariko iby’ubwenge birandenze. 24  Nta wushobora gusobanukirwa ibintu byose byabayeho. Ni nk’aho biba biri kure cyane. Nta muntu ushobora kubisobanukirwa. 25  Nashishikarije umutima wanjye kumenya, kugenzura, no gushaka ubwenge, kandi ngerageza gusobanukirwa impamvu zituma habaho ibintu runaka, nsobanukirwa ukuntu ubujiji ari bubi n’ukuntu ubusazi nta cyo bumaze. 26  Ibyo byatumye mbona ko umugore umeze nk’umutego w’umuhigi, ufite umutima umeze nk’urushundura, akagira n’amaboko ameze nk’iminyururu, aba ari mubi kurusha urupfu. Umuntu ushimisha Imana y’ukuri, azacika uwo mugore. Ariko umunyabyaha we nta ho azamucikira. 27  Umubwiriza yaravuze ati: “Dore icyo nabonye: Nagiye nsuzuma ibintu bitandukanye, kugira ngo nifatire umwanzuro, 28  ariko icyo namaze igihe nshakisha sinakibonye. Mu bagabo 1.000 nabonyemo umwe ukora ibikwiriye, ariko mu bagore 1.000 bose nta n’umwe nabonyemo. 29  Dore ikintu kimwe nabonye: Imana y’ukuri yaremye abantu batunganye, ariko bo bihitiyemo gukora ibyo bashaka.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “izina ryiza.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ni ikimenyetso kigaragaza abantu batagira ubwenge.”