Soma ibirimo

Igihe cyo kwirangaza

Imyidagaduro no kuruhuka bishobora gutuma wongera kugira imbaraga cyangwa bikakunaniza. Menya uko wakoresha neza igihe cyo kwirangaza kugira ngo kikugirire akamaro.

Ese umuzika uwo ari wo wose nahitamo hari icyo utwaye?

Menya uko wahitamo neza umuzika wumva kuko ushobora kukugiraho ingaruka.

Ganira n’ababyeyi bawe ku muzika

Ababyeyi bawe babona bate uwo muzika ukunda? Ubona ute umuzika ababyeyi bawe bakunda? Gereranya ibisubizo byawe n’iby’ababyeyi bawe hanyuma mubiganireho.

Ni iki nkwiriye kumenya ku mikino yo kuri orudinateri?

Ishobora kukugirira akamaro cyangwa ikakwangiza mu buryo utatekerezaga.

Imikino yo kuri orudinateri nkina

Uru rupapuro rw’imyitozo rushobora kugufasha kugira icyo uhindura ku mikino yo kuri orudinateri ukina.

Ese ukunda imikino yo kuri mudasobwa?

Gukina imikino yo kuri mudasobwa, birashimisha. Ariko utarebye neza, iyo mikino ishobora kukugiraho ingaruka utatekerezaga. Wakora iki kugira ngo itagutegeka?

Jya witondera uko ukora siporo

Siporo ishobora kugufasha gukorana neza n’abandi no gushyikirana na bo. Ese siporo ni yo igomba kuza mu mwanya wa mbere mu buzima bwawe?

Ni iki ukwiriye kumenya kuri siporo?

Genzura imikino ukunda, uko uyikina n’igihe umara uyikina.

Uko twakwirinda imikino iteje akaga

Hari abantu bishora mu mikino iteje akaga, kugira ngo bamenye aho ubushobozi bwabo bugeze. Ese nawe ujya ubikora? Iyi ngingo irakwereka ingaruka z’iyo mikino.

Imyidagaduro n’inshingano

Ese ibyo ushyira mu mwanya wa mbere bigereranywa n’umucanga cyangwa n’amabuye?

Nakora iki ngo nkoreshe igihe neza?

Dore ibintu bitanu byagufasha gukoresha neza igihe ufite.

Nakora iki niba numva nigunze?

Ese guhugira mu bikoresho bya eregitoroniki ni wo muti? Ese uko witwara bishobora gutuma irungu rigabanuka?

Ese ubupfumu nta cyo butwaye?

Abantu benshi basigaye bashishikazwa cyane no kuragurisha inyenyeri, abaragurisha umutwe, iby’amavampaya, ubupfumu, n’iby’abazimu. Ese koko byaba biteje akaga?

Ese wumva ababyeyi bawe badashaka kukureka ngo wishimishe?

Ese mu gihe ngiye kwishimisha nagombye gutoroka ababyeyi banjye cyangwa nababwiza ukuri?