Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | UKO IMANA IBONA IBYO KUNYWA ITABI

Uko Imana ibona ibyo kunywa itabi

Uko Imana ibona ibyo kunywa itabi

Naoko wavuzwe mu ngingo ibanziriza iyi, yavuze uko yacitse ku ngeso yo kunywa itabi agira ati “icyamfashije gucika kuri iyo ngeso, ni ukumenya ukuri ku byerekeye imico y’Imana n’umugambi wayo.” Ibyo yize biboneka muri Bibiliya. Nubwo itabi ritavugwa muri Bibiliya, icyo gitabo kidufasha kumenya uko Imana ibona ibyo kunywa itabi. * Kubimenya byafashije abantu benshi kubona imbaraga bari bakeneye zo kwirinda itabi cyangwa kurireka (2 Timoteyo 3:​16, 17). Reka dusuzume ingaruka eshatu zo kunywa itabi zizwi cyane, turebe n’icyo Bibiliya izivugaho.

ITABI RIRABATA

Itabi ririmo bumwe mu burozi bubata cyane kurusha ubundi bwitwa nikotine. Ubwo burozi bushobora gutuma umuntu ashabuka, ariko nanone bugatuma ajunjama. Kunywa itabi bituma ubwo burozi bugera mu bwonko vuba kandi bukagenda bwiyongera. Kubera ko iyo umuntu atumuye itabi incuro imwe aba anyoye uburozi bwa nikotine, umuntu unywa ipaki y’itabi ku munsi, aba anyoye uburozi bukubye incuro 200 ubwo anywa mu gihe aritumuye incuro imwe. Ubwo burozi buruta ububoneka mu kindi kiyobyabwenge icyo ari cyo cyose. Ibyo ni byo bituma bugira ubushobozi bwihariye bwo kubata abantu. Iyo umuntu amaze kubatwa na ryo maze yaryifuza akaribura, amera nk’urwaye kugeza ubwo yongeye kurinywa.

‘Muri imbata [z’uwo] mwumvira.’​—Abaroma 6:​16

Ese koko wavuga ko wumvira Imana kandi warabaswe n’itabi?

Bibiliya idufasha kubona ibyo kunywa itabi mu buryo bukwiriye, igira iti “mbese ntimuzi ko iyo mukomeje kwiha umuntu mukaba imbata ze kugira ngo mumwumvire, muba mubaye imbata ze kubera ko mumwumvira” (Abaroma 6:​16)? Iyo ibitekerezo cyangwa ibikorwa by’umuntu byibanda ku itabi, mu gihe gito atangira kubatwa n’ibikorwa biteye isoni. Ariko Yehova Imana yifuza ko tutabatwa n’ibikorwa byangiza umubiri n’umwuka, ni ukuvuga imbaraga ziyobora ubwenge bwacu (Zaburi 83:​18; 2 Abakorinto 7:​1). Ku bw’ibyo, uko umuntu agenda arushaho gukunda Yehova no kumwubaha, ni ko agenda amenya ko Yehova akwiriye ibyiza kurusha ibindi, kandi ko adashobora kubimuha mu gihe yabaswe n’ingeso yica. Iyo amaze kubimenya, bimuha imbaraga zo kurwanya ibyifuzo bibi.

Olaf uba mu Budage yanesheje ingeso yo kunywa itabi ryari ryaramubase. Yamaze imyaka 16 arinywa, akaba yari yararitangiye afite imyaka 12. Yumvaga ko kunywa itabi nta cyo byari kumutwara. Ariko uko imyaka yashiraga indi igataha, ryaramubase ku buryo atashoboraga kurihagarika. Yaravuze ati “umunsi umwe ubwo itabi ryari ryanshiranye, numvise ntaye umutwe maze mfata udusigazwa tw’itabi twose nari najugunye, ntutekera mu gapapuro k’ikinyamakuru. Iyo nshubije amaso inyuma, mbona byari biteye isoni.” None se ni iki cyamufashije kureka itabi ryangizaga ubuzima bwe? Yaravuze ati “ikintu gikomeye cyamfashije ni icyifuzo nari mfite cyo gushimisha Yehova. Urukundo adukunda n’ibyiringiro aduha byampaye imbaraga zo gucika kuri iyo ngeso yari yarambase.”

ITABI RYANGIZA UMUBIRI

Hari igitabo cyagize kiti “siyansi yagaragaje ko . . . itabi ryangiza hafi buri rugingo rw’umubiri, rigatuma abantu barwaragurika kandi rigahitana benshi” (The Tobacco Atlas). Birazwi neza ko kunywa itabi bitera indwara zitandura, urugero nka kanseri, umutima na zimwe mu ndwara z’ibihaha. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima ryavuze nanone ko itabi riri mu bituma abantu bicwa n’indwara zandura, urugero nk’igituntu.

“Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.”​—Matayo 22:​37

Ese wavuga ko ukunda Imana kandi ko uyubaha, mu gihe wabaswe n’ingeso yangiza umubiri yaguhaye?

Yehova Imana atwigisha kubona ubuzima bwacu, ni ukuvuga umubiri wacu n’ubwenge bwacu, mu buryo bukwiriye. Ibyo abikora yifashishije Ijambo rye Bibiliya. Umwana we Yesu yagize icyo abivugaho igihe yagiraga ati “ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose” (Matayo 22:​37). Koko rero, Imana yifuza ko dukoresha neza ubuzima bwacu n’umubiri wacu. Uko tugenda tumenya ibyerekeye Yehova n’amasezerano ye, ni na ko tugenda dukunda ibyo yadukoreye kandi tukabiha agaciro. Ibyo ni byo biduha imbaraga zo kwirinda ikintu cyose cyanduza umubiri wacu.

Umuganga wo mu Buhinde witwa Jayavanth yamaze imyaka 38 anywa itabi. Yaravuze ati “ibitabo by’ubuvuzi nasomye byatumye menya ingaruka zo kunywa itabi. Nari nzi ko ari ribi kandi najyaga ngira abarwayi inama yo kurireka. Nagerageje kurireka incuro zigera kuri eshanu cyangwa esheshatu, ariko birananira.” None se ni iki cyamufashije kurireka? Yaravuze ati “kwiga Bibiliya ni byo byamfashije kurireka. Icyifuzo cyo gushimisha Yehova ni cyo cyatumye mpita ndireka.”

ITABI RIGIRA INGARUKA KU BANDI

Iyo umunywi w’itabi arikongeje, umwotsi waryo n’uwo asohora amaze kuritumura, urangiza. Iyo undi muntu ahumetse uwo mwotsi, bishobora kumutera kanseri n’izindi ndwara. Buri mwaka hapfa abantu 600.000 batanywa itabi bazira guhumeka umwotsi waryo, abenshi muri bo akaba ari abagore n’abana. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima ryatanze umuburo ugira uti “umwotsi w’itabi uwo ari wo wose ugira ingaruka ku muntu utarinywa iyo awuhumetse.”

“Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.”​—Matayo 22:​39

Ese koko wavuga ko ukunda mugenzi wawe n’abagize umuryango wawe, kandi ubategeza umwotsi w’itabi?

Yesu yavuze ko urukundo dukunda bagenzi bacu, ni ukuvuga incuti, abavandimwe n’abandi, ruza ku mwanya wa kabiri nyuma y’urwo dukunda Imana. Yaravuze ati “ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Matayo 22:​39). Iyo dufite ingeso yangiza ubuzima bwa bagenzi bacu, ntituba tubakunda. Urukundo nyakuri rudutera gukurikiza umuburo Bibiliya itanga ugira uti “buri wese ntakomeze gushaka inyungu ze bwite, ahubwo ashake iza mugenzi we.”​—1 Abakorinto 10:​24.

Armen uba muri Arumeniya yagize ati “abagize umuryango wanjye baranyinginze ngo ndeke itabi kubera ko ryabagiragaho ingaruka. Jye numvaga nta cyo ryabatwara.” Yasobanuye icyatumye arireka agira ati “kumenya Bibiliya no gukunda Yehova byamfashije kureka itabi kandi bimfasha kwemera ko ringiraho ingaruka rikazigira no ku bandi.”

KUNYWA ITABI BIZACIKA BURUNDU

Kumenya Bibiliya byafashije Olaf, Jayavanth na Armen kureka ingeso mbi yabagiragaho ingaruka, ikazigira no ku bandi. Kuba baramenye ko itabi ari ribi, si byo byonyine byatumye barireka. Icyabibafashijemo ni urukundo bakunda Yehova n’icyifuzo bari bafite cyo kumushimisha. Uruhare rw’ingenzi urukundo rubigiramo rwavuzwe muri 1 Yohana 5:​3, hagira hati “gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo, kandi amategeko yayo si umutwaro.” Birumvikana ko gukurikiza amahame ya Bibiliya atari ko buri gihe biba byoroshye. Ariko iyo umuntu akunda Imana cyane, kuyumvira ntibimubera umutwaro.

Imana irimo irafasha abantu babarirwa muri za miriyoni kureka itabi no kuryirinda binyuze kuri gahunda iba ku isi hose yo kwigisha abantu (1 Timoteyo 2:​3, 4). Vuba aha, Yehova azakoresha ubwami bwe, ni ukuvuga ubutegetsi bwo mu ijuru buyobowe n’Umwana we Yesu Kristo, arimbure abacuruzi b’abanyamururumba batumye abantu babarirwa muri za miriyoni babatwa n’itabi. Azaca burundu icyorezo cyo kunywa itabi, maze afashe abantu bumvira kugira umubiri n’ubwenge bitunganye.​—Yesaya 33:​24; Ibyahishuwe 19:​11, 15.

Niba urimo uhatana kugira ngo ureke itabi, ntugacogore. Niwitoza gukunda Yehova no gusobanukirwa uko abona ibyo kunywa itabi, nawe uzabona imbaraga zo kurireka. Abahamya ba Yehova bazishimira kubigufashamo, bakugezeho umwe muri bagenzi babo uzagufasha kumenya amahame yo muri Bibiliya no kuyashyira mu bikorwa. Izere ko niba warabaswe n’itabi ukaba wifuza ko Imana igufasha kurireka, izaguha n’imbaraga ukeneye kugira ngo ubigereho.​—Abafilipi 4:​13.

^ par. 3 Itabi rivugwa aha ryerekeza ku masegereti, ibigoma, ibisuguto cyangwa iryo mu nkono. Icyakora, amahame avugwa muri iyi ngingo ashobora no gufasha abakoresha itabi ryo guhekenya, iry’ifu n’andi moko.