Soma ibirimo

Ese kunywa itabi ni icyaha?

Ese kunywa itabi ni icyaha?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Muri Bibiliya nta hantu na hamwe havugwamo kunywa itabi a cyangwa ubundi buryo bwo gukoresha itabi. Icyakora, harimo amahame agaragaza ko Imana yanga ibikorwa byangiza ubuzima n’ibikorwa by’umwanda. Ibyo bituma kunywa itabi biba icyaha.

  •   Kubaha ubuzima. “Imana . . . iha abantu bose ubuzima no guhumeka” (Ibyakozwe 17:24, 25). Kubera ko ubuzima ari impano twahawe n’Imana, tugomba kwirinda ikintu cyose cyangiza ubuzima bwacu, urugero nko kunywa itabi. Itabi ni kimwe mu bintu bihitana abantu benshi hirya no hino ku isi.

  •   Gukunda bagenzi bacu. “Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Matayo 22:39). Kunywera itabi mu ruhame bigaragaza ko tudakunda abandi. Guhorana n’abantu batumura umwotsi w’itabi, baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara zifata abanywi b’itabi.

  •   Kuba abantu bera. “Mutange imibiri yanyu ibe igitambo kizima cyera cyemerwa n’Imana” (Abaroma 12:1). “Nimucyo twiyezeho umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka, kandi dutunganishe ukwera kwacu gutinya Imana” (2 Abakorinto 7:1). Abantu banywa itabi babigambiriye ntibaba bera cyangwa ngo bagire isuku, kubera ko iyo barinywa baba banywa uburozi bwangiza cyane umubiri wabo.

Ese hari icyo Bibiliya ivuga ku birebana no kunywa marijuwana cyangwa ibindi biyobyabwenge tugamije kwinezeza?

 Muri Bibiliya ntihavugwamo marijuwana (urumogi) cyangwa andi mazina y’ibiyobyabwenge. Icyakora harimo amahame atubuza gukoresha ibyo biyobyabwenge tugamije kwinezeza. Dore andi mahame ashobora kudufasha:

  •   Kurinda ubushobozi bwacu bwo gutekereza. “Ukundishe Yehova Imana yawe . . . ubwenge bwawe bwose” (Matayo 22:37, 38). “Mukomeze kugira ubwenge rwose” (1 Petero 1:13). Iyo umuntu akoresha ibiyobyabwenge, ntashobora gutekereza neza, kandi abantu benshi babatwa na byo. Bahora batekereza uko babona ibiyobyabwenge aho gutekereza ku bintu bibafitiye akamaro.​—Abafilipi 4:8.

  •   Kubaha amategeko y’igihugu. ‘Mugandukire ubutegetsi n’abatware’ (Tito 3:1). Mu bihugu byinshi, hashyirwaho amategeko akarishye yo gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Niba twifuza gushimisha Imana, tugomba kubaha abategetsi.​—Abaroma 13:1.

a Itabi rivugwa aha ryerekeza ku masegereti, ibigoma, shisha cyangwa iryo mu nkono. Icyakora, amahame avugwa muri iyi ngingo ashobora no gufasha abarya ubugoro n’andi moko y’itabi.