Kuva 23:1-33

  • Amategeko yahawe Abisirayeli (1-19)

    • Kuba inyangamugayo no kugira imyifatire ikwiriye (1-9)

    • Isabato n’iminsi mikuru (10-19)

  • Umumarayika ayobora Abisirayeli (20-26)

  • Bigarurira igihugu n’imipaka yacyo (27-33)

23  “Ntugakwirakwize ibinyoma. Ntugafatanye n’umuntu mubi ngo utange ubuhamya bw’ibinyoma.  Ntugakurikire benshi bagamije gukora nabi, kandi nusabwa gutanga ubuhamya ntukajye aho benshi bagiye ngo uvuge ibinyoma.  Ntukagire uwo urenganya mu gihe uca urubanza rw’umukene.  “Nuhura n’ikimasa cy’umwanzi wawe cyangwa indogobe ye yayobye, uzabimugarurire.  Nubona indogobe y’umuntu ukwanga yagwanye n’umutwaro ihetse, ntuzayisige aho. Ahubwo uzamufashe muyikize uwo mutwaro.  “Ntukabeshye mu gihe uca urubanza rw’umukene.  “Ntukagire uwo ushinja ibinyoma, kandi ntukice umuntu utakoze icyaha cyangwa umukiranutsi, kuko umuntu mubi azabazwa ibyo yakoze.  “Ntukemere ruswa, kuko ruswa ihuma amaso abacamanza beza, kandi ishobora gutuma abakiranutsi bavuga amagambo y’ibinyoma.  “Ntugakandamize umunyamahanga utuye mu gihugu cyanyu kuko namwe muzi uko ubuzima bw’umunyamahanga buba bumeze, kubera ko mwabaye abanyamahanga mu gihugu cya Egiputa. 10  “Mu myaka itandatu ujye utera imbuto mu mirima yawe, kandi usarure ibyeze. 11  Ariko mu mwaka wa karindwi ujye ureka kuyihinga.* Abakene bo mu gihugu cyawe bazajya barya ibyimejejemo. Ibyo bazasigaza bizaribwe n’inyamaswa. Uko ni ko ugomba kugenza uruzabibu rwawe n’umurima wawe w’imyelayo. 12  “Ujye ukora imirimo yawe mu minsi itandatu. Ariko ku munsi wa karindwi ntukagire umurimo n’umwe ukora, kugira ngo ikimasa cyawe n’indogobe yawe na byo biruhuke, n’umwana w’umuja wawe n’umunyamahanga na bo baruhuke. 13  “Mujye mwitondera ibyo nababwiye byose. Ntimukambaze izina ry’izindi mana. Ntirikumvikane mu kanwa kanyu. 14  “Ujye unkorera umunsi mukuru inshuro eshatu mu mwaka. 15  Ujye ukora Umunsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo. Mu minsi irindwi, mu gihe cyagenwe mu kwezi kwa Abibu,* uzajye urya imigati itarimo umusemburo nk’uko nabigutegetse, kuko muri uko kwezi ari bwo wavuye muri Egiputa. Kandi ntihakagire uza imbere yanjye nta kintu azanye. 16  Nanone ujye wizihiza Umunsi Mukuru w’Isarura* ry’imyaka yeze mbere, n’Umunsi Mukuru w’Isarura ryo mu mpera z’umwaka,* igihe usarura ibyo wahinze mu murima. 17  Abagabo bose* bazajye baza imbere y’Umwami w’ukuri Yehova inshuro eshatu mu mwaka. 18  “Amaraso y’igitambo untambira, ntukayatambane n’ikintu kirimo umusemburo, kandi ibinure untambira ku minsi mikuru ntibikarare ngo bigeze mu gitondo. 19  “Imbuto zeze mbere, nziza kurusha izindi zo mu murima wawe, ujye uzizana mu nzu ya Yehova Imana yawe. “Ntugatekeshe umwana w’ihene amata ya nyina.* 20  “Dore nohereje umumarayika wanjye imbere yawe ngo akuyobore mu nzira maze akugeze aho naguteguriye. 21  Mujye mwitondera ibyo ababwira kandi mumwumvire. Ntimukamwigomekeho kubera ko nimubikora atazabababarira ibyaha byanyu, kuko aje mu izina ryanjye. 22  Ariko nimwumvira ijwi rye mudaca ku ruhande, mugakora ibyo nzababwira byose, nanjye nzarwanya abanzi banyu, mpangane n’ababarwanya. 23  Umumarayika wanjye azakugenda imbere akugeze mu gihugu cy’Abamori, Abaheti, Abaperizi, Abanyakanani, Abahivi n’Abayebusi, kandi nzabarimbura mbamareho. 24  Ntukunamire imana zabo cyangwa ngo hagire ugushuka ngo uzikorere, kandi ntukigane ibikorwa byabo, ahubwo izo mana zabo uzazirimbure kandi umenagure inkingi zabo basenga. 25  Ni njyewe Yehova Imana yanyu mugomba gukorera, kandi rwose nzabaha umugisha mubone ibyokurya n’amazi yo kunywa, kandi nzabarinda indwara. 26  Mu gihugu cyanyu ntihazabamo umugore ukuramo inda cyangwa utabyara.* Nzatuma mubaho imyaka myinshi. 27  “Abantu bazumva ibyanjye batinye na mbere y’uko mubageraho. Ibihugu byose uzageramo nzabiteza urujijo, kandi nzatuma abanzi bawe bose batsindwa baguhunge. 28  Nzatuma abatuye muri ibyo bihugu bagira ubwoba bwinshi na mbere y’uko ubigeramo, kandi Abahivi, Abanyakanani n’Abaheti bazaguhunga. 29  Sinzirukana abanzi bawe mu mwaka umwe, kugira ngo igihugu kitazazamo ibihuru maze inyamaswa z’inkazi zikororoka zikabatera. 30  Nzagenda mbirukana buhoro buhoro babahunge, kugeza igihe muzaba mumaze kubyara mukaba benshi mukigarurira igihugu. 31  “Nzagushyiriraho umupaka uhera ku Nyanja Itukura ukagera ku nyanja y’Abafilisitiya, kandi ugahera ku butayu ukageza kuri rwa ruzi rwa Efurate. Nzaguha abaturage b’iki gihugu ubarimbure. 32  Ntuzagirane isezerano na bo cyangwa ngo urigirane n’imana zabo. 33  Ntibazature mu gihugu cyawe kugira ngo batazatuma uncumuraho. Kandi nukorera imana zabo bizakubera umutego.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ujye uyiraza.”
Reba Umugereka wa B15.
Nanone ni “Umunsi Mukuru w’Ibyumweru” cyangwa “Pentekote.”
Nanone witwa “Umunsi Mukuru w’Ingando.”
Cyangwa “umuntu wese w’igitsina gabo.”
Cyangwa “amahenehene.”
Cyangwa “ingumba.”